----- Forwarded Message -----
From: "nzeyifreddy@yahoo.com" <nzeyifreddy@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 10 April 2014, 11:46
Subject: *DHR* Umugabo ukurikiranweho ingengabitekerezo ya jenoside yatawe muri yombi
Kigali : Umugabo ukurikiranweho ingengabitekerezo ya jenoside yatawe muri yombi
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umugabo-ukurikiranweho
Yanditswe kuya 10-04-2014 - Saa 07:44' na Thamimu Hakizimana
Kagubari Gilbert w'imyaka 38 utuye mu murenge wa Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi ahita ajyanwa kuri Brigade ya Nyamirambo aho akurikiranweho kuvuga amagambo asesereza anagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside.Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 6 Mata nibwo uyu umugabo Kagubari Gilbert unazwi ku zina rya D'amour yasangiraga n'abandi inzoga mu kabari asanzwe yerekaniramo umupira ahitwa Café de Nyakabanda. Muri icyo gihe nibwo abaturiye ako kabari bamusabye kugabanya amajwi y'umupira werekanwaga mu ijoro rishyira icyunamo, nyamara ngo aho kubikora we yahise yivovotera abo bari kumwe muri ako kabari ababwira amagambo yafashwe na bamwe nko kudaha agaciro icyunamo.Umwe mu bakozi bo muri ako kabari utashatse ko amazina ye agaragazwa yabwiye IGIHE ati : "Numvise Kagubari avuga ngo 'ubu bagiye gutangira bya bindi byabo byo kurira."Undi mukozi nawe asobanura ko nyuma y'akanya gato abari muri ako kabari bahise batabaza Polisi, ariko Kagubari yari yahavuye.Polisi imaze kuhagera yahise imuhamagara, agarutse avuye iwe, ahita atabwa muri yombi.Nubwo uyu mugabo yatawe muri yombi, bamwe mu baturage baturanye nawe n'abamuzi ngo batunguwe n'amagambo yavuze bitewe n'uko nawe yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda ruri kwibuka.Nyabyenda Aboubakar ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Muhoza mu Kagali ka Kabuguru I unaturanye na Kagubari avuga ko yatunguwe n'ibyo yavuze.Nyabyenda yagize ati "Kagubari yari umuntu wubahiriza gahunda zose za leta ku buryo byadutunguye, ariko byatewe n'inzoga yari yanyweye kuko yikundira agatama.""Ni n'umucikacumu kubera ko nawe yahigwaga, mukuru we witwaga Eugene ndetse na nyina bishwe n'interahamwe !"Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Mwiseneza Urbain, ari nayo yataye muri yombi Kagubari Gilbert, avuga ko ugaragayeho icyaha cyo gupfobya jenoside cyangwa icy'ingengabitekerezo ahanwa n'ingingo ya 135 yo mu gitabo cy'amategeko ahana mu Rwanda.SSP Mwiseneza yagize ati "Uwagaragayeho ingengabitekerezo ya jenoside, avuga amagambo apfobya ahanwa n'ingingo ya 135 iri mu gitaba cy'amategeko ahana y'u Rwanda rivuga ko ahanishwa igihano kiva ku mwaka itanu kugeza ku icyenda."Mu gihe Polisi ikiri gukora iperereza ku kuri kw'ibyavuzwe na Kagubari Gilbert ngo ashyikirizwe ubutabera, SSP Mwiseneza yatanze ubutumwa ku baturage abasaba kwirinda kuvuga amagambo asesereza apfobya cyangwa ahakana jenoside kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda. Kagubari yari asanzwe yerekanira umupira mu kabari kitwa Café de Nyakabanda Nyabyenda ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Muhoza ari nawo Kagubari atuyemo
Répondre en mode Web
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.