Pages

Monday 22 September 2014

FDU-Inkingi uyu mwanya si uwo gutatanya ingufu: Alexis Bakunzibake


FDU-Inkingi uyu mwanya si uwo gutatanya ingufu: Alexis Bakunzibake

Bakunzibake-A

Ubu uko tubona ibibazo bikomeje kwiyongera mu gihugu cyacu ntabwo ari umwanya wo gutatanya ingufu ahubwo ni umwanya wo gufata n'abazimiye bakajya mu bandi tugafatanya kurwanya ingoma ya FPR Inkotanyi ikomeje kumara abanyarwanda yaba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Ariko haba hari abantu bumva ko ari abagabo, bafite amateka kurusha abandi cyangwa babibona ukundi rimwe na rimwe ukanibwira ko muhuje urugamba kandi bifitiye izindi nyungu bakurikirana, abo rero bariho cyane muri uru rugamba turiho rutoroshye kandi ntibazigera banabura mu gihe FPR ikiri ku butegetsi.

Rwose birashoboka ko baba badakorana na FPR ariko kubera inyungu runaka bakaba bumva gufatanya n'abandi ari ikibazo bagahitamo gusebya bagenzi babo babahindura za DMI cyangwa ibindi kugirango inyungu bwite zabo zikomeze kwiyongera, rimwe bagafata ubushuti bwabo bakabuhuza n'amashyaka babarizwamo ku buryo usanga ubwo bushuti bwabo bugenda bugira ingaruka ku ishyaka ryose ndetse no ku rugamba muri rusange.

Ikindi ugasanga abantu bareba imyaka bamaze muri politiki bakumva ko bataca bugufi nyamara wasubiza amaso inyuma ukibaza icyo iyo myaka bamaze muri politiki yabamariye ukakibura.

Tugarutse ku kibazo cya FDU Inkingi rwose ibirimo biba nta gitangaza kibirimo, ariko birababaje kandi biteye agahinda kubona hari abumva ko gufungwa kwa Nyakubahwa INGABIRE Umuhoza Victoire, umukuru wa FDU Inkingi bimukura ku buyobozi bw'ishyaka twese tuzi impamvu zatumye ajya muri gereza agafungirwa, agafungwa mu mwanya w'abandi kandi adaharanira inyungu ze bwite.

Impamvu zitera abantu gufungwa, guhunga, kwicwa, kurigiswa n'ibindi ntaho zagiye rwose ziriho twagombye gushyira hamwe tukazivanaho, simbona impamvu abantu bamwe bumva baba ba rusahurira mu nduru bakumva ko niba ufunzwe cyangwa niba uhunze bikubuza uburenganzira bwawe, aba rero nibo mvuga ko baba rwose badahuje n'abandi impamvu zatumye barwanya ubutegetsi.

Ubu abanyarwanda barakanuye cyane nziko bareba kure ubwabo bazajya bakemura ibibazo nk'ibi kuko ntibyumvikana uburyo abantu aho kurwanya leta ya FPR birirwa basebya bagenzi babo bafatanyije urugamba aribyo bishyira icagagurikamo ry'amashyaka.

Ikibabaje kirenze ibindi ni uko abitwa ko ari abayobozi aribo usanga ibibazo nk'ibyo aribo babiri ku isonga. Mu ishyaka PS Imberakuri, ihuriro FCLR Ubumwe ndetse no mu mpuzamashyaka CPC dushyigikiye bidasubirwaho ubuyobozi bwa FDU Inkingi burangajwe imbere na Nyakubahwa présidente INGABIRE UMUHOZA Victoire.

Tukaba dusaba buri wese kunga ubumwe na bagenzi be maze tugafatanya kubaka ndetse nkaba nibutsa nabafite indoto zo gucamo ibice andi mashyaka ko babanza bakareba kure hato batazagwa mu ruzi barwita ikiziba.

Nk'uko nabigarutseho igihe turimo ni icyo gushyira hamwe si icyo gucagagurana, ahari abantu ntihabura uruntu runtu, ariko ibyo byagombye kurangira bidasubije inyuma abanyarwanda badutezeho gutabarwa.

Murakoze.

Alexis Bakunzibake


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.