Pages

Friday 5 September 2014

Rwanda: Kagame arambiwe inama z’urudaca kuri FDLR


U Rwanda rurambiwe inama z'urudaca kuri FDLR


Yanditswe kuya 4-09-2014 - Saa 18:36' na Twizeyimana Fabrice

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuriye Intumwa ya Loni mu karere k'Ibiyaga Bigari, Amb. Said Djinnit, ko u Rwanda rudashobora kwihanganira gukomeza kwisubiramo mu ngamba zo guhashya umutwe wa FDLR, ariko hakaba hari ibihugu bikiyikingira ikibaba.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, yabwiye itangazamakuru ko mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Amb.Djinnit, yamugaragarije ko ikihutirwa ari ugushaka uburyo amahoro aboneka mu karere, naho FDLR nta ngufu zidasanzwe ifite, uretse umurindi itizwa na politiki za bimwe mu bihugu by'ibituranyi.

Perezida Kagame mu biganiro na Amb. Said Djinnit

Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rurambiwe inama zivuga kuri FDLR ati"FDLR ntabwo ari umutwe ukomeye cyane usaba ingufu zidasanzwe, ariko hagenda hagaragaramo ubushake bwa politiki buke, cyane cyane muri bamwe mu baturanyi bacu, ku buryo twumvikanye ko icyihutirwa ari ugushaka amahoro muri aka karere. U Rwanda ntabwo dushobora guhora mu nama twakira abantu tuganira FDLR, FDLR igihe cyayo cyararangiye."

Yibukije ko iminsi y'uyu mutwe washyizwe ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba ibaze, kandi ko ibyemezo bya Loni, n'iby'indi miryango yo mu karere byagaragaje ko FDLR ikwiye kuva mu nzira kugira ngo hatangire kubaka amahoro arambye.

Amb.Djinnit, Intumwa ya Loni mu karere k'Ibiyaga Bigari yaje guhura na Perezida Kagame nyuma yo gusimbura Mary Robinson muri aka karere.

Amb. Djinnit yavuze ko FDLR igomba guhagarika ibikorwa byayo byo guhungabanya amahoro mu karere, kandi ko igihe cy'amezi atandatu yahawe nigishira ntacyo ikoze izaraswa nk'uko byemejwe n'inzego zitandukanye.

UA ibona inzira y'amahoro mu kurandura burundu FDLR

Perezida Kagame yakiriye Komiseri ushinzwe amahoro n'umutekano muri AU

Ikibazo cyo gushaka umutekano n'amahoro y'u Rwanda n'akarere cyagarutsweho kandi mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Komiseri ushinzwe amahoro n'umutekano muri Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe (UA), Amb. Smail Chergui, mbere gato yo kwakira Amb.Djinnit.

Amb. Chergui yagaragaje ko hari ibihugu byamagana FDLR ariko bikayigumana, bikayishyigikira ndetse bikayikuraho icyaha.

Uyu muyobozi yijeje u Rwanda ko Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe uri ku ruhande rwarwo mu kurangiza ibikorwa bibi by'uyu mutwe urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari byo soko yo kubura umutekano n'amahoro mu karere.

Amb. Chergui yagize ati "Twizera ko intego yo gushaka amahoro mu karere itagerwaho igihe cyose twaba tutarakuraho burundu imitwe yose yo mu Burasirazuba bwa Congo, by'umwihariko FDLR."

Amb.Chergui na we yongeye gushimangira ko FDLR ikwiye kubahiriza igihe cy'amezi atandatu yahawe ngo ishyire intwaro hasi ku bushake, bitaba ibyo hakiyambazwa ingufu.

Uruzinduko rwa Amb. Chergui na Amb.Djinnit rureba n'ibindi bihugu byo mu karere, kugira ngo ikibazo cyo gushaka amahoro n'umutekano cyumvwe kimwe kandi gikemuke nyuma y'igihe kirekire kiri mu mpapuro gusa.

fabricefils@igihe.com

Amafoto/Village Urugwiro

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.