Pages

Friday, 4 April 2014

[RwandaLibre] INTAMBARA YA GITWARI : FDLR na opposition nta n'ubwo bimenya n'ababirasanira bakarasanira n'abanyarwanda bose

 

IBIGANIRO MURI OPPOSITION  KUNTAMBARA Y'UBWENGE N'UBUTWARI n'uburyo abantu bayitera inkunga:  ndetse uzabishobora azakore film mubivugwa muri iyi nyandiko kugirango genocide hutu igere kure kuko ibintu byakurikiranye kuburyo bushimishije kandi byatanze umusaruro ndetse biracyakomeza gutanga umusaruro.


INKURU : 
Hari umuntu uherutse kuvuga ngo yumvise umu FDLR avuga ngo FDLR  irimo iribaza impamvu batarimo kuyirasa nk'uko barashe M23. 
Twarasetse turatembagara n'ubwo akabi gasekwa nk'akeza kuko birabaje kumvako umuntu bimutangaza kubera ko batamwishe. Nta n'ubwo uwavuze ibyo azirikana ko mukarere k'ibiyaga bigari hari za satelite isoko n'amaduka zibafotora buri munona ndetse hakaba harimo n'izireba igihumeka cyose kigaragaza ko gifite ubushyuhe mumubiri aho gihagaze.   Yewe ndetse n'ababirigi nabo bafite agakeregeshwa kabaca hejuru rimwe mumasaha 24. 

Burya koko ubwira intumva amara ibinonko. 

None se n'ubwo tutamenye uwo byaturutseho, iyo witegereje wumva yumva icyo urugamba rwa politiki ruvuga? Reka da !!!   
Nka buriya uwo muntu ntabona ko kumeza ya cya Serukobora (Kobler) hikubise bombe ya politiki ishwanyuza urukuta rwa FPR uwo Serukobora  yegamiyeho arasa FDLR.  

None se iyo Rutayisire Boniface atangiye akabahururiza ko ba FDLR bagiye kuraswa bagapyorwaho noneho akaba kandi yacakiye n'udukuru ko uramutse ushyize imbere ko Kagame ari umugenocidaire ntawatinyuka kurasa abanyarwanda bahanganye nawe  ntawumva iyo bigana ? Erega hari amahanga aba atagize icyo ashoboye kugufasha mu kurwanya Kagame ariko wayaha uburyo akabona uko ajya muri lobby.  

None se iyo ndetse habayeho guca amarenga koTwagiramungu aramutse akoreshejwe mugutanga ubuhamya nk'uwahoze ari umukuru wa gouvernement ko gouvernement yari ayoboye yakoze genocide hutu ntawe ubona iyo bigana? Ntimuzi ko se Rutayisire Boniface yatunze agatoki muri icyo cyerekezo  mubihe bishize ndetse bamwe bagasakuza ngo aramurwanya kandi ahubwo ari uburyo bwo gufatanya urugamba? 

Iyo Twagiramungu Faustin se yanze kubivuga nk'uko byabanje kumera gutyo, ndetse no mubafatanya nawe hakabura n'umwe wabimusaba,  noneho Rutayisire Boniface agahita afata gahunda yo kumucanaho umuriro kumugaragaro ngo akunde avuge genocide hutu ntawe ubona iyo bigana? Ese mugirango ibyo byose bikorwa bitabanje gutekerezwaho ndetse hiteguwe ko bibyara umusaruro? 

None se iyo habonetse umudamu w'intwari nka Mukarugomwa Agnès usobanukirwa n'iyo ntambara kubera ubwenge bwe, noneho  akiyemeza gukura ukuri kwa genocide hutu muri Twagiramungu Faustin ntawe ubona ubwo butwari?  , None se ntimwabonye uko Mukarugomwa yitonze akakikoncentra agashika, Twagiramungu akanga agashyiramo amaferi, Agnes Mukarugomwa nawe ntiyarekuye ahubwo yarongeye asubira inyuma arashika ati kunda uvuge ukuri nanjye ndi umugabo, iryo shika ryabayeho kugeza ubwo Twagiramungu Faustin ageze aho agasobanura uburyo FPR yakoze genocide hutu, ibyo ntawumva iyo bijya?  Muzitegereze ako gapande ka video murebe neza imbaraga uriya mudamu yagaragaje. Hari uzongera kuvuga ko abagabo barusha imbaraga abagore ? Oya rwose uriya mudamu yagaragaje ubutwari turamushimira kuko iriya video izabaho ibihe byose u Rwanda ruzabaho. Kuba yarumvise intambara Rutayisire Boniface yari arimo acana umuriro kuri Twagiramungu Faustin noneho uriya mudamu akamukurura akazana mucyocyezo ngiye intambara y'ubutwari n'ubwenge aho abarwanyi bafatanya urugamba batiriwe bajya inama ahubwo buri wese areba igikwiriye. 

Rutayisire Boniface nawe amaze  kubona ko iyo ntambwe y'umudamu itumye gouvernement ya FPR yemeye genocide hutu, maze nawe yihugira gutuma idasibangana noneho nawe arasimbuka adoma urubariro kunzu kugirango rugaragarire bose ko rutewe kandi ntawe ugomba kurusubiza inyuma, mugukora icyo gikorwa  Rutayisire Boniface yahise yerekana ko Twagiramungu Faustin amaze gukora igikorwa cyo kwemeza ko gouvernement yari ayoboye yemeje kumugarago ko FPR yakoze genocide hutu nk'uko Kambanda yabigenje bikagira umusaruro kuri FPR n'amacuti yayo muri TPIR. 

 Iyo Mukarugomwa Agnès yunganiranye na Rutayisire Boniface muri ubwo buryo, ese ntimubona ko iyo ntambara irimo ubwenge  bwo kuzuzanya ndetse hakabamo n'ubwitange ? 

None se muri uko gushimangira urwo rubariro Rutayisire Boniface ntimwibukako yerekanye ko ari icyemezo cya gouvernement yose kuko na Gasana Anastase avuga genocide ndetse akaba yarabishyize no muri gahunda z'ishyaka rye.  Ndetse herekanywe ko na Habyarimana Emmanuel wari uyoboye ingabo za FPR abyemeza ko zimwe muri izo ngabo zakoze genocide hutu.  Herekanywe ko na  Ndagijimana wari diplomatie abyemeza, Rwaka nawe  wari minisitiri w'umutekano arabyemeza,etc. Hahise herekanywa ko ari position ya gouvernement ya FPR.

 Rutayisire Boniface  rero amaze gutera iyo ntambwe yarayiranje nk'uko bisanzwe, abigeza kwa Rukobora (Kobler n'abandi bose bakuriye isi.  Ese murumva Kobler yakongera agapfa kurasa abanyarwanda barimo FDLR atabanje kwibaza no kubaza uko ukwiriye kwifata ? 
Murumva yakomeza akarasanira Kagame kandi muziko igihe ONU yibuka ko Kambanda amaze kwemeza genocide tutsi  byarafashe bose?  None se ibyatangajwe na Kambanda wenyine byafashwe nk'ihame kandi yari Minisitiri w'intebe utarigeze yemerwa, noneho murumva ibyatangajwe na Twagiramungu Faustin afatanije n'abaminisitiri be benshi ndetse akaba yanditse mumasezerano y'Arusha murumva byabuzwa n'iki kugira akamaro kandi ONU n'inzego zayo zimenyereye guha agaciro ibivuzwe n'abakuru ba gouvernement ? 

Nguko rero uko Rutayisire Boniface na Madamu Mukarugomwa Agnès babarasanira ntimubimenye. 
Ahubwo muzarebe n'igitangaje, nk'abantu bahoze ari ba Colonel nka ba Neretse Emmanuel, aho gutiza umurindi Rutayisire Boniface baca iruhande bakamucamo kabiri cyangwa bakamutuka banamupfobya. Ndetse ninaho haturutse umugani Rutayisire Boniface yabaciriye waturutse mukwitegereza kwe ko URASANIRA ABAHUTU BAGUSEKA. 

None se Niba FDLR idashobora kuba ifite ubushobozi bwo gukurikirana urugamba nk'uru ahubwo bakaba barimo kwibaza impamvu ONU itarimo kubarasa ngo ibapyoreho, murumva bazi amateka aho yerekeza? 
Nta n'ubwo barimo kubona ko hari abanyarwanda bari kurugamba rukomeye.  Igitangaje rero n'uko hari n'abandi bameze nk'injiji zitazi urugamba rwa politiki, bityo ugasanga aho kunganira Rutayisire Boniface ahubwo baramuhutaza, baramuheza, baramwigizayo,etc. 

Nta n'ubwo bamwe babona ko na RNC yabayeho bayirega ko itavuga ukuri isa n'iyacitsemo ibice.  Rudasingwa Théogège arabona urugamba rwa genocide hutu rucanye umuriro nawe akajya mundaki ye akirirwa yohereza amabombe kuri facebook ya buri munsi ya interview ya Kayumva avuga FPR itari ifite hahunda yo gukora genocide hutu. Nonese ibyo mubona bitagongana n'iby'abandibo muri RNC n'abandi batutsi ndetse n'abasirikare ba FPR ntimubona ko  noneho nabo barushaho  gutanga ubuhamya bwa rurangiza berekana ko habayeho  genocide hutu?

Buriya rero nk'uko ba analyste ba FPR babiteye imboni barimo Ndayishimye Jovin wavuze Rutayisire Boniface ahanganye na bamwe bo mukiguri cya RNC batemera genocide hutu, ndetse FPR ikaba irega Rutayisire Boniface ko ariwe mu opposant uyibangamiye kurusha abandi ndetse bakanamurega kuba mubingeze babangamiye inyungu za FPR n'amajyambere yayo, ibyo byose byagombye kubwira buri wese ikintu. 

Abumva ko kuguma kuzinzika Rutayisire Boniface aribyo bizatuma atazamuka ngo atumbagire, baribeshya.  Iyaba ahubwo benshi muba opposants bamurwanya babonaga ko kumwibumbiraho byatuma batsinda vuba baba barebye kure. 

Erega mubihe by'ubu ntabwo umuntu ahabwa agaciro n'uko abandi bakamuhaye kungufu ngo n'uko ashaje cyangwa akaba ari umujeune uvuka aha n'aha; Ahubwo agaciro umuntu agahabwa n'uburyo ashoboye kubona umuti w'ibibazo bibangamiye abanyarwanda bose; ibyo kandi nibyo bikenewe. 

Abashaka gushyira imbere ba runaka nibabivemo ahubwo bashyigikire buri wese ushoboye. Buri wese azirikane ko gushyira imbere runaka ntacyo bimaze kuko Kagame bigaragara ko byanze bikunze azakurikirwa n'inzibacyuho kuko nibatamuhitana, we azahitana abanyarwanda igihe azaba abona ko agiye kuvaho. Uhamagarira kwica aba opposant baramugeza kumunota wa nyuma, muzirikane ko nabona ageze kuwanyuma ashobora kuziyahura n'iyo ntawaba amwishe. N'abamushyizeho nabo ntibazemera ko ajyanwa munkiko batamuhitanye kuko ababikiye amabanga menshi. 
Munziba cyuho rero izakurikira Kagame, uwakwibeshya yavuga ngo ni runaka uzayigiramo ijambo kurusha abandi. Oya rwose ntawe uzarusha ijambo abandi, kuko nuwashaka kurirusha abandi, abanyarwanda bakwishyira hamwe bagasaba amahanga akamutwika niba yaza yitwaje imbaraga za FPR cyangwa indi ngoma. 
Twese rero tuzajya munzibacyuho tunganya ubushobozi, ahubwo munzibacyuho niho bose bazakorera campagne maze nyuma yayo abatsinze amatora babone kugaragaza imbaraga. 
Abarwanda rere intambara y'ubu muharanira kuzamura opposant runaka ngo asumbe abandi muri ibicucu bitazi politiki iri imbere uko imeze nk'uko twagize abanyamahanga batazi u Rwanda bakaba barabaye mubarutwitse aho kurugeza kuri demokarasi nk'ahandi. Abarwana intambara yo gusumbana cyangwa guhezanya nabo ni ibicucu niyo baba bajijutse kuko ntibareba kure aho twerekeza uko hameze. 
04/04/2014
TUBEHO TWESE
-------------------------------------------------------------------


Le Vendredi 4 avril 2014 22h33, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> a écrit :



Nyamara Agnès Mukarugomwa uyobora Ikondera, ni umudamu uzi ubwenge uzafatanya n'abanyarwanda nkatwe kubohoza u Rwanda. 

Hari umunyarwanda ureba kure witegereje asanga ahubwo Mukarugomwa Agnès yarabayeho avunika cyane kubera gukorana n'abanyarwanda barwana urugamba rutagira ubwenge NDETSE BABA BATAZI IYO BEREKEZA. 
Nk'iyi video Agnès Mukarugomwa akoze iragaragaza ko yakosoye udufuti twinshi twari tugiye gukorwa na bamwe muri protocole y'inda nini mu  gutanga amajambo. 
Abakunda demokarasi muri Opposition nyarwanda tubasabye guhaguruka bagashyigikira uyu mudamu Mukarugomwa Agnès kuko ari ku ntambara itoroshye yo guha ijambo abanyarwanda bose ba opposition ariko muri opposition hakaba hakirimo abagifite imikorere yo gukorera mu bwiru, ubusambo, igitugu, ubwironde, n'ibindi bibi byashenye u Rwanda. Ndetse abakora gutyo nibo batumye opposition imara imyaka n'imyaniko ntacyo igeraho. Kuri ubu rero opposition iri muri revolution yo guhindura imikorere.  

Turasaba kandi abo muri opposition kurambura amaso bagatiza umurindi buri muntu wese urwana urugamba rurimo ubwenge. Nko kugirango twicire akajisho bamwe, buri wese yakwibuka ko Mukarugomwa Agnès aherutse kudufasha kwandika amateka akomeye ya genocide hutu aho yatumye umusaza Twagiramungu Faustin atangaza mumateka y'u Rwanda ko yemera genocide hutu kandi agahamya kumugaragaro ko FPR bari bafatanije leta yakoze genocide hutu. 
Ngizo rero imbaraga n'ubwenge bw'umunyamakuru aho ashika byakwanga kuza akongera agashika  kugeza afashije umusaza gutera intambwe yo gushimangira ko gouvernement ya FPR yari ayoboye yakoze genocide hutu. 

Iyo umunyamakuru abikoze atyo, akabikora byiyongera kubyavuzwe n'abandi ba minisitiri be ndetse bikaza bishimangira ibivugwa n'uhagarariye abavictimes ariwe Rutayisire Boniface isi yose yemera, ese buri wese azirikana amateka aba yanditswe uburemere ashobora kuba afite? Iyo se hagumyeho abo muri opposition batinya kuvuga genocide hutu kandi hamaze guterwa intambwe nk'iyo, cyangwa bakabikora babitewe no kugurwa na FPR ica mubabirigi bamwe, abandi bagatinya kuvuga genocide hutu kubera ngo bari en contact n'abapolisi  bamwe hamwe na bamwe babitinya bavuga bari en contact n'abo muri  renseignements mbirigi n'izindi zikorana na Kagame, ese umuntu ukomeje kwitwara atyo azirikana ubugiranabi aba arimo akorera abanyarwanda bitanga ngo ico kibazo cya genocide hutu cyumvikane ku isi yose ? Ese ukomeza kutavuga genocide hutu mumagambo yabyo bwite  si umucriminel nka Kagame ? 

Mukarugomwa Agnès rero komeza ubutwari turi kumwe  kuko urarwana intambara ya gitwari irimo ubwenge. 
Tuguhaye Karibu kumugaragaro muri club y'abanyarwanda bitanga bakarwana intambara ya gitwari muri opposition. Uzime amatwi abarwana intambara ya kibwa  yo gutinya kuvuga génocide hutu. Uzime amatwi kandi abarwana intambara y'abicanyi, Uzime amatwi abazakubuza guha ijambo abandi banyarwanda bagenzi bawe barwana intambara ya gitwari. 

Opposition nyarwanda izabohora u Rwanda igihe izaba irwana intambara yo kudasumbanisha abayigize hitwaje imikorere y'ikimenyane, ubwironde  n'ibindi byashenye u Rwanda. 

By'umwihariko dushimiye abitabiriye imyigaragambyo yabereye i Bruxelles tariki ya 2/4/2014. Tuributsa ko iyo myigaragambyo Rutayisire Boniface yari mubayiteguye kuburyo yari mu ikipi y'abari muri comité de coordination hamwe na Cliir na Jambo. 
Dushimiye kandi abamenyesheje Rutayisire Boniface ko bavuye mu Bubirigi no bihugu bikijije ububirigi baje kugirango bamwiyereke kandi bamushimire ubwitange bwe kukibazo cya génocide hutu na demokarasi mu Rwanda.
Muratumiwe ubutaha mubindi bikorwa byose.   
TUBEHO TWESE 
-------------------------------------------------------------------------------

On Friday, April 4, 2014 7:13 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:

Rutayisire Boniface, President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa Tubeho Twese  muramwumva kumunota wa 12 namasegonda 15: aho asobanurira amahanga ko Kagame ari umujenosideri agomba kuva kubutegetsi kuko umuntu wishwe aba atakiswe perezida w'igihugu ukwiriye ibyubahiro.

Mukande kuri iyo vidéo: 

https://www.youtube.com/watch?v=Jbt19MxODyY  


-------------------------------------------------------------------------

On Friday, April 4, 2014 7:13 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:

Kanda kuri iri jambo riri hasi nibyanga gufungura urikoporore urishyire hejuru mumwanya wabugenewe aho usanzwe wandika website ushaka gufungura: 






Source: Ikondera info
---------------------------------------------------------------------

Le Vendredi 4 avril 2014 18h47, IKONDERA <ikonderainfos@yahoo.com> a écrit :


 

Ngo ""HAMBIRA KAGAME UGENDE, ABANA B'U RWANDA TURARAMBIWE". Ngayo amwe mu magambo yavugwaga n'imbaga y'abanyarwanda mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame mu Bubiligi.

Ni kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 mata 2014. Ubu ni hafi saa cyenda (15h00).

Tugeze i Buruseli mu Bubiligi. Dukomeje tugana ku cyicaro cy'umuryango w'ibihugu by'I Burayi (union européenne).

Noneho dore tugeze hafi  y'ingoro y'abadepite b'ibihugu by'i Burayi ( parlement européen).

Abantu ni benshi cyane hirya no hino. Tubanje gukeka ko ari abakozi b'umuryango w'ibihugu by'i Burayi. Oya, ni abanyarwanda n'inshuti zabo.  Bose bagannye ahitwa place de Luxembourg, aho baje mu myigaragambyo ngo yo kwamagana Perezida w'u Rwanda Paul Kagamé uri mu Bubiligi  k'ubutumire bw'umuryango w'ibihugu  by'i Burayi. 

Bakikijwe n'abapolisi b'ababiligi babacungira umutekano. Abanyamakuru nabo ni benshi bahurujwe n'ubwinshi bw'abigaragambya.

Imyigaragambyo iratangiye.  Intero n'inyikirizo ni « Kagame assassin, kagamé criminel, arrêtez kagamé, libérez le Rwanda » ; ngo Kagame umwicanyi, ngo Kagame nafungwe, ngo u Rwanda nirubohorwe », n'ibindi.

Baranyuzamo bakalirimba ngo « Hambira kagame ugende, ngo wijyane i la haye cg arusha, ngo abana b'u  rwanda turarambiwe".

 

Hamaze gutangwa impapuro ziriho ifoto ya Perezida Kagamé, bamwe bashyize ku butaka barayikandagira, bayibyinaho cyane. Reka tugerageze gusobanukirwa.

Ingeli zose zirahari: abana, ingimbi, abasore n'inkumi, abagore n'abagabo. Ubundi mu kinyarwanda ngo « uruhara ntirwihirika mu muhanda ». Ariko ngo kubera akababaro k'abanyarwanda , abo basheshe akanguhe bafashe akabando. Ngerageje kubara, ndabona abantu bitabiriye iyi myigaragambyo babarirwa hagati ya 300 na 400.

Barimo ababarizwa muri société civile, ni ukuvuga abadafite aho  bahuriye na politiki, hari n'abandi baturutse mu mashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta ya Kagamé.

Ndahabona benshi bo muri FDU Inkingi ya Mme Ingabire Vitoriya, ng'aba abo muri PS Imberakuri ya Ntaganda, ndahabona abo muri PDP Imanzi ya Déo Mushayidi, ng'uyu Faustini Twagiramungu wa RDI Rwanda rwiza n'ihuriro CPC, abo kwa Rusesabagina muri PDR Ihumure barahari, padiri Tomasi n'abo mu ishema barahari, ng'aba abo muri UDR rya Dr Murayi paulin, abo muri RNC ya Rudasingwa barahari.

N'abo muri PPR Imena, abo mu ishyaka Banyarwanda, MRP, Isangano nabo barahari. Ndabona n'uwo muri FDRL. Yewe ni benshi rwose.

Imyigaragambyo igeze hagati, hatambutse abanyekongo barakajwe cyane ngo n'ubwicanyi bwa kagame muri RDC.

 

Dore n'abaturutse muri centre africa, ngo naho abaturage bapfa umusubizo, aho  naho ngo abasilikare b'u Rwanda bakaba bariyo.

Benshi mu bari hano barashaka kuvugira ku ikonderainfos.

 

N'ubwo ngo umutima usobetse amaganya udasobanura amagambo,  twifuje kumenya niba abayoboraga iyi myigaragambyo babona yageze ku cyo bifuzaga.

Ubu ni saa kumi n'imwe, imyigaragambyo irarangiye.

Twabamenyesha ko aha twari turi kuri place du Luxembourg hiriwe imyigaragambyo ndetse n'ubu ikaba ikomeje.

Mu gitondo hari abanyekongo bamagana Kagamé, bakurikiwe ku gicamunsi n'abanyarwanda ngo bashyigikiye Kagamé. Kuri aba banyarwanda bashiyikiye kagame, hari abibajije niba muri bo harimo na babandi ba za mu bubiligi bavuga ko bahunze ubutegetsi bubi bwa Perezida Kagame.

Ubu rero abari mu myigaragambyo yamagana Perezida Kagamé barikubuye, bagannye na none mu mugi rwagati ngo aho bagiye kwinegura no gusangira ibitekerezo.

Ijambo nyamukuru twabawira ryagarutsweho ni ukuvuga ngo ubwoba bwimuye igicumbi ; ngo iyo ndwara igomba gushira burundu mu banyarwanda. Na none bati gushyira hamwe nk'uko byagaragaye none ni inyenyeri iturutse  mu kadirishya ngo Imana yakinguriye abanyarwanda.

 

IBuruseli, 02 mata 2014.



----------------------------------------------------------------------------


HANO HASI HARI VIDEO YAKOZWE N'AMASHYAKA NA SOCIETE CIVILE BAHAMAGARIRA ABANTU IMYIGARAGAMBYO MU BUBIRIGI

On Tuesday, April 1, 2014 9:08 AM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
  Le Lundi 31 mars 2014 10h37, Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr> a écrit :


Le Lundi 31 mars 2014 8h39, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> a écrit :
 


Mushobora gukanda kuri iri jambo :   https://www.youtube.com/watch?v=-wEzwQruxhE&feature=youtu.be




-------------------------------------------------------------------------

On Sunday, March 30, 2014 11:12 AM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
On Saturday, March 29, 2014 11:28 AM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:

Sent: Friday, March 28, 2014 6:14 PM
Subject: VIDEO YAKOZWE N'AMASHYAKA NA SOSIYETE CIVILE IHAMAGARIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA KAGAME

VIDEO IKOSOYE YAKOZWE N'AMASHYAKA NA SOSIYETE CIVILE IHAMAGARIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA KAGAME


MUSHOBORA GUKANDA AHA MUGAKURIKIRANA VIDEO YAKOZWE N'AMASHYAKA NA SOSIYETE BOSE BAHAMAGARIRA ABANTU KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA KAGAME:

Mushobora gukanda kuri iri jambo riri hasi: 





----------------------------------------------------------------------

On Monday, March 24, 2014 6:37 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:




COMMUNIQUE DE PRESSE :  LA CLÉ POUR COMPRENDRE LE CONTENU DE  L'ARTCLE DE Jovin Ndayishimye, igihe.com,  Mars 2014, source :http://fr.igihe.com/opinions-reactions/l-opposition-et-l-inacceptable-negationnisme-du.html  
 
L'auteur  de l'article publié par « Igihe.com » au mois de mars 2014, Monsieur Jovin Ndayishimye  montre le fondement des inquiétudes du FPR en disant que  l'opposition politique Rwandaise menée par le Parti Politique Banyarwanda (qui accuse le FPR d'avoir commis le génocide hutu) fait trembler le FPR  et et l'auteur affirme  cela menace le développement du Rwanda. 
Pour la première fois, le FPR est son  analyste reconnaissent que le Parti Politique Banyarwanda mène une lutte qui a l'idéologie politique qui fait trembler l'Etat du FPR.
Le FPR et son  analyste reconnaissent  le soutien du Parti Politique Banyarwanda par les occidentaux.  Jovin Ndayishimiye affirme cela en disant que  de telles  « démarches de lutte même si elles sont conseillées par leurs sponsors occidentaux ne sont pas un signe de volonté de consécration de la démocratie au moment où leur adversaire de Kigali multiplie des initiatives citoyennes de grande productivité empreinte d'une forte dose de dépassement idéologique des ethnies, idéologie qui a longtemps miné la fragile nation d'Afrique Centrale »/ Par Jovin Ndayishimye, igihe.com, Mars 2014.
 
Le FPR et son analyste montrent des inquiétudes en reconnaissant officiellement que l'Opposition Politique Rwandaise menée  par le Parti Politique Banyarwanda secoue sérieusement l'Etat Rwandais dirigé par le FPR.
Jovin Ndayishimiye, analyste du FPR dit que c'est « Dommage que cet énergique régime qui fait des avancées sérieuses en toute orthodoxie capitalistique, est secoué à tout bout de champ par une opposition rwandaise qui entre dans la complicité avec des lobbies et autres ONG occidentaux influents assez outillés dans leur mission de retardement des stratégies assises pour un changement radical du citoyen rwandais dans ses mentalités, ses mœurs et ses attitudes face à la production des biens et services économiques ». Par Jovin Ndayishimye, igihe.com, Mars 2014.
Avec le nouveau programme politique d'Ubunyarwanda que le FPR vient d'imposer au Rwanda en l'utilisant négativement pour le détruire, l'auteur montre la mauvaise fois de vouloir cacher que  le FPR a volé ce proprogramme qui appartient au  Parti Politique Banyarwanda dans le but de nuire.  C'est dans ce sens que ce programme d'Ubunyarwanda est utilisé au Rwanda comme un programme pour écraser tous les hutus.  Avec le programme d'Ubunyarwanda,  les hutus innocents obligés de  demander pardon aux Tutsis pour les crimes de génocide tutsi qu'ils n'ont pas commis. Jovin Ndayishimiye dit « Dommage que Gouvernement et opposition rwandais, à force de s'exécrer mutuellement, le premier ferme les vannes de toute expression démocratique quand la seconde, pour ne pas tomber dans la léthargie politique, brandit son ethnocentrisme hutu qui procède par les idéologies du double génocide.» Par Jovin Ndayishimye, igihe.com,  Mars 2014.
Le Parti Politique Banyarwanda informe  les Rwandais et la communauté internationale que sa ligne politique est basée sur l'Ubunyarwanda et l'égalité des chances à tous les Rwandais. Etre Hutu, Tutsi, Twa ou Hutsi (métis hutu tutsi ou vice versa et métis entre rwandais et étranger) , n'est pas un problème si tu ne l'utilise pas pour écraser les autres, mais le Parti Politique Banyarwanda demande à tous les Rwandais de se sentir d'abord comme humain et Banyarwanda.  Le Parti Politique Banyarwanda  lutte aussi pour la justice en faveur de toutes les victimes du génocide hutu et tutsi. Tous les criminels Rwandais doivent être punis sans aucune discrimination.  Depuis la naissance du Parti Politique Banyarwanda, sa ligne politique n'a jamais changé.  
Fait à Bruxelles, le 23/03/2014
RUTAYISIRE Boniface
Président du Parti Politique Banyarwanda et President de l'association des victimes hutus tutsis et autres TUBEHO TWESE 
Tel (32) 488250305
 
 
------------------------------------------------


On Sunday, March 23, 2014 2:41 PM, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:
Banyarubuga basomyi banditsi,
Ikintu cya mbere leta ya FPR itinya mu bintu byose bibaho ni ukuvuga no kwandika ko FPR Inkotanyi yakoze genocide hutu, kubera ko nayo ubwayo izi ko yayikoze. Kubera ko izi ko abanyarwanda , baba abahutu bayirokotse baba n'abatutsi babonye ikorwa, bose baraho bicecekeye ariko babizi, kandi bose ikinyoma cya FPR kibababaza.Nibyo uyu wanditse hano hepfo witwa Jovin Ndayishimiye ngo " L'opposition et l'inacceptable negationnisme du genocide tutsi" agerageza guhishahisha abeshyera amashyaka yo muri opposition ngo duhakana genocide tutsi kandi azi neza ko atari byo. Aha turashimira Boniface Rutayisire perezida w'ishyaka Banyarwanda watangije uru rugamba ku mugaragaro rwo kuvuga genocide hutu mw'izina ryayo mu mwaka wa 2002 igihe yabitangaza mu nyandiko ku mbuga za internet n'ahandi. Turashimira na Radio Inyabutatu nyarwanda mu kiganiro cyayo kitwa "AKARI IMURORI" aho abanyarwanda b'inyangamugayo biyemeje kuvugisha ukuri ku bwicanyi bwose bwakozwe na FPR Inkotanyi mu Rwanda kuva taliki ya 1/10/1990 no muri Zaire-Congo kuva mu 1996.
Ku byo umuvandimwe SEMAHORO Byiringiro yambajije, namusubiza ko kuba FPR Inkotanyi yarakoze genocide hutu yayikoze nka institution na bamwe mubayigize: abanyamuryango ba FPR bose siko bakoze genocide hutu. Kimwe nkuko genocide tutsi yakozwe na MRND, CDR na HUTU POWER MOVEMENT(Minisitiri w'Intebe Kambanda avuga yari arimo); ariko abarwanashyaka boze ba MRND CDR na HUTU POWER Movement(ya Karamira na Kambanda) si ko bose bakoze genocide tutsi.
Ku bya leta ya FPR twigeze kubamo kuva 19/7/1994, ndamusubiza ko FPR/APR INKOTANYI yatangiye gukora genocide hutu kuva igitera i Byumba taliki ya 1/10/1990 irayikomeza kuva icyo gihe, abahutu b'abanyarwanda b'i Byumba n'abahutu b'impunzi z'Abarundi barahashirira abayirokotse barahari barabitubwira. Na Major Furuma Alphonse wari muri FPR/APR yarabyanditse inyandiko ye irahari. FPR /APR yakomeje gukora genocide hutu mu kwezi kwa kane , ukwa gatanu, ukwa gatandatu, ukwa karindwi 1994 mbere y'uko iriya leta twarimo ijyaho. Aho igiriyeho, genocide hutu yarakomeje mu gihugu ariko nyuma y' iyakorewe i Kibeho, ihindura isura kugeza ubu. Abakoze n'abakora ubu muri leta ya FPR si ko bose bafite uruhare mu gukora genocide hutu, kimwe n'uko leta y'Abatabazi yakoze genocide tutsi ariko abari bayirimo bose akaba atari ko bagize uruhare mu gukora genocide tutsi. Hari n'abo urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwagize abere, baba abaminisitiri  b'aba n'abasilikare bakuru b'iyo leta yari yariyise iy'ABATABAZI.
Kuri twe rero, kuvuga kwandika no guhamya ko FPR/APR Inkotanyi yakoze genocide hutu mu Rwanda no muri Congo, ni ukuvugisha ukuri kuko abanyarwanda b'abahutu bayirokotse n'abatutsi bayibonye ikorwa babizi babitubwiye kandi n'ubu bakibitubwira.(Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igiguhu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).



On Friday, March 21, 2014 6:13 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
 
Luc we, uragamba iki  ko nta message  yawe iriho? 

"Uzirikane aya magambo: 

Genocide hutu igomba kuvugwa kuko noneho Premier Ministre wayoboye gouvernement yayikoze ariwe Twagiramungu yemera iyo genocide hutu (voir interview Ikondera). Ndetse sinawe wenyine uyemera ahubwo gouvernement ye yose irayemera. Ministre Gasana Anastase wabaye muinisitiri w'ububanyi n'amahanga akaba n'ambassadeur muri ONU yemera iyo genocide hutu ndetse yaranabitangaje arangije abishyira no mumahame y'ishyaka rye kugirango hatazagira igihindukaho 

Ministiri w'ingabo Habyarimana Emmanuel yemera ko ingabo yari ayoboye za FPR zakoze genocide hutu. 
Minisitiri w'umutekano Rwaka Théobald yemera genocide hutu.  Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Ndagijimana JMV yemera genocide hutu, etc.  
Muri make abahutu bakoranye na FPR bose bagaragaje ubutwari bukomeye bwo kwitangira abandi bahutu victimes kuko bemeje kumugaragaro ko habayeho genocide hutu yakozwe na gouvernement bari barimo. 
Nk'uko rero byagenze Arusha aho Kambanda nka Premier Ministre yemeye genocide tutsi bikaba ihame, na Premier Ministre Twagiramungu Faustin n'abaminisitiri be bemeye genocide hutu  kumugaragaro kurusha Kambanda kuburyo nabyo bibaye ihame ntawe ushobora kubihindura. Amateka mashyaka ariyanditse, abanyarwanda n'abatuye isi bose babyubahirize"/Par Rutayisire Boniface. 



-------------------------------



On Saturday, March 29, 2014 11:13 AM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
Kubahakana genocide hutu MWUMVE N'UBU BUHAMYA MWIBAZE MWISUBIZE NIBA MUTARI NK'abakoze ibi byaha : Tega amatwi Mugisha Salim wahoze muri DMI aho asobanura ukuntu Kagame yashyize mu bikorwa Jenoside y' abahutu muri Congo.

----- Forwarded Message -----
From: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>
To: "annygas@hotmail.com" <annygas@hotmail.com>; "gasana31@gmail.com" <gasana31@gmail.com>; "fondationbanyarwanda@yahoogroups.com" <fondationbanyarwanda@yahoogroups.com>; f <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> 
Sent: Saturday, March 29, 2014 11:08 AM
Subject: UBU BUHAMYA NI UBWO KWITABWAHO : Tega amatwi Mugisha Salim wahoze muri DMI aho asobanura ukuntu Kagame yashyize mu bikorwa Jenoside y' abahutu muri Congo.

Objet : *DHR* Tega amatwi Mugisha Salim wahoze muri DMI aho asobanura ukuntu Kagame yashyize mu bikorwa Jenoside y' abahutu muri Congo.

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.