Pages

Monday 14 April 2014

RWANDA: KONGERE IDASANZWE Y’ABARWANASHYAKA BA FDU-INKINGI BABA MU MAHANGA



RWANDA: KONGERE IDASANZWE Y'ABARWANASHYAKA BA FDU-INKINGI BABA MU MAHANGA

FDU-INKINGI
KONGERE IDASANZWE Y'ABARWANASHYAKA BA FDU-INKINGI BABA MU MAHANGA
TARIKI YA 12 NA 13 MATA 2014
Intumwa z'abarawanashyaka ba FDU-INKINGI baba mu mahanga, bateraniye i BREDA mu Buholandi muri Kongere idasanzwe kuwa 12 na 13 Mata 2014, bemeje ibi bikulikira :
1. Itangiza ry'inama
Inama yafunguwe n'Umuhuzabikorwa wa Komite Mpuzabikorwa , Bwana Nkiko Nsengimana, yibutsa ko tugomba gukomeza gushyigikira Prezidante w´ishyaka Victoire Ingabire Umuhoza.
Mbere yo gutangira inama, abari muri Kongere, bunamiye abazize itsembabwoko n'itsematsemba ryabaye mu Rwanda.
2. Guhererekanya ubuyobozi bw'Inama
Umuhuzabikorwa amaze gufungura inama, Kongere yemeje ko Justin Bahunga yaba ariwe ukomeza kuyobora imirimo ya Kongere.
IBYEMEZO
Kongere :
- Imaze gusuzuma ikibazo cy'imiterere ya politiki n'imibereho y'abaturage mu Rwanda n'akarengane k'abatura-Rwanda;
- Imaze kubona ko ingoma ya FPR ikomeje kwima abanyarwanda ubwisanzure muri politiki, kandi igakomeza gushyira mu buroko abanyapolitiki batavuga rumwe nayo ;
- Imaze gusuzumira hamwe uko ishyaka rihagaze ;
Yemeje ibi bikurikira:
➢ Yashimangiye ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza ariwe Présidente w'ishyaka FDU-INKINGI, k'uburyo budakuka, kandi ko ikomeje kumushyigikira bidasubirwaho ;
➢ Yamaganye yivuye inyuma urubanza rwa politiki rwakorewe Madame Victoire Ingabire Umuhoza, no kumuheza ku ngoyi ;
➢ Yamaganye kandi, yivuye inyuma, guheza abarwanashyaka ba FDU-INKINGI mu munyuru ;
➢ Kongere yishimiye ko ishyaka rikomeje gushinga imizi mu Rwanda, n'ubwo ubutegetsi bwa FPR bukomeje kubangamira imikorere yaryo.
3. Raporo ya Comite de Suivi
- Kongere yemeje ko rapport ya Comité de Suivi izaba inyandiko ya Kongere, imaze gukosorwa, igakorwa mu ncamake, ivuga ibibazo n´imiti yemejwe na Kongere;
- Kongere yibukije ko abashaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda bakwiye gutahiriza umugozi umwe ;
- Kongere yibukije ko ishyigikiye imikoranire y'amashyaka ari muri plateforme ariyo RNC n'Amahoro – People's Congress.
- Kongere yemeje ko FDU-INKINGI ishobora kugira imishyikirano n'andi mashyaka atari muri plateforme.
4. Amategeko agenga imikorere y'ishyaka (ROI)
Kongere yemeje ROI yashyikirijwe na Comité de Suivi, hongewemo ubugororangingo bwatanzwe.
Ku buryo bw'umwihariko, Kongere yemeje ibi bikurikira :
- Kongere ishobora gutumizwa bisabwe na 2/3 by'abayoboke b'inzego z'izabanze za FDU-Inkingi (CPL);
- Mandat ya Komite-nyobozi na Komite-nshyingwabikorwa ni imyaka ibiri (2). Umuntu uri muri muri izo nzego ashobora kwongera kwiyamamaza inshuro ebyiri gusa;
- Kongere y´ubutaha izaba mu ntangiriro z´ukwezi kwa Cyenda (9), 2014 kugira ngo habe amatora ;
- Kongere ishyizeho Komisiyo y´amatora igomba kunonosora umushinga watanzwe na Comité de Suivi, wo gutegura amatora y'inzego z'ubuyobozi azaba mu kwezi kwa Cyenda, 2014; Uwo mushinga numara kunonosorwa, uzashyirwa mu bikorwa, abantu batangire kwiyamamariza imyanya yateganijwe.
- Mu gihe dutegereje Kongere, hemejwe ko:
➢ Inzego ziriho zizakomeza imirimo uko bisanzwe;
➢ Hatazagira amasezerano azakorwa n'andi mashyaka;
- Abayoboke bari mu myanya y'ubuyobozi bw'ishyaka, bakaba bari muri gereza kubera impamvu z'ishyaka FDU-INKINGI, bazakomeza kuba muri iyo myanya kugeza igihe bazafungurirwa; ku by'umwihariko twavuga Présidente Victoire Ingabire Umuhoza, n'Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka Sylvain Sibomana.
Ingingo ya nyuma
Abagize kongere bashimiye abagize Comité de Suivi, umurimo w'ingirakamaro iyi Comité yakoze.
Bikorewe i BREDA mu Buholandi, kuwa 13 Mata 2014
1. NKIKO NSENGIMANA, Coordinateur du Comité de Coordination (CC)
2. MUSANGAMFURA Sixbert, Commission des Relations extérieures du CC
3. BICAMUMPAKA Marie Madeleine, Commission des Finances du CC
4. BUKEYE Joseph, Commission Mobilisation des ressources humaines du CC
5. NDEREYEHE Karoli, Commission Politique et Stratégique du CC
6. MWISENEZA Emmanuel, Commission Information-Communication du CC
7. NIYIBIZI Stanislas, FDU Pays – Bas
8. MURAYI Théophile, FDU Etats-Unis d'Amérique
9. BAHUNGA Justin, FDU Grande Bretagne (UK)
10. MUSHIMIYIMANA Joram, FDU Namur Luxembourg
11. USANASE Jean Paul Christian, FDU Aalost
12. NSENGIMANA Tharcisse, FDU Bruxelles
13. BAHEMBERA Eric, FDU Allemagne
14. NSABIMANA Bonaventure, FDU Anvers
15. RUGUMAHO Benoît, FDU Suède
16. REMIE Wenceslas FDU Suisse
17. NDAHAYO Dismas, CPL Lyon
18. DUKUZEMUNGU Emmanuel, FDU Orléans
19. NSENGIYUMVA Oswald, FDU Comité régional Belgique
20. SEBATWARE Marcel, FDU Comité régional Belgique
21. RUMAGIHWA Jean Baptiste, FDU Dendermonde
22. NDUWAYEZU Straton, FDU Comité régional Belgique
23. MISAGO Déogratias, FDU Paris
24. NSENGIMANA Enock, FDU Tournai
25. Nsengiyumva Prudence, FDU Pays-Bas
26. Niyitegeka Antoine, FDU Belgique
27. Munyaneza Augustin, FDU Belgique- Fundraising,
28. Niwenshuti Ladislas, FDU Belgique
Abatanze procurations
1. MANIRARORA Jean Népomuscène, Commission Secrétariat, Traduction et Archives du CC
2. NIYIBIZI Michel, Commission Affaires Sociales et Humanitaires du CC
3. HAKIZIMANA Samuel, FDU Sénégal
4. SUNGURA Aimable, FDU Rouen

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.