Pages

Sunday 6 April 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Ntitugiye gushimagiza guverinoma y’u Rwanda iriho ubu-D. Reynders

 



----- Forwarded Message -----
From: Ignace Rudahunga <rudahi20@hotmail.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Sunday, 6 April 2014, 17:56
Subject: RE: *DHR* Ntitugiye gushimagiza guverinoma y'u Rwanda iriho ubu-D. Reynders

 
Komera Ngarambe,

Abazi ikibirigi mugani wawe ubwo baragusobanurira ariko jye uko mbyumvise ni uko ababirigi bumiwe bakaba barabaye ba Rwemerakaje. 

Mu gihe rero bateguye urugendo rwa bene wabo b'abasirikari babuze ababo mu Rwanda(bose hamwe ngo bageze ku ijana), ntugirengo byari byoroshye gusubira inyuma bakarusubika ngo ni uko Perezida Kagame yavuze kandi asanzwe avuga nkuko Mushikiwabo yabisobanuye. 

Ahubwo wakibaza impamvu bakimubaza ibyo bamubajije ikindi gihe. Nabyo kandi wabibonera igisubizo kuko Perezida w'u Rwanda ntabura buri gihe akandi gakeregeshwa yongera ku gisubizo yatanze ubushize. Nko muri JA ya none yasobanuye kurusha ubundi. Koko rero abafaransa ngo ntibashyigikiye gusa leta y'abicanyi ahubwo bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi nyirizina. Bakomeze bajye bamubaza hari ubwo azemeza kamwe bariya bazungu abavemo.

Uriya ngo ni Reynders we wagiye i Kigali mwihorere ejo azicuza ibyamujyanye kuko Perezida Kagame ntiyibagirwa. Azibuka ko n'ubundi bigeze gukozanyaho maze amubwize inani na rimwe. Ibyo bya diplomatie ngo ntacyo bikimubwiye cyane cyane iyo ari mu mugambi wo kurengera u Rwanda.

Reka dutegereze.


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: jngarambe2010@yahoo.fr
Date: Sun, 6 Apr 2014 16:48:35 +0100
Subject: *DHR* Ntitugiye gushimagiza guverinoma y'u Rwanda iriho ubu-D. Reynders

 


"Ntitugiye gushimagiza guverinoma y'u Rwanda iriho ubu. Ibyo Perezida yavuze bigomba gufatwa uko biri" (Didier Reynders)

"Ibyo Perezida yavuze bigomba gufatwa uko biri"... Abazi "Ikibiligi" nimunsobanurire: D. REYNDERS n'Ububiligi barashaka kuvuga ko Kagame asigaye afatwa nka Yuhi MAZIMPAKA?




U Bufaransa bwanze kwifatanya n'u Rwanda kwibuka, u Bubiligi bwohereza abarenga 100


Yanditswe kuya 6-04-2014 - Saa 16:07' na IGIHE

U Bufaransa bwanze kwifatanya n'u Rwanda kwibuka, u Bubiligi bwohereza abarenga 100

Ubwo Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Bubiligi, Didier Reynders yari ku kibuga cy'indege cya Melsbroek mu Bubiligi yitegura kwerekeza mu Rwanda kwitabira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n'ikipe y'abamuherekeje, yavuze ko batahindura gahunda yabo yo kuza kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibiri busohoke mu kinyamakuru.

Aganira n'umunyamakuru Aline Wavreille wa RTBF, Didier Reynders yagize ati "Ndumva ukwisubiraho k'u Bufaransa kuko buregwa kugira uruhare muri Jenoside ndetse no gufasha mu buryo bwa gisirikare."


Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Bubiligi, Didier Reynders (uhagaze) ari ku kibuga cy'indege yerekeza i Kigali


"Ni ibiganiro bimaze igihe kirekire. Paul Kagame avuga 'jenoside yateguwe mu buryo bwa politike'... Ibyo byose byizweho mu buryo buhagije na komisiyo y'iperereza mu Bubiligi kandi icyo gihe imyanzuro yari isobanutse : imyiteguro ya jenoside yakozwe n'udutsiko tw'abahezanguni bo mu Rwanda. Ni ukuvuga ko icyo tugiye gukora mu Rwanda ari ukwibuka jenoside, ni ukuvuga kunamira abapfuye, kwifatanya n'imiryango yabo, hamwe n'imiryango y'Ababiligi babuze ababo baba abasirikare cyangwa abasivili baguye mu Rwanda. Nicyo kitujyanye."

"Ntitugiye gushimagiza guverinoma y'u Rwanda iriho ubu. Ibyo Perezida yavuze bigomba gufatwa uko biri. Sindabisoma neza : batubwiye ko hari ikinyamakuru kigiye gusohoka kivuga u Bubiligi ariko ngo u Bufaransa nibwo burebwa cyane. Ku butureba, ibyagombaga kuvugwa byavuzwe na komisiyo ishinzwe iperereza na Guy Verhofstadt ubwo yari minisitiri w'intebe, abivugira i Kigali. Uyu munsi, jye ndita cyane ku miryango y'abapfuye. Ntacyahindutse kuri gahunda. Tuzumva i Kigali ibivugwa mu gihe cyo kwibuka. Ariko ku bindeba, ndifuza kuba ndi i Kigali kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kunamira abazize Jenoside, barimo n'abasirikare b'Ababiligi. Iyo ubonye aho baboye izuba bwa nyuma, wumva urushijeho kubegera."

Didier Reynders yongeraho kandi ko Atari ngombwa kugira icyo uvuga mbere gato kwibula ati "Habaye akazi ko kwiyunga kakozwe n'ibihugu byinshi. Ntibabuza uguhitamo kw'ibyavuzwe na Perezida, ariko ntibizatubuza kugira icyo tuvuga kigaragara ku bibera mu karere uyu munsi. Ni ngombwa gukomeza gukora dusaba ibihugu bituranyi bya Congo kugira uruhare mu gushakira ibisubizo u Burasirazuba bw'iki gihugu."

Minisitiri w'intebe w'u Bubiligi, Elio Di Rupo nawe yari yaherekeje ku kibuga cy'indege imiryango y'abasirikare b'Ababiligi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho mu izina rya guverinoma yihanganishije iyi miryango.

Aba babiligi baje i Kigali barenga 100, bakuriwe n'abaminisitiri babiri barimo Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Didier Reynders, na Minisitiri ushinzwe iterambere Jean-Pascal Labille hamwe n'imiryango y'abasirikare b'abakomando bo mu Bubiligi bishwe tariki 7 Mata 1994 ndetse n'imiryango y'abasivili b'Ababiligi nabo biciwe mu Rwanda.


Minisitiri w'intebe w'u Bubiligi yaherekeje abaje mu Rwanda kwibuka




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.