Pages

Thursday 3 April 2014

RWANDA: VITAL UWUMUREMYI WASHINJE INGABIRE UMUHOZA YAGOROREWE


VITAL UWUMUREMYI WASHINJE INGABIRE UMUHOZA YAGOROREWE

ingabire victoire

ingabire victoireMajor Vital Uwumuremyi, wagaragaye cyane mu rubanza rw'umuyobozi wa FDU-Inkingi amushinja yagororewe n'ubutegetsi kubera akazi yakoze ko gushinja Ingabire amurega ko bafatanije kurema umutwe w'itera byoba.

Major Vital Uwumuremyi uzwi no ku izina rya Gaspard Kalimba yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka ine n'amezi atandatu. Ku icyumweru 30/03/2014 yarafunguwe amaze amezi make afunzwe.

Kuwa mbere taliki ya 31/03/2014 yahise yerekeza kuri Banque de Kigali imuha Miliyoni mirongo ine n'imwe z'amanyarwanda (41 296 000 Frw). Muri ayo yajyanye Miliyoni 25 (25 000 000FRW) andi asigaye 16 296 000akazayafata nyuma.

Ayo mafaranga yateganirijwe umushinga w'inkoko zitera amagi.

Izina ry'umushinga: Vital Eggs Products

Akagali: Rwambogo

Umurenge: Musanze

Akarere: Musanze

Intara: Amajyaruguru

Telephone:   0786153740 - 0726153740

Imishwi yambere 5.000 yaratumijwe mu Budage.

Aha biragaragara ko uyu mushinga ali igihembo yali yarateganyilijwe kugirango akore liliya kinamico  murubanza rwa Mme Victoire Ingabire.

Aliya mafaranga saye kuko  yabwiye urukiko ko ali umukene leta igomba kumurihira  abavocat ndetse n'ibindi bijyana n 'urubanza.

imagesNtibisanzwe ko umuntu umaze igihe mu buroko asohoka  agahita ahabwa infunguzo zumushinga wa miliyoni mirongo ine.

Biracyaza.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.