Pages

Sunday 6 April 2014

NYUMA Y’UKO PAUL KAGAME ASHINJE UBUFARANSA GUKORA JENOSIDE MU RWANDA, NTA NTUMWA BUCYOHEREJE MU MUHANGO WO KWIBUKA


FLASH: NYUMA Y'UKO PAUL KAGAME ASHINJE UBUFARANSA GUKORA JENOSIDE MU RWANDA, NTA NTUMWA BUCYOHEREJE MU MUHANGO WO KWIBUKA.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha Radio France Internationale, RFI, aravuga ko kubera Paul Kagame aherutse kongera kwifatira mu gahanga Ubufaransa, akavuga ko ari bwo bwatumye jenoside iba mu Rwanda, Ubufaransa bwahise bufata icyemezo cyo guhagarika kohereza intumwa mu Rwanda, zari kuzitabira umuhango wo kwibuka imyaka 20 ishize, jenoside ibaye. http://www.rfi.fr/afrique/20140405-france-annule-participation-commemorations-genocide-rwandais/

Francois-Hollande-obtient-une-majorite-de-gauche-pour-le-traite-budgetaire-europeen_article_popinHari hashize igihe, abantu bagira ngo umwuka mubi wagiye ugaragara hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa, kubera ibibazo bishingiye kuri iriya jenoside, wararangiye, ariko ubu Paul Kagame yongeye kwerekana ko inzigo agira itajya ishira. Umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa wagiye irudubi, igihe mu mwaka wa 2006, umucamanza w'umufaransa, witwa Jean Louis Brugière, yasohoraga impampuro mpuzamahanga zo gufata bamwe mu basirikari bakuru ba APR, bashinjwa kuba baragize uruhare rukomeye mu guhanura indege yari itwaye nyakwigendera, perezida Juvenal Habyalimana. Nyuma y'isohoka ry'izo mpapuro, u Rwanda rwahise ruhagarika umubano ushingiye kuri ambasade n'igihugu cy'Ubufaransa.

 

Ubwanditsi

Ikazeiwacu.fr

  •  
  •  
  •  

  • No comments:

    Post a Comment

    Note: only a member of this blog may post a comment.

    “Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

    "Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

    “The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

    “The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

    “I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

    KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

    RECOMMENCE

    RECOMMENCE

    1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

    2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.