Pages

Sunday 13 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Kidum yatunze agatoki Loni yanze gutabara u Rwanda muri Jenoside

 


N'abe n'uyu ibya avuga ni ukuri aho gushinja igihugu kimwe gusa. ONU ntabwo yadutabaye twese, ari abahutu, abatutsi n'abatwa.

ONU kandi nta nubwo yatabaye impunzi zishwe na Kagame muri Congo.


----- Forwarded Message -----
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Sunday, 13 April 2014, 4:54
Subject: *DHR* Kidum yatunze agatoki Loni yanze gutabara u Rwanda muri Jenoside

 



Munyengabe M. Sabin - igihe.com


http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/kidum-yatunze-agatoki-loni-yanze

Nimbona Jean Pierre uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Kidum asanga Loni yaratereranye Abanyarwanda muri mata 1994.

Mu kiganiro Kidum yagiranye na IGIHE ku murongo wa telephone, yabanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba anabizeza ko bitazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda no mu karere kuko ibyabaye byatanze isomo rikomeye ku isi yose by'umwihariko akarere k'Afurika y'uburasirazuba.

Ati, "Nk'umuvandimwe, umuturanyi w'u Rwanda, Umurundi w'umuhanzi ukunda u Rwanda, ndabanza kwihanganisha Abanyarwanda. Biriya bihe Abanyarwanda banyuzemo ntabwo byari byoroshye, ni ibihe by'agahinda gakomeye. Ndihanganisha ababuze imiryango, ababupfushije abavandimwe muri Jenoside kandi mbizeza ko dufatanyije twese tugomba kubyamaganira kure ntibizasubire ukundi."

Kidum yanatunze agatoki imiryango mpuzamahanga by'umwihariko Loni yarebeye ikanga kugira icyo ikora kandi yari ifite ubushobozi bwo guhagarika ubwo bwicanyi nk'Umuryango w'Abibumbye ugamije kubungabunga amahoro ku isi.

Ati, "Ikibazo njyewe mpora nibaza kandi mbaza Loni, icyo gihe ingabo zari mu Rwanda Jenoside yabaye zireba he ? Ese abasirikare ba ONU icyo gihe bari bagiye he ? Ni amakosa akomeye kuko ONU ntabwo yigeze itabara u Rwanda, imiryango mpuzamahanga yatereranye u Rwanda. Kandi nzi neza ko amakuru y'ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda yacaga ku mateleviziyo, ku maradiyo mpuzamahanga, abahigwaga batakambiye imiryango mpuzamahanga ariko ntabwo babatabaye."


Kidum ati, "Icyo nakwisabira Abanyarwanda ni uko dukwiye gushyira imbere indangagaciro z'igihugu cy'u Rwanda, gukundana hagati yacu, kwirinda ikintu cyose cyazatuma hagira umuntu uwo ari we wese wongera kwicwa azira ubwoko bwe. Abaturage bo mu karere k'ibiyaga bigari bose ndabasaba ubufatanye kandi nta cyatunanira kukigeraho ."


Ati, "Abanyarwanda tumenye ko gucunga umutekano wacu, kurinda ibibazo byose byateza umwuka mubi mu baturage. Ntimuzategereze na rimwe ko imiryango mpuzamahanga ariyo izakemura ibibazo by'Abanyarwanda. Oya ! Twige kwikemurira ibibazo kuko twabonye neza isomo rikomeye twakuye mu marorerwa yakorewe Abatutsi. Byabaye amahanga arebera kandi ntabwo batabaye."

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.