Pages

Sunday 20 April 2014

[RwandaLibre] Re: (correction) Gacaca yambere ni uy'urubanza rwa Yezu

 

"Ubu tugiye muri Pasika kwibuka ko Yezu yazutse (yatsinze urupfu), azuwe n'Imana (siwe wizuye)", INCHALAH EL HAJI.

Izi ni details inutiles zitumye cyokora menya ko hari byinshi udasobonukiwe ariko ukarenga ukibarira mu basobanukiwe na Bibiliya. Ngo harya wize umuco w'igiheburayi? Abo baheburayi se wasanze noneho basobanukiwe n'inyigisho za Yezu ijambo ku rindi? Wasnze noneho bemera ko mbere y'uko isi remwa Yezu yariho, ko yafashije Se ( Rurema) kurema ibi bintu byose ubona? 

Wihuke kandi ko Yezu ubwe yibwiriye abo baheburayi ati: "musenye iyi ngoro nzayubaka mu minsi itatu".

Ba bwengebuke bahise bumva ko Yezu avuze Hekaru ( ingoro yubatswe mu myaka 40) kandi mu by'ukuri Yezu yaravugaga umubiri we! 

Pour votre info...please read:

Jesus answered them, "Destroy this temple, and I will raise it again in three days.", John 2: 19.
http://biblehub.com/john/2-19.htm

"Very truly I tell you," Jesus answered, "before Abraham was born, I am!", John 8: 58
http://biblehub.com/niv/john/8.htm

On Apr 20, 2014, at 7:41, Nzinink <nzinink@yahoo.com> wrote:

 

"...gupfa gusubiramo nka"gasuku"ibyo wigishijwe nabanyamadini sibyo bizakugeza mu bwami bw'ijuru!, INCHALAH EL HAJI.

Agasuzuguro, ubwibone, ubwirasi ukwiyemera, etc. ngibyo bimwe mubyo mfa n'abayohova n'abandi bose bitwara nkabo.

Niba abandi bitwara nka gasuku wowe INCHALAH EL HAJI bite ko mbona ibi byose untongera nabyumvanye abayehova nkiri muri Africa, il ya plus de 20 ans?! 

Icyo nzi ni uko niba hari abantu bafata mu mutwe versets bibliques maze mu nyigisho zabo bakazisubiramo uko zakabaye ntacyo bahinduyeho, abayohova n'abarokore nibo baza mbere. Jya reri ubizirikana cyane mubyo uvuga cg wandika.

Ntibyantangaza kandi nsanze muri Bibiliya yawe ijambo Umusaraba ritakibamo ( n'ubwo uhakana kuba umuyohova, iyi ni imwe mu ntwaro yabo ikomeye bakoresha mu kwibasira andi madini ya gikristu).

Yezu ati: "ushaka kuba intumwa yanjye agomba gusiga byose agafata umusaraba we akankurikira", Mt 16,24-27 

(reba hasi ibisobanuro birambuye k'uburyo butatu ushobora gufata uwo musaraba wawe : self-denial, torture & death). 

Pour votre info:

"Qu'il prenne sa croix, et qu'il me suive"

Mt 16,24-27

 


http://j.leveque-ocd.pagesperso-orange.fr/matthieu/tollat.htm

"Whoever wants to be my disciple must deny themselves and take up their cross and follow me." Mark 8:34-35
http://m.christianpost.com/news/3-ways-to-take-up-your-cross--50639/


On Apr 20, 2014, at 3:39, INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com> wrote:

 


"...Yezu nimuzima. Yarazutse ntateze gupfa bundi. Kwibuka uburyo yaducunguje umusaraba simbona ikibi kirimo.
Niba utemera igisibo ntiwemere Pasika (abayohova bemera Good Friday gusa) wakwemera ute crucifix? "
 
Ikibazo ufite sicyawe wihariye kuko ugisangiye n'abandi benshi muhuje ukwemera. Umusaraba wabaye igikoresho cyo kwica urubozo "Umwana w'Imana"no guhekura Imana ubwayo! Umusaraba ni "objet de torture"du Fils de Dieu. Nta mpamvu nimwe igaragara yatuma ushyirwa imbere mu masengesho yacu dutura Imana. Ibyo uwuvugaho bindi, ni "Urusimbi rw'amagambo" adafite aho aho ahuriye n'ukuri. Kuwushyira imbere yanyu musaba Imana, ni nko kujya gusaba umuyahudi witwaje "croix gammée" cyangwa kujya gusaba umututsi ukaraga ubuhiri n'umupanga imbere ye.
Abantu bamanitse Yezu ku giti(umusaraba) bazi neza ko arirwo rupfu rubi rumukwiriye.
Bawumumanuraho amaze gupfa, arahambwa. Imana yiyerekana ko ariyo ifite ubasha ku buzima "IRAMUZURA". Ubu tugiye muri Pasika kwibuka ko Yezu yazutse(yatsinze urupfu),azuwe n'Imana(siwe wizuye),ntabwo yasubiye ku musaraba! Iyo Mana se ni igicucu(kuri mwe)kuburyo itazi ko umusaraba wakoreshejwe mu kwica "URUBOZO" Umwana wayo?
Sindi "Umuyehova"nubwo mbona ubuntwerera, ariko jye ndagirango nkubwire ko "kwemera" bitabuza gutekereza neza kubyo wemera! Ikindi gupfa gusubiramo nka"gasuku"ibyo wigishijwe nabanyamadini sibyo bizakugeza mu bwami bw'ijuru! Umusaraba ntawo nkeneye,ntanuwo nzakenera mu masengesho ntura Imana.

De : Nzinink <nzinink@yahoo.com>
À : "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Samedi 19 avril 2014 21h06
Objet : [fondationbanyarwanda] Re: (correction) Gacaca yambere ni uy'urubanza rwa Yezu

 
"Ishusho ya Yezu abambwe k'umusaraba, kandi wemera ko yawuvuyeho, agahambwa, akazuka hashize imyaka irenga 2000?".

Aho ibi bintu bikocamye se ni he?

None se ko nzi ko uri umugabo w'igikwerere ni ukuvuga ko amafoto yawe ukiri umwana yose wayatwitse ugasigaza amafoto agaragaza ko uri umugabo wubatse ubyiruye?

Yezu nimuzima. Yarazutse ntateze gupfa bundi. Kwibuka uburyo yaducunguje umusaraba simbona ikibi kirimo.

Niba utemera igisibo ntiwemere Pasika (abayohova bemera Good Friday gusa) wakwemera ute crucifix? 

Abayohova nzi ko mwemera gusa Good Friday/ Vendredi Saint/ Uwa Gatanu Mutagatifu ngo kubera ko ari wo munsi Yezu yapfuyeho, umunsi Yezu yadupfiriye.

Abayohova buri gihe barya indimi iyo mbanyomoje mbabwira ko iyo Yezu apfa ntazuke ubu nta muntu uba ukimuvuga. 

En ressuscitabt il a vaincu la mort. Nonose urumva twajeushimira ko yapfuye ariko tukilrebgagizabko yazutse? Iyi myumvire yanyu ikocamye niyo mwumva ko iboneye, mukayikwirajwiza hirya no hino, muyobya rubanda, ngo nimwe bakristu nyabo!!!

Wibuke kandi ko na bariya babambye Yezu bari baziko  Yezu naramuka azutse batazabasha gukumira inyigisho ze. Urumva rero ko urupfu rwa Yezu ntacyo rwari ruvuze kuri bo.

Niyo mpamvu bariya bishi bategetse ko imva ya Yezu irindwa n'abasirikari ngo intumwa ze zitaza kwiba unurambo we zikabeshya ko yazutse!


On Apr 19, 2014, at 14:00, INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com> wrote:

 
 
"...Ndabona ikibazo ufite ari crucifix ( ishusho ya Yezu abambwe k'umusaraba). Uyu musaraba wadukijije niwo wowe n'abayohova bita ingiga y'igiti, mukumva ko iriya crucifix yagombye kwibagirana burundu igasimburwa n'ishusho ya Yezu wicaye iburyo bwa Se mu ijuru....!"
 
Ishusho ya Yezu abambwe k'umusaraba, kandi wemera ko yawuvuyeho, agahambwa, akazuka hashize imyaka irenga 2000?
 
Théologiquement: Il y a une incohérence entre le symbole et le discours.
Philosophiquement: Il y a l'inadéquation entre le discours et l'objet du discours.
Jyewe n'abayehova dutinyuka kubyamagana kuko tuzi ko inquisition ntacyo yadutwara. Ikindi ukwemera nyako ntabwo ari ukuba "gasuku". Imana yaduhaye ubwenge kugirango tujye tumenya gushungura ibyo tubwirwa,tukabivanamo ukuri nyakuri, aho kubimira bunguri tudatapfunnye. Pasika nziza nawe niba wemera icyo isobanura.
 
 
De : Nzinink <nzinink@yahoo.com>
À : "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Samedi 19 avril 2014 18h07
Objet : [fondationbanyarwanda] Re: (correction) Gacaca yambere ni uy'urubanza rwa Yezu

 
Ndabona ikibazo ufite ari crucifix ( ishusho ya Yezu abambwe k'umusaraba). Uyu musaraba wadukijije niwo wowe n'abayohova bita ingiga y'igiti, mukumva ko iriya crucifix yagombye kwibagirana burundu igasimburwa n'ishusho ya Yezu wicaye iburyo bwa Se mu ijuru....!

Ibi ntitwabujyaho impaka kubera ko buri wese afite uburenganzira bwo kuyoboka / kutayoboka idini iri n'iri.

Icyo ntemeranyaho nawe kandi ntashobora kwihanganira ni iryo jombora rya hato na hato ushaka kunnyega amwe mu mahame y'ukwemera kwa kiliziya Gatolika.

Singuhatiye kuyoboka iri dini ariko ngusabye nkomeje ngo iri dini urifashe hasi cyane cyane ko bigaragara ko utaryemera.

Nkwifurije kuzagira umunsi mwza wa Pasika.




On Apr 19, 2014, at 11:47, INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com> wrote:

 

"...Biragaragara ko udasobanukiwe neza n'icyo kwibuka urupfu n'izuka bya Yezu Kristu bivuze ku bagatolika..."
 
 
Birashoboka ko ntasobanukiwe  niby'abagatolika. Niyo mpamvu nsobanuza impamvu hari abakibamye Yezu ku musaraba! Ntibemera se ko yawuvuyeho nyine akazuka ubu akaba ari muzima?


De : Nzinink <nzinink@yahoo.com>
À : "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Samedi 19 avril 2014 15h15
Objet : [fondationbanyarwanda] Re: (correction) Gacaca yambere ni uy'urubanza rwa Yezu

 
@NCHALAH EL HAJI.
Njye sinumva impamvu wikoma abo uvuga ko "bakimubsmambye k'umusaraba" kandi ukarenga ukavuga ngo ubu "baraye bamumanuye ku giti(umusaraba) ubutazawusubiraho, bamushyira mumva(yintirano) uyu munsi kw'isabato aririrwamo araremo maze ejo mu gitondo azazuke(= Pasika y'abakrisitu)."

Ese ntuzi ko Yezu ari muzima. 
Yezu amaze imyaka irenga 2000 yarazutse. 
Kuki rero wowe wumva ko ubu araye mu mva?

Biragaragara ko udasobanukiwe neza n'icyo kwibuka urupfu n'izuka bya Yezu Kristu bivuze ku bagatolika.


On Apr 19, 2014, at 5:49, INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com> wrote:

 
 
Yezu baraye bamumanuye ku giti(umusaraba) ubutazawusubiraho, bamushyira mumva(yintirano) uyu munsi kw'isabato aririrwamo araremo maze ejo mu gitondo azazuke(= Pasika y'abakrisitu).
Dore ibizakurikiraho:
Azamara iminsi 40 yireka intumwa ze n'abandi bayoboke be, hanyuma azamurwe mu ijuru(Ascension) yicare iburyo bw'Imana. Ntabwo azahinduka Imana svp!
Nyuma y'iminsi cumi ari mu ijuru, azohereza Umwuka Wera(Roho Mutagatifu) ku ntumwa ze(Pantekote). Ubwo idini ry'abakrisitu rizahita ritangira ako kanya.
Bite ko mbona hari abakimubambye k'umusaraba?

De : kota venant <kotakori@hotmail.com>
À : "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "rwembe6030@yahoo.fr" <rwembe6030@yahoo.fr>; "inchalah15@yahoo.com" <inchalah15@yahoo.com>
Envoyé le : Vendredi 18 avril 2014 16h26
Objet : FW: [fondationbanyarwanda] (correction) Gacaca yambere ni uy'urubanza rwa Yezu

 
Huuu! Hadgi se uramuhora iki, hali icyo avuze kitali ukuli?
 
Ahubwo mufashe tulilimbe hamwe:
 " Ecce lignum crucis in quo salus mundi pependit"!
"Yezu ni agende abambwe, Barabasi arekurwe maze atunge atunganirwe'' dixerunt Judei!


 
To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; rwembe6030@yahoo.fr; inchalah15@yahoo.com
From: kotakori@hotmail.com
Date: Fri, 18 Apr 2014 16:23:08 +0200
Subject: FW: [fondationbanyarwanda] Gacaca yambere ni uy'urubanza rwa Yezu

 
Huuu Hadgi se uramuhora iki, hali icyo avuze kitali ukuli?
 
Ahubwo mufashe tulilimbe hamwe:
 " Ecce lignum crucis in quo salus mundi pependit"!
"Yezu ni agende abambwe, Barabasi arekurwe maze atunge atunganirwe'' dixerunt Judei!


To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
From: rwembe6030@yahoo.fr
Date: Fri, 18 Apr 2014 09:59:49 +0100
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Gacaca yambere ni uy'urubanza rwa Yezu

 

hadji,
ugomba kujya kwaka penetensiya kwa papa, niwe wenyine wakwakira imbabazi ku Mana...aya magambo uvuze unitegure kuzayasubiramo.

Le Vendredi 18 avril 2014 10h10, INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com> a écrit :
 
Kuwa kane nibwo Yezu yasangiye bwa nyuma n'intumwa ze igaburo rya Pasika. Nyuma ku gicamunsi nibwo yagiye gusenga aherekejwe n'intumwa ze mu gashyamba k'imbuto(jadin des oliviers) bamwe bakunze kwita Getsemani.
Muruwo mugoroba nibwo abasirikare baherejwe n'umwe mu ntumwa ze Yuda Iskariyoti,bamufashe bamujyana ka Kayifa. Arara muri mabuso. Kayifa n'inyangamugayo ze, zaraye zitekinika urubanza kuko nta birego bifatika bari bafite.
Kuwa gatanu mu gitondo, bamushyizemo akandoyi bamujyana kwa Pilato ngo amucireho iteka. Pilato arabirukana ababwira ko we nta cyaha amubonaho, ati nimumujyane kwa Herode. Herode nawe ati ndabiyamye nanjye nta cyaha mubonaho nimumusubize kwa Pilato niwe mukuru kuri jye kuko ahagarariye abaromani.
Bamushubije kwa Pilato, ubwo Kayifa na Ibuka ye bari bahuruje abayoboke ngo bamushinje amafuti yose.Pilato ati ariko ko nta cyaha mbona kuri uyu muntu, uwamukubita ibiboko tukamureka akitahira? Abandi bati nabambwe, nabambwe! Ati uwabamba igisambo Barabasi se uhubwo, ariko tukareka inzirakarengane ikitahira? Bati oya nabambwe n'abambwe! Pilato bimuyobeye ati ndakarabye amaraso ye ntazampame azabe arimwe ahama.
Ubwo urubanza rurangira rutyo, bamukorera IGITI, bajya kukimubambaho. Yabambwe saa sita, apfa saa cyenda, bamumanura ku giti, bamushyira mumva, yirirwamo ku isabato, azuka ku Cyumweru. Yezu yikorejwe igiti rero ntabwo yikoreye "Umusaraba" nkuko benshi bakunze kubyibeshyaho.  Mubayahudi uwo muco wo kwikorezwa umusaraba ntawigeze ubaho. Mu kinyejana cya kane(Concile Nicée I en 325)nibwo Yezu yikorejwe umusaraba, bamwe bawumubambaho banawumurekeraho kugeza naya magingo. Bazavuga ko yazutse kandi baranze no kumushyingura?
Baramuhemukiye!












__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.