Pages

Thursday, 24 April 2014

[RwandaLibre] Rwanda-France: Nasangiye ku meza amwe na Paul Kagame ansaba ko namushakira télécommande yo guhanura indege ya Habyarimana Juvénal (Captaine Paul Barril)

 


Paul-Barril.PNG

Paul Barril wayoboye umutwe udasanzwe w'abajandarume b'abafaransa witwa GIGN yagiranye ikiganiro na televisiyo mpuzamahanga y'abafransa France 24 kuri uyu wa gatatu taliki ya 23/04/2014. Icyo kiganiro kikaba cyaribanze ku kirego Paul Barril aregwa cyo kuba yaragize uruhare rwo guha intwaro leta y'abatabazi yakoze génocide mu Rwanda, byose Paul Barril yabiteye utwatsi ahubwo atanga andi makuru mashya ! Tugiye kubagezaho mu ncamake mu rurimi rw'ikinyarwanda ikiganiro Kapitani Paul Barril yatanze ! Uvuga ni Paul Barril :

 

Ntamuntu wigeze atanga izina ry'itsinda ry'intagondwa z'abahutu zahanuye indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal ikaba ariyo yabaye n'imbarutso ya génocide mu Rwanda, ndashaka kumenya iryo tsinda ry'abahutu ryakoze ku mbarutso ,nyamara njye ndemeza ko uwahanuye iyo ndege ari Paul Kagame !


Uwo Paul Kagame ni icyihebe cyujuje ibyangombwa , ubwicanyi yabwigiye mu gisilikare cy'Amerika (USA) akaba yarabaga mu ngabo za Uganda. Ku italiki ya 1/10/1990 ingabo z'igihugu cya Uganda zagabye igitero ku Rwanda, nk'uko amasezerano mu byagisilikare yabyemezaga, Ubufaransa bwatabaye u Rwanda muri icyo gihe , nibwo bwasabaga ko haba ibiganiro by'Arusha Kagame aza kubicamo ahanura indege !


http://www.therwandan.com/fr/files/2012/12/rice-Kagame-300x154.jpgNtabwo ari Kagame wenyine wahanuye indege yabifashijwemo n'umutwe wa CIA w'abanyamerika ndetse na ONU yabonye hamaze kuba iraswa ry'indege igahita ihungisha ingabo za ONU zari i Kigali aho guhangana n'abajenosideri. Ibyo ndabyemeza kuko mu kwezi kwa Nyakanga 1994 Kagame Paul wenyine yahaye amagarade aba officiers bakuru ba CIA i Kigali abashimira ko bamufashije igikorwa  cyo kwica Habyarimana no gufata igihugu cy'u Rwanda, nshobora kuguha amataliki ,umunsi n'aho ayo mapeti yayatangiye kuko nabyanditse mu ikaye yanjye !


Umutwe w'abanyamerika CIA wijanditse mu ihanurwa ry'indege ya Habyarimana mu rwego rwo kwirukana abafaransa, atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere kose k'ibiyaga bigari ! Nakumenyesha ko CIA yari ifite inshuti Kagame n'ikitso cye Yoweri Museveni  perezida wa Uganda, CIA yatoranyije Museveni bitewe ni uko yari afite inshingano zo gukumira idini rya Islam ryavaga mu gihugu cya Sudani ryerekeza muri Afurika yo hagati.


Nta masezerano namwe nigeze nshyiraho umukono mu Rwanda uretse ibinyamakuru bibivuga, nari mu Rwanda kubw'amasezerano mu by'ubufatanye bwa gisilikare yahuzaga u Rwanda n'Ubufaransa, kugeza ku masezerano y'Arusha Kagame Paul yemeraga nyuma akaza kuyahagarika akoze ishyano ryo guhanura indege  yari itwaye perezida Habyarimana ; bigatuma abigira urwitwazo rwo kugaba igitero cyo gufata ubutegetsi mu Rwanda. Nabaga kenshi ndi mu Rwanda nk'uko bagenzi banjye 3 bapfanye na Habyarimana nabo bari bariyo, twari dufite akazi twahawe n'igihugu cyacu tukagakora neza kugira ngo tugiheshe icyubahiro gisanganywe !

 

http://www.lencrenoir.com/wp-content/uploads/2011/09/juvenal-habyarimana_miterand.jpgIbyo kuvuga ngo hari amasezerano yo kohereza intwrao cyangwa abasilikare mu gihe cya jenoside nashyizeho umukono ni urwenya gusa , mbese ni nk'uko wavuga ko nateruye Tour Eiffel i Paris nkayijyana mu Rwanda nta muntu numwe ubirabutswe ! Hari raporo zififitse zakozwe n'inzego zikorana na Kagame zagerageje guhimba ibinyoma nkibyo ariko ibyo byose n'ibinyoma ! Yewe n'ab'espanyole bagaragaje ko abantu 5 bashinjwa gukora amahano bari kumwe na Kagame bose bibereye mu Rwanda. Impuguke umucamanza Trévedic yasabye ko zikora raporo ku ihanurwa ry'indege zakoze ikinamico ryo kwigana ibimenyetso ,nta rusaku nta n'igikoresho na kimwe zigeze zigaragaza ; byose zabikoreye mu Bufaransa. Nyamara raporo y'umucamanza Bruguière ivuga ukuri gukomeye kuburyo izo mpunguke zizagwa mu gatangaro mu minsi ya vuba !

 

Ku munsi w'ihanurwa ry'indege i Kigali njye nari i New York muri Amerika mfite ibimenyetso bihagije nagejeje kubucamanza byerekana aho nari ndi muri icyo gihe ! Iyo bavuga ngo nari i Kigali ku munsi w'ihanurwa ry'indege ninko kuvuga ko abahutu bahanuye indege y'umukuru w'igihugu cyabo ariko ntihagira izina na rimwe ry'umuhutu warashe iyo ndege rivugwa ! Hazagire umuntu uza azemeze ko njye kuri uwo munsi yambonye i Kigali ! Niyo mpamvu ibivugwa byose ari ibihuha bivanze n'amarangamutima, imikorere ya raporo nk'iyo itagira amazina y'abashinja n'abashinjwa zimenyerewe gukorwa n'inzego zikorera Kagame !

 

Njye ndi mu bantu bacye cyane bakiriho bashinja Paul Kagame, njyewe ubwanjye nasangiye kumeza amwe na Paul Kagame akaba yaransabye ko nakora uko nshoboye nkamugezaho télécommande yo guhanurira kure indege ya Habyarimana. Ikintu nababwira ni uko abantu banyikorera kuko ari njye njyenyine washoboye gusunika ubutabera kugira ngo bukurikirane kiriya kibazo cy'ihanurwa ry'indege, iyo njye Kapiteni Barril ntabaho nta dosiye nimwe iba iriho ikurikirana Paul Kagame ku kibazo cyo guhanura indege yabaye imbarutso ya jenoside ! Hari imiryango y'abafaransa biciwe muri iyo ndege hari n'abajandarume b'abafaransa biciwe i Kigali na FPR, iyo ntabaho ntabwo ubucamanza bwari kuzapfa bukurikiranye ibyo bibazo !


Ndasaba ko iyo miryango yose yabuze abayo yahozwa amarira ubucamanza bugakora akazi kabwo bugahana abakoze ibyo byaha.

 

 Kanda aha wiyumvire Barril uko abivuga

 


 

 

Source France 24, byashyizwe mu kinyarwanda na veritasinfo.

 

 

JEU 24 AVR 20143 COMMENTAIRES

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.