Pages

Saturday 12 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* IMVO N'IMVANO NTIVUGA AHO KIZITO MIHIGO YALI TALIKI YA 12/4/2014

 



----- Forwarded Message -----
From: "byilin@yahoo.com" <byilin@yahoo.com>
To: "democracy_human_rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; fondation banyarwanda <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Saturday, 12 April 2014, 22:03
Subject: *DHR* IMVO N'IMVANO NTIVUGA AHO KIZITO MIHIGO YALI TALIKI YA 12/4/2014

 
Imvo n'imvano yashyizeho ibiganiro byatanzwe na Kizito Mihigo ndetse na Samputu, aliko ntibigeze bavuga umunsi cyangwa iminsi ibyo biganiro byafatiwe, cyane cyane kubyerekeranye n'ibya Kizito Mihigo.
Ubundi mwene biliya biganiro babifata kuwa kane bizacishwaho kuwa gatandatu, aliko nkabiliya baba baragiye gutara hanze, babicishaho hashize igihe kirenze baramaze kubifata, kuko uwagiye kubitara azabanza akagaruka cyangwa akabyohereza, bakaby'enregistra.
Birashoboka rero ko:
(1).  Kizito Mihigo yaba yarabajijwe mbere y'uko bitangazwa ko yabuze, aliko yarabonye indilimboye y'URUPFU itarashimishije abakuru, akilinda kugira icyo ayivugaho;
(2).Kizito Mihigo yaba yaravuze byose ataragira ikibazo aliko BBC ikaba yarahitishije bike yibwirako bidafite ibibazo 
(3).Kizito Mihigo yaba yarabajijwe mugihe bavuga ko yabuze, aliko akilinda kugira icyo avuga kuli iliya ndilimbo.
Ibi byanyuma aliko bibaye alibyo, jye byanyereka ko Kizito Mihigo yaba atarumvise amagambo yavugiwe muruhame n'abakuru b'ibihugu by'Urwanda na Uganda le 7/4/2014
Ntiyaba azirako arwanira ikiremwa-muntu afashe ishapule mubiganza, avugako abantu bose ali ibiremwa by'Imana, ko "Ndi umunyarwanda yabanzirizwa na Ndi umuntu" ,..., maze akavugira kuli bbc abwiliza biliya byo gutanga imbabazi, akanigamba kubicengeza mumashuli?
Niba yarabivugiye iKigali/iGikongoro cyangwa ahaliho hose mu Rwanda nyuma yuko inkuru zisohoka ko yabuze, aliko cyane cyane nyuma ya le 7/4/2014, n'ubundi azamenye ko ikizamukiza ali ukuramba munzira y'Umusaraba.
Nimurebe neza aho Kiliziya Gatolika bageze bayikoma, bayibuza kuvuga,bayimenesha izuba liva, atali mu Rwanda honyine, ahubwo muli Afrika nzima, niho muzumva ingufu Museveni avuga izalizo, niho muzamenya uwo barwana nawe uwaliwe; niho muzamenya icyo Paul Kagame ahora the "French Missionnaries", ces Peres Blancs de la communaute de Mgr. Lavigerie; niho muzamenya ko ali Empire Kitara du culte Cwezi ilimo ishaka kwigarurira ubwatsi bwayo mu karere k'Ibiyaga Bigari. Murebeshe amaso y'umutima muzasanga wamugani, Paul Kagame nta contrat yagiranye n'abatutsi, nkuko ngo yabibwiye umwamikazi Rosariya Gicanda wali wagiye ku Mulindi kumubuza gutera Urwanda ngo atazakoma imbarutso bagashira!  
Kizito rero  agahigo ke n'ako gutumberera kumusaraba, atareba abawumushyiraho batazi ibyo bakora, yirinde guca imanza kuko natsinda uwo muhigo akagera ku Musaraba, uwakoze nabi cyangwa neza azamumenyeshwa awugezeho; kuko ashobora gucira urubanza uwagizwe umwere no mw'ijuru.
Amaherezo UKULI kuzatsinda, SEKIBI ajugunywe n'ibye byose.
Ndi Semahoro

On Saturday, April 12, 2014 2:47 AM, "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr> wrote:
 

 
Mwaramutse,
 
Mu Mvo n'imvano ya none taliki ya 12 Mata 2014, harumvikanamo Kizito Mihigo na Samputu. Kizito Mihigo yaganiriye na Gakwaya bahuriye i Kigali, naho Samputu aganira na Mugenzi.
 
Mu ntangiriro Kizito arasobanura uko yize mu Bufaransa, aliko cyane cyane ubuzima yabayemo mu Bubiligi, aho ngo yasanze abanyarwanda bo mu Bubiligi batabaho nk'abo mu Rwanda. Ngo n'ubwo abanyarwanda bo mu Bubiligi bakunda indilimbo ze, aliko ngo byamuteraga ibibazo iyo yabaga yaririmbiye bamwe, abo ku rundi ruhande bakabifata nabi.
Kanda hano wumve :


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.