Pages

Tuesday 15 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* KAMALIZA ARUMWE N'INZUKI ZO KUNDIZA ATE ASANGANYWE IFUMBA?

 



----- Forwarded Message -----
From: "byilin@yahoo.com" <byilin@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; fondation banyarwanda <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 14 April 2014, 21:26
Subject: *DHR* KAMALIZA ARUMWE N'INZUKI ZO KUNDIZA ATE ASANGANYWE IFUMBA?

 
Kamaliza we,
Mbaye nka Kayirebwa, nanjye ndabona nagusezeraho, kubera impamvu nyinshi:
(1). Uragira uti: "Je suis pour la morale païenne." Ntiwibonera uko bivamo nk'inopfu? Ulikumwe rero n'abanzi b'Inzira nyakuli, amahoro n'ubumwe alibyo nkingi ya Kiliziya. Muliyo "morale païenne" yawe rero siho ndi, kandi sinshaka kujyayo, n'ubwo yaba aliyo abapoliticiens biswe "inzira y'ubumwe"!
(2). Iyaba waruzi uwo Sabizeze original yaliwe kandi ukabyemera, ntiwaba ukili muli logique ulimo, kandi wasanga ntaho ahuliye nabaliya ba Mudende na Nyiramudende bahimbwe n'ABEGA kumpamvu ziboneka ubungubu. Iyo myumvire nayo sinyirimo, kandi sinzayijyamo
(3). Uritiranya nkana kuba mumahoro nakuba mubuhoro, kugirango wumvishe icyo ushaka. Simbyemera, kandi sinzabyemera
(4).Iyo mvuze umukobwa warezwe nabi simba mvuze umwe utukisha bose kuko nk'uko atali bose "bakobana n'inyabuhoro", ninako atali bose baramutswa n'abakwe, aliko kuwarezwe nabi ntaba azi ikimuhatse. Ibi rero bigaragazako twaba tuli muli dialogue des sourds, sindiwe!
(5). Iyo uvuzengo "n'ubwo intungane yemerewe guhemuka karindi ku munsi", uba ubeshye, aliko kubeshya nabonye aliyo logique wiyemeje, kuko uli munzira ya Sekibi [roi des paiens], nyamara ukalinda ukabigereka kubandi. Umenyeko mumategeko y'Imana yo mw'Ijuru ntaho byemewe nahamwe gucumura. Nyamara siko bimeze mumategeko ya Ryangombe, roi des imandwa, kuko amategeko ya Ryangombe ali en opposition y'amategeko y'Imana yo mw'Ijuru, kandi Ryangombe ni imva-kuzimu. Aho muli "morale païenne" ntuzahanshakire.
(6). Uragira uti: "Nkwandikira, nahereye ku buryo udushakira ibisobanuro bya kiriya kigamiro, nsanga ari nta kitubwira ko cyakozwe nk'uko ubivuga."
Usubire munyandiko yanjye, urasanga naratanze inshuro 3 zitandukanye z'ukuntu ntekereza [sans confirmer] uko kiliya kiganirano cyaba cyarakozwemo. Ni kunshuro ya 3, navuzeho icyo ntekereza kandi alinacyo cyaje kwigaragaza nyuma ahongira nti:"Ibi byanyuma aliko bibaye alibyo, jye byanyereka ko Kizito Mihigo yaba atarumvise amagambo yavugiwe muruhame n'abakuru b'ibihugu by'Urwanda na Uganda le 7/4/2014
Ntiyaba azirako arwanira ikiremwa-muntu afashe ishapule mubiganza, avugako abantu bose ali ibiremwa by'Imana, ko "Ndi umunyarwanda yabanzirizwa na Ndi umuntu" ,..., maze akavugira kuli bbc abwiliza biliya byo gutanga imbabaziakanigamba kubicengeza mumashuli?
Niba yarabivugiye iKigali/iGikongoro cyangwa ahaliho hose mu Rwanda nyuma yuko inkuru zisohoka ko yabuze, aliko cyane cyane nyuma ya le 7/4/2014, n'ubundi azamenye ko ikizamukiza ali ukuramba munzira y'Umusaraba."
Urasanga rero ntaremezaga igihe ikiganiro cyakorewe nk'uko ukomeje kubibeshya [aliko niko wimereye], ahubwo nakoze analyse de faisabilite kandi ataliwowe nsubiza nk'uko wabyanditse, ahubwo wagombaga kurebako theme yawe n'iyanjye n'ubwo bijya gusa atali bimwe. 
Jye nali muli logique ya message ya Lucky wali watanze titre na video gusa aturangira ikiganiro cyo Kizito Mihigo kuli bbc, nta commentaire. Jye nashatse kwerekanako ubwabyo icyo kiganiro kidahamya aho Kizito Mihigo yarali umunsi icyo kiganiro gisohoka kuli bbc. 
Mbere rero yo kuntuka cyangwa kwikoma abaChristu muli rusange ntanuwo uzi, gusa ngo n'uko uli muli logique du paganisme, byibura wali kwerekana uburere bwiza, ukuba uretse, ntuhubuke, kuko wali kwiruhutsa ubonye iryo natatse ryashoye: bimaze kwemezwa ko Kizito Mihigo yaje gushinjwa ingengabitekerezo no gukorana n'"abanzi b'Urwanda", ibyokandi ugasanga babikura mukiganiro cyanyuze kuli bbc kuli yataliki na wa munsi!
Nawe hamwe na Kayirebwa wakulilimbye mbatuye akalilimboke amaze gusohora maze mugire amahoro!
 Kayirebwa UBUTUMWA (The message) full version - KWIBUKA20.mp3
Ndi Semahoro

 Monday, April 14, 2014 3:11 AM, Kamaliza Adèle <adelekamaliza@yahoo.com> wrote:
 
Byilingiro,

Mbe Semahoro ? Aho ubuhoro buri, umuhoro urogosha. Naho intorezo iratema, umuhoro ugasongora.
Nta mukobwa ukobana n'inyabuhoro kandi imuhekeye ingobyi. Niyo mpamvu ari n'Imana y'urugo.

Utumye nibuka ko mu baherekeje Sabizeze harimo na Mudende na Nyiramudende - Isekurume n'inyagazi.

Iyo nsoma ibyo wandika, nkunze kubona mo amagambo aganisha ku bwemera-mana. Niba ntibeshya, n'ubwo intungane yemerewe guhemuka karindi ku munsi, hagombye kubaho n'inyigisho ibimubuza. Gucumura bikava ku maburakindi.

Nkwandikira, nahereye ku buryo udushakira ibisobanuro bya kiriya kigamiro, nsanga ari nta kitubwira ko cyakozwe nk'uko ubivuga. Ejo bundi Kagame ati "Les faits sont têtus". Natwe rero, tujye dufata ibiganiro cyangwa ibyanditswe tutabitije imyiyumviro yacu bwite. Ally na Ndayuhurume aho bari uti amahoro.

A. Kamaliza


Le Dimanche 13 avril 2014 20h21, "byilin@yahoo.com" <byilin@yahoo.com> a écrit :
 
KAMALIZA ARUMWE N'INZUKI ZO KUNDIZA ATE ASANGANYWE IFUMBA?
 
Ko ibundi imvubu ivumereza amazi inyariwe n'inyagaruzi
Cyangea inzovu irimbura ibiti iriwe kumutonzi n'udushishi
Imbogo ikagongerera mu Mutara aho batabona n'amatara
 
Abakobw'ikami bakabura amahaho batanalimo Kanyamalira
Wa mukobwa warezwe nabi bavugako aramutswa n'abakwe
Ko iminsi igakonera ingwe aho yankumi bucya ikayitamaliza !
 
Jye uwo ntazi se simenye nyina simubara muba Kanyarwanda
Niyo ahimbye amahamba menyako ali ibara nkabara  gatanu
Ulizwa n'ubusa ntazanyitakane ngo yambonye nafunze iryo kofe
 
Anashatse yaba Malira, n'amazi, ibiti n'Umutara ntibyari Baliyanga
Sinalinkuzi uli macumu acanye no mundoro sinumva uli Murorwa
Ntabyawe nzi ngo nzimure ntabandwa kuko ibyontazi ndazibukira
 
Imvo n'imvano, nyivuga nzi Ndayuhurume n'Ally atali limwe wambajije
Gira amahoro, Kamaliza, sindi inzuki ntanaho mpurira n'ibiguruka
Ndi muli Kiliziya nemerako itunganye kuko aliyo ikomoka kuntumwa
NDI LINGI SEMAHORO utajya murayo kuko nziko ayoyo azayoyoka
On Saturday, April 12, 2014 5:07 PM, "byilin@yahoo.com" <byilin@yahoo.com> wrote:
 
Imvo n'imvano yashyizeho ibiganiro byatanzwe na Kizito Mihigo ndetse na Samputu, aliko ntibigeze bavuga umunsi cyangwa iminsi ibyo biganiro byafatiwe, cyane cyane kubyerekeranye n'ibya Kizito Mihigo.
Ubundi mwene biliya biganiro babifata kuwa kane bizacishwaho kuwa gatandatu, aliko nkabiliya baba baragiye gutara hanze, babicishaho hashize igihe kirenze baramaze kubifata, kuko uwagiye kubitara azabanza akagaruka cyangwa akabyohereza, bakaby'enregistra.
Birashoboka rero ko:
(1).  Kizito Mihigo yaba yarabajijwe mbere y'uko bitangazwa ko yabuze, aliko yarabonye indilimboye y'URUPFU itarashimishije abakuru, akilinda kugira icyo ayivugaho;
(2).Kizito Mihigo yaba yaravuze byose ataragira ikibazo aliko BBC ikaba yarahitishije bike yibwirako bidafite ibibazo 
(3).Kizito Mihigo yaba yarabajijwe mugihe bavuga ko yabuze, aliko akilinda kugira icyo avuga kuli iliya ndilimbo.
Ibi byanyuma aliko bibaye alibyo, jye byanyereka ko Kizito Mihigo yaba atarumvise amagambo yavugiwe muruhame n'abakuru b'ibihugu by'Urwanda na Uganda le 7/4/2014
Ntiyaba azirako arwanira ikiremwa-muntu afashe ishapule mubiganza, avugako abantu bose ali ibiremwa by'Imana, ko "Ndi umunyarwanda yabanzirizwa na Ndi umuntu" ,..., maze akavugira kuli bbc abwiliza biliya byo gutanga imbabazi, akanigamba kubicengeza mumashuli?
Niba yarabivugiye iKigali/iGikongoro cyangwa ahaliho hose mu Rwanda nyuma yuko inkuru zisohoka ko yabuze, aliko cyane cyane nyuma ya le 7/4/2014, n'ubundi azamenye ko ikizamukiza ali ukuramba munzira y'Umusaraba.
Nimurebe neza aho Kiliziya Gatolika bageze bayikoma, bayibuza kuvuga,bayimenesha izuba liva, atali mu Rwanda honyine, ahubwo muli Afrika nzima, niho muzumva ingufu Museveni avuga izalizo, niho muzamenya uwo barwana nawe uwaliwe; niho muzamenya icyo Paul Kagame ahora the "French Missionnaries", ces Peres Blancs de la communaute de Mgr. Lavigerie; niho muzamenya ko ali Empire Kitara du culte Cwezi ilimo ishaka kwigarurira ubwatsi bwayo mu karere k'Ibiyaga Bigari. Murebeshe amaso y'umutima muzasanga wamugani, Paul Kagame nta contrat yagiranye n'abatutsi, nkuko ngo yabibwiye umwamikazi Rosariya Gicanda wali wagiye ku Mulindi kumubuza gutera Urwanda ngo atazakoma imbarutso bagashira!  
Kizito rero  agahigo ke n'ako gutumberera kumusaraba, atareba abawumushyiraho batazi ibyo bakora, yirinde guca imanza kuko natsinda uwo muhigo akagera ku Musaraba, uwakoze nabi cyangwa neza azamumenyeshwa awugezeho; kuko ashobora gucira urubanza uwagizwe umwere no mw'ijuru.
Amaherezo UKULI kuzatsinda, SEKIBI ajugunywe n'ibye byose.
Ndi Semahoro

On Saturday, April 12, 2014 2:47 AM, "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr> wrote:
 

 
Mwaramutse,
 
Mu Mvo n'imvano ya none taliki ya 12 Mata 2014, harumvikanamo Kizito Mihigo na Samputu. Kizito Mihigo yaganiriye na Gakwaya bahuriye i Kigali, naho Samputu aganira na Mugenzi.
 
Mu ntangiriro Kizito arasobanura uko yize mu Bufaransa, aliko cyane cyane ubuzima yabayemo mu Bubiligi, aho ngo yasanze abanyarwanda bo mu Bubiligi batabaho nk'abo mu Rwanda. Ngo n'ubwo abanyarwanda bo mu Bubiligi bakunda indilimbo ze, aliko ngo byamuteraga ibibazo iyo yabaga yaririmbiye bamwe, abo ku rundi ruhande bakabifata nabi.
Kanda hano wumve :





__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.