Pages

Wednesday, 17 September 2014

Rwanda: Ntawukuliryayo yeguye ku buyobozi bwa Sena


Impamvu zatumye Dr Ntawukuliryayo yegura ku buyobozi bwa Sena

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2014 - Saa: 17:49'
Ibitekerezo ( 1 )
 159  149  10  0  0 Print
Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wahoze uyobora umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda yamaze kwegura ku mirimo ye ku gicamunsi cyo kuwa 17/09/2014, umwanya yari yaratorewe kuwa 10/10/2011.
Ubwo yagezaga ubwegure bwe ku basenateri bagize Sena y'u Rwanda yavuze ko yatumije inama idasanzwe ya Sena yasabwe na bagenzi be, ariko akaba atari buyiyobore kubera ko nawe ubwe yashakaga kwegura, inama igakomeza kuyoborwa na visi perezida wa sena nk'uko amategeko abiteganya.
Ubwo yari amaze kwegura, Dr Ntawukuliryayo yagiye mu cyicaro cy'abasenateri basanzwe, inama idasanzwe iyoborwa na senateri Bernard Makuza usanzwe ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma. Iyi nama yize ku bwegure bwa Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, yavugiwemo bimwe mubyo abasenateri bavugaga ko bitaboneye mu mikorere ye.
Senateri Makuza yavuze ko hari abasenateri 15 bari bamaze kwandika basaba gutumiza inama idasanzwe yo kwiga ku mikorere ya Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene nka perezida wa sena. Abasenateri bahawe ijambo bavuga kubyo baregaga Dr Ntawukuliryayo.
Mu byo abasenateri bavuze ku mikorere mibi ya Dr Ntawukuliryayo harimo gukoresha nabi umutungo wa leta yitwaje umwanya we, gushaka kwigwizaho ibintu, kubonana n'abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda abihishe bagenzi be bo muri bureau ya sena kandi na nyuma yaho ntagaragarize bagenzi be ibyavuye muri iyo mibonano.
Akimara kwegura, Dr Ntawukuliryayo yahagurutse mu mwanya wa Perezida wa Sena ajya kwicara mu myanya y'abasenateri basanzwe.
Akimara kwegura, Dr Ntawukuliryayo yahagurutse mu mwanya wa Perezida wa Sena ajya kwicara mu myanya y'abasenateri basanzwe.
Senateri Tito Rutaremara yavuze ko bureau y'inteko itari igishobora gukora neza kuko ngo "batari bakibasha guhura ngo bagire ibyo bakorera hamwe nk'uko biteganywa n'ingingo ya 10 y'itegeko ngenga 08/2012/OL rigenga imikorere ya sena kandi ngo ibi byatumaga inteko yose idakora neza."
Senateri Rutaremara yavuze kandi ko abaperezida b'amakomite na komisiyo zo muri Sena bagendaga binuba ko mu mikorere yabo habamo igitugu, kwivanga mu mirimo ishinzwe abakozi bwite no kurenganya abakozi ba sena batari abasenateri.
Uyu musenateri kandi yavuze ko baregaga Dr Ntawukuliryayo kubonana n'abantu bo hanze y'igihugu cyangwa abahagarariye ibihugu by'amahanga mu Rwanda mu muhezo atabimenyesheje bagenzi be mbere y'igihe ngo babijyeho inama kandi n'ibivuyemo ntibimenyeshwe abandi nka ba visi perezida.
Senateri Karangwa Chrysologue we yavuze ko benshi muri sena bagaragaje ko imikoranire yabo na perezida idahwitse, bagashinja kandi Dr Ntawukuliryayo gushaka kwemeza ibyemezo bye wenyine gusa adashatse kumvikana na bagenzi be ngo hanozwe ibifitiye igihugu akamaro.
Senateri Karangwa Chrysologue yavuze kandi ko uwahoze ari perezida wa sena yagiriwe inama kenshi na bagenzi be n'abandi bayobozi ariko ntiyazubahiriza. Ngo hari n'ibindi yagiriweho inama n'inzego nkuru z'igihugu ku myitwarire nko gukoresha ububasha yahawe nka perezida wa sena baramuhanura ariko ntayagaragaje ubushake no kugirirwa icyizere ngo akomeze kuyobora urwego rukuru rw'ubuyobozi bw'igihugu.
Senateri Gakuba Jeanne d'Arc we yavuze ko hari ibyemezo byabaga bitagiweho impaka ariko perezida Ntawukuliryayo akabifataho umwanzuro washoboraga gutuma hagaragara imikorere mibi hagati y'inzego.
Abasenateri bari mu nama idasanzwe kuri uyu wa 17/09/2014.
Abasenateri bari mu nama idasanzwe kuri uyu wa 17/09/2014.
Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene yinjiye muri sena kuwa 10/10/2011 asimbura Dr Vincent Biruta ashyizweho na perezida w'u Rwanda. Kuva mu 1997 kugera mu 1999 yari umuyobozi wa kaminuza nkuru y'u Rwanda ushinzwe imari n'ubutegetsi.
Mu 1999 yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi bw'amashuri makuru na kaminuza ndetse n'ubushakashatsi, mbere y'uko mu 2002 aba minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo, nyuma kuwa 28/09/2004 agirwa minisitiri ushinzwe ubuvuzi mu Rwanda.
Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene afite impamyabumenyi y'ikirenga bita Doctorat cyangwa PhD mu bumenyi bw'ibijyanye n'imiti yakuye muri kaminuza ya Ghent yo mu Bubiligi.
Ubu umwanya wo kuyobora sena y'u Rwanda uri kuyoborwa na senateri Bernard Makuza by'agateganyo. Amategeko agenga imikorere ya sena mu Rwanda ateganya ko iyo umwe mu bagize bureau iyobora sena yeguye asimburwa mu gihe kitarenze iminsi 15.
Ahishakiye Jean d'Amour
- See more at: Kigali Today - Impamvu zatumye Dr Ntawukuliryayo yegura ku buyobozi bwa Sena
 
 
image
 
 
 
 
 
Kigali Today - Impamvu zatumye Dr Ntawukuliryayo ye...
Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wahoze uyobora umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda yamaze kwegura ku mirimo ye ku gicamunsi cyo kuw...
Preview by Yahoo
 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.