Indirimbo za Kizito Mihigo zashyizwe mu kato n'itangazamakuru rya Leta
Ibitangazamakuru bya RBA bivugwa aha ni Televiziyo y'u Rwanda cyo kimwe na Radio Rwanda n'amashami yayo yose ari yo Magic FM, Radio Rwanda-Inteko, RC Huye, RC Nyagatare, RC Musanze, RC Rubavu na RC Rusizi.
Umuyobozi wa RBA, Arthur Assimwe, amaze kubwira BBC Gahuzamiryango ko RBA idashobora guha umwanya umuntu nka Kizito ukekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'igihugu kandi nawe akaba abyiyemerera.
Kizito w'imyaka 32 y'amavuko, ari mu itsinda ry'abantu bane baherutse gutabwa muri yombi na Polisi bakekwaho gukorana n'imitwe irwanya Leta y'u Rwanda, FDLR na RNC.
Kizito, umuyobozi wa Radio Amazing Grace Cassien Ntamuhanga, umudemobe witwa Dukuzumuremyi Jean Paul n'umudamu witwa Niyibizi Agnes, bemeye ibyo baregwa imbere y'itangazamakuru.
Bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gushaka kwivugana abagize Guverinoma y'u Rwanda.
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.