Pages

Tuesday 30 September 2014

Umugabo wa Victoire Ingabire ashobora kwamburwa ubwenegihugu bw’Ubuholandi




Umugabo wa Victoire Ingabire ashobora kwamburwa ubwenegihugu bw'Ubuholandi

Yanditswe: 30/09/2014 saa 10:45:31 |Yasuwe incuro: 3045 


Ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu cy'Ubuholandi kiravuga ko kigiye kwambura ubwenegihugu Lin Muyizere, umuholandi wahawe ubwenegihugu akaba ari umugabo w'umunyapolitiki ufungiwe mu Rwanda Ingabire Umuhoza Victoire kubera ibyaha byo kubuza umudendezo igihugu. Ingabire akaba yarakatiwe igifungo cy'imyaka 15 muri Gereza.

Nkuko The Telegraph dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, Lin Muyizere yabonye ubwenegihugu mu mwaka wa 2011 gusa ngo ubwo yabonaga ubwenegihugu ntihari hakamenyekanye niba yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

JPEG - 35.9 kb

Umunganira mu mategeko uyu mugabo ni Jan Hofdijk wo mu gihugu cy'Ubuholandi kuri uyu wa mbere yanditse ibaruwa yamagana iki cyemezo.

Muyizere atuye mu gihugu cy'Ubuholandi ndetse afite umwana w'umuhungu w'imyaka 12, wavukiye muri iki gihugu.

Ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu cy'Ubuholandi kivuga ko gishaka kwambura ubwenegihugu uyu mugabo nyuma y' aho akekeweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu mwaka wa 1994, aho abarenga Miliyoni batikiye mu mezi atatu gusa. Uru rwego ngo rukaba rwarakuye amakuru mu Rwanda.

Tariki ya 13 Ukuboza 2013 ni bwo Urukiko rw'Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire umugore wa Lin Muyizere igifungo cy'imyaka 15 mu isomwa ry'urubanza yaba we ndetse n'ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy'imyaka 8.

JPEG - 100.3 kb

Ingabire Victoire yatangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w'abagizi ba nabi.

Philbert Girinema - Imirasire.com 

###

maandag 29 september 2014, 17:27

'Man oppositieleider Rwanda geen Nederlander'

© AFP

De immigratiedienst IND wil de Nederlandse echtgenoot van de gevangen zittende Rwandese oppositieleider Victoire Ingabire Umuhoza zijn nationaliteit afnemen. De echtgenoot, Lin Muyizere, is in 2011 genaturaliseerd, maar zou toen hij het Nederlanderschap verwierf, zaken hebben verzwegen over zijn rol tijdens de volkerenmoord van 1994 in Rwanda.

De Haagse jurist Jan Hofdijk heeft maandag in een brief aan de IND tegen het voornemen geprotesteerd. Muyizere woont in Zevenhuizen en heeft een 12-jarige, in Nederland geboren zoon.

Muyizere stelde destijds dat hij voor de extremisten van de Hutu-meerderheid de hoofdstad Kigali uitvluchtte. De IND stelt nu dat een ernstig vermoeden bestaat dat hij mogelijk heeft bijgedragen aan het Hutu-extremisme dat tot de volkerenmoord op honderdduizenden Tutsi's en gematigde Hutu's leidde. De dienst put uit verklaringen van bronnen in het Rwanda van Paul Kagame, de in Uganda opgeleide militair die het land al 20 jaar met harde hand regeert.

Kagme is lid van de Tutsi-minderheid en maakte als guerrillaleider een einde aan de bloedige chaos van 1994 waarbij Tutsi's massaal werden afgeslacht. Zijn regime speelt een uiterst bloedige rol in het naburige Congo en onderdrukt oppositie. VN-rapporteur Maina Kiai concludeerde dit jaar dat iedereen die zich tegen Kagame keert, op zijn minst „juridische problemen krijgt".





No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.