Amakuru Ikaze Iwacu ikesha Radio France Internationale, RFI, aravuga ko kubera Paul Kagame aherutse kongera kwifatira mu gahanga Ubufaransa, akavuga ko ari bwo bwatumye jenoside iba mu Rwanda, Ubufaransa bwahise bufata icyemezo cyo guhagarika kohereza intumwa mu Rwanda, zari kuzitabira umuhango wo kwibuka imyaka 20 ishize, jenoside ibaye. http://www.rfi.fr/afrique/20140405-france-annule-participation-commemorations-genocide-rwandais/
Hari hashize igihe, abantu bagira ngo umwuka mubi wagiye ugaragara hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa, kubera ibibazo bishingiye kuri iriya jenoside, wararangiye, ariko ubu Paul Kagame yongeye kwerekana ko inzigo agira itajya ishira. Umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa wagiye irudubi, igihe mu mwaka wa 2006, umucamanza w'umufaransa, witwa Jean Louis Brugière, yasohoraga impampuro mpuzamahanga zo gufata bamwe mu basirikari bakuru ba APR, bashinjwa kuba baragize uruhare rukomeye mu guhanura indege yari itwaye nyakwigendera, perezida Juvenal Habyalimana. Nyuma y'isohoka ry'izo mpapuro, u Rwanda rwahise ruhagarika umubano ushingiye kuri ambasade n'igihugu cy'Ubufaransa.
Ubwanditsi
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.