Pages

Wednesday 23 September 2020

Ni gute Kagame azakoresha ingufu zose zishoboka kugira ngo arimbure abamurwanya?( nkuko we yabyivugiye) ?

Kagame ati nzakora ibishoboka byose, nkoreshe ingufu zose zishoboka, ntakaze amafaranga ayariyo yose mfite ariko  abandwanya bose mbice cyangwa se mbazane mu Rwanda, harimo n'abadafite imbunda nk'abandwanya bakoresha  amagambo muri social media. Dore ko ubu noneho nta ni nyandiko zigaragara zicyandikwa na opposition ngo zoherezwe mu nzego z'amahanga zimenyekanisha ibibazo u Rwanda rufite. Za TV na Radio  z'urudaca zasimbuye inyandiko.  Nta n'umunya mahanga utumirwa ngo uzivugireho kuko ntawe bafite. Ntizirenga udutsiko twabarwanya Kagame. Kuvuga gusa burya biroroha kurusha kwandika.

Nyamara si ngombwa  ko Kagame yatanga akayabo k'amafranga nkayo yatanze kuri Rusesabagina kugira ngo Kagame icyo kifuzo ke akigereho.

Mu gushakisha abamurwanya Kagame ashora amafaranga muri ubu buryo:

• Amafranga atangwa ku bikorwa bya RIB n'abakozi bayo, harimo n' ingendo mu mahanga nk'igihe bagiye gusaka Rusesabagina mu Bubirigi.

Aha ndacyibaza ukuntu u Rwanda rwemererwa gusaka impunzi mu Bubirigi. Nkibaza ukuntu  Rusesabagina yabyemeye. Bikaba rero bitantangaje ko yashutswe  nk'umwana akagera mu Rwanda. Bityo umuntu akibaza niba Rusesabagina n'imirimo ya politike yayishobora kuko atazi gushishoza. Ni nk'umwana w'igitambambuka.

• Gutanga ruswa muri za societes z'indege kugira zitange amazina y'abanyarwanda bazigendamo

• Gutanga ruswa kuri za aerports zo mu karere u Rwanda rurimo kugirango abakora kuri izo aeroports batange amazina y'abanyarwanda bazinyuzeho binjira cyangwa se basohoka

• Amafaranga agenda mu ibeperereza mu mahanga

• Amafaranga atangwa muri za Ambassades, inyinshi zikaba ntacyo zimariye igihugu ahubwo akamaro kazo ari ugucunga abahutu no kumenya aho bahererereye.

• Intambara  zihoraho  Kagame arwana muri  RDC.

• Ingendo n'itumanaho mu mahanga.

Ibyo byose murumva ko bitwara akayabo k'amafaranga.

Ayo mafaranga rero  angana gutya si ngombwa ko Kagame ayakoresha mu kurimbura abamurwanya.  Gukomeza kubeshya abamurwanya nibyo byoroshye nkuko byagenze kuri Ingabire Victoire bamubwira ko yataha akajya nawe kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda. Ni uko byanagenze kuri  Faustin Twagiramungu. Na Patrick Karegeya wishwe muri South Africa ni uko byagenze.

N'ubu Kagame agize uwo abwira mu banya politike bari hanze ashaka ko yataha mu Rwanda ati ngwino dore tugiye gushyiraho umwanya wa Vice-President ngwino uwufate kandi n'ishyaka ryawe tuzaryemerara kwiyandisha ribe  opposition yemewe, abenshi bahita bataha.

Ibi iyo abibwira Rusesabgina yajyaga kubyemera agataha hatabanje gukoreshwa uburyo buhambaye butwara amafaranga menshi.

Yagerayo agafatwa, agacirwa imanza.

 Nguko rero abanyapolitike barwanya Kagama bateye. N'abandi bazafatwa muri ubwo buryo. 


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.