Pages

Friday 19 September 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Akarushyo ka FDU-Inkingi

 


Umuhigo wa FDU-Inkingi

Mme Victoire Umuhoza Ingabire wayobora u Rwanda mu nzira iboneye
Kuwa 8 Ugushyingo 2009 umukuru wa FDU-Inkingi, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, yaserukiye mu Busuwisi ahitwa i Lausanne aho yari yatumiwe n'abanyarwanda bahatuye. Mu ijambo ribimburira ibiganiro bagiranye Ingabire yahishuriye abari bahari akarusho Inkingi zifite ugereranyije n'andi mashyaka mu Rwanda. Ako karusho gakubiye mu mvugo idaciye ku ruhande igaragaza intego Inkingi zifite n'abo ziharanira inyungu z'abo by'umwihariko.

Nk'uko bigaragara mw'ijambo ry'Ingabire musanga mu mugereka, ku bumva igifaransa, abo Inkingi zishyize kw'isonga mu kuvugirwa no kurenganurwa barenze 80% by'abanyarwanda batuye mu cyaro, bavutswa uburenganzira bw'abo bwo gutungwa n'umwuga wabo w'ubuhinzi n'ubworozi, hiyongeraho abandi birukanwa mu mijyi kubera gusenyerwa kuko nta mikoro no kubura ababatangira ingwate zatuma bahabwa imyenda n'amabanki yatuma bakemura amananiza babashyiraho. Inkingi zizaharanira ko akazi gahabwa ugashoboye ntaronda koko cyangwa irondakarere; umuhinzi ahinge icyamutunga arengera umuryamgo we, ashyigikirwe mu kwitabira ibihingwa bimwongerera umutungo atabihatiwe; umukozi ahabwe ishimo rijyanye n'ubwitange bwe kandi abone umushara ushobora kumutunga.

Ingabire kandi yibukije inkingi z'ifatizo kugira ngo umuntu ashobore kwishyira no kwizana mu burenganzira bwe, arizo: kudasumbana imbere y'amategeko; kutokamwa n'ubujiji kandi ufite ubwenge bwo kwongera ubumenyi; kudahera mu butindi kandi ufite imbaraga zo gukora; gushobora kwihitiramo abagutegeka nta gitugu ushyizweho; kwishyikira ku bategetsi no kwegerezwa ubutegetsi; kugira ishema mu bandi no kutumva uri nyakamwe ngo wigunge kandi ufite abaturanyi mwagombye gusangira akabisi n' agahiye.

Inkingi zizi ko genoside n'ubundi bugome bwabaye mu Rwanda bwateye icyasha n'inkovu nyinshi mu Banyarwanda bibatandukanya. Ni yo mpamvu Inkingi zizaharanira ko hazabaho uruvugiro rwo kwinigura nta gupfukiranwa, buri wese akimara agahinda. Ibyo ni byo bizatuma hafatwa ingamba zihamye zo kubona Igihozo gikwiye kuri buri wese, habeho ubutabera butarobanura cyangwa ngo bube igikorehso cyo guhohotera no kurenganya abatavuga rumwe n'ubutegetsi nk'uko Gacaca zahindutse. Ingabire ashaka ko izo za Gacaca zivaho byihutirwa.

Umuhoza akomeza yibutsa ko Inkingi ziharanira Demokarasi iha urubuga buri wese; ishingiye ku mategeko arengera uburenganzira bwa buri wese. Amategeko abangamiye itangazamakuru n'imiryango itabogamiye kuri leta azavanwaho. By'umwihariko ingabo z'igihugu ntizizongera kwivanga muri politiki, zizarushaho kugira icyizere cy'abaturage no kubarinda; ntizizaba iz'ishyaka cyangwa iz'umuntu uri ku butegetsi. Ibyo ni bimwe mu bizatuma abanyarwanda batongera guhunga igihugu cyabo.

Ingabire arasanga abanyarwanda bazakenera igihe cyose kuvugana n'abaturanyi, no gutembera ku isi hose aho indimi zitandukanye zikenerwa. Ni yo mpamvu amategeko yo guhindura abantu ibiragi ngo ni uko batavuga icyongereza azavaho, abantu bige indimi nyinshi bahereye ku kinyarwanda, indimi z'abaturanyi n'andi mahanga cyane cyane Igiswayili, Igifaransa n'Icyongereza. Izo ndimi zizatuma abanyarwanda babasha gukorana n'isi yose mu by'ubukungu n'ikoranabuhanga. Ni muri ubwo rwego rw'ubumenyi Ingabire asanga leta iziyemeza by'itegeko ko buri muturarwanda wese kugeza ku myaka 18 abona ishuri rikwiye. Ku basigaye hakaba gahunda idasanzwe yo kwigisha abatazi gusoma no kwandika. Za Kaminuza ntizizakomeza kwihalirwa n'indobanure gusa n'ubwo zo zizahabwa uburyo bwo gushyiraho akarusho. Inkingi zizateza imbere amashuri atanga ubumenyi ku buryo by'ibuze 70% by'abasore n'inkumi bageza ku myaka 18 bafite umwuga ushobora kubatunga.

Umuhoza asanga ubuzima atari igicuruzwa nk'uko byateye; ubu ko ntawe ushobora kwivuza adafite amafaranga ako kanya. Inkingi zizaharanira ko ibigo by'ubuzima byegera abaturage kandi hakigwa uburyo bw'uko abakene nyakujya bavurirwa ubuntu. Nta kuntu abantu bagira ubuzima bwiza ibidukikije birimo byangizwa nk'uko mu Mutara ishyamba ryahacitse; Nyungwe na Gishwati ku bw'Inkingi hagomba kurindwa no mu tundi turere amashyamba akagenda yongerwa.

Kuri politiki mpuzamahanga, Ingabire asanga ibyo u Rwanda rurimo muri Kongo ari amahano. U Rwanda niruyoborwa n'Inkingi ruzagira n'amahanga umubano uzira uburyarya, ubwirasi cyangwa gukoresha ubuhezanguni bushingiye ku bwoko.

Ng'uwo Umuhigo muri make Ingabire atugezaho. Ararangiza avuga ko abafite ibibazo babimubaza. Abasobanukiwe kandi babona ko afite imigambi myiza akabasaba kumushyikigira kugera ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kugira ngo abone uko atangira gushyira imigambi y'Inkingi mu bikorwa.
Imigereka iherekeza ubutumwa
La plus-value des FDU-Inkingi ( LaPlus-Value.pdf )
Umuhigo ( Umuhigo.pdf )
Inyandiko tubarangira
Umuhigo nk'uko umukuru w'Inkingi abivuga

Abifuza gutanga imfashanyo ikenewe ngo ishyaka FDU-Inkingi n'umukuru waryo tubafashe gukomeza mu nzira batangiye muri 2010 mwacisha amafaranga uko mwishoboye ku rubuga rwashyizweho n'iryo shyaka mukanda hano hakurikira:

Uburyo bworoshye ngo mutange imfashanyo mukoresheje ikoranabuhanga


Mutibagirwa kujya musura site ya FDU http://www.fdu-rwanda.com kuko ari kenshi tumenyera aho umugambi wo kugera ku buyobozi buzira igitugu, ubwicanyi n'uburyarya bigeze.


Inyandiko bifitanye isano
Umuhigo nk'uko umukuru w'Inkingi abivuga

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Improvements in Yahoo Groups Search
Searching for new groups to join is easier than ever. We've honed our algorithm to bring you better search results based on relevance and activity. Try it today!

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.