Pages

Sunday 14 September 2014

RWANDA : KONGERE ISANZWE Y’ABARWANASHYAKA B’ ISHYAKA B’ ISHYAKA FDU-INKINGI YO KUWA 13 NA 14 NZERI 2014


RWANDA : KONGERE ISANZWE Y'ABARWANASHYAKA B' ISHYAKA B' ISHYAKA FDU-INKINGI YO KUWA 13 NA 14 NZERI 2014

NZELI 14, 2014  
Itangazo
Intumwa z'abarawanashyaka ba FDU bateraniye Alost mu Bubiligi muri Kongere isanzwe y'abayoboke b'ishyaka FDU-INKINGI yo kuwa 13 na 14 Nzeri 2014.
- Abari muri Kongre bunguranye ibitekerezo ku bibazo by'imiterere ya politiki n'imibereho y'abaturage mu Rwanda n'akarengane k'abatura-Rwanda;
- Imaze kubona ko ingoma ya FPR ikomeje kwima abanyarwanda ubwisanzure muri politiki kandi igakomeza kwica no kurigisa abantu batavuga rumwe na yo;
- Ishingiye ku byemezo byafashwe na Kongere yabereye Breda mu bu Holandi mu kwezi kwa Mata 2014;
Yemeje ibi bikurikira:
1. Yongeye gushimangira ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza ari we « Présidente » udakuka w'ishyaka FDU-INKINGI, kandi ikomeje kumushyigikira bidasubirwaho;
2. Yemeje urwego rwa Komite Nyobozi (CD) y'ishyaka rugizwe n'aba bakurikira:
2.1. Présidente: Victoire INGABIRE UMUHOZA
2.2. 1er Vice – Président: TWAGIRIMANA Boniface
2.3. 2ème Vice – Président: BUKEYE Joseph
2.4. Secrétaire général: SIBOMANA Sylvain
2.5. Secrétaire-général adjoint: Dr Emmanuel MWISENEZA
2.6. Trésorière: Nahomi MUKAKINANI
2.7. Mobilisation et gestion des CPL : Antoine NIYITEGEKA
2.8. Affaires juridiques et droits de l'homme: Joseph MUSHYANDI
2.9. Affaires Politiques: Gratien NSABIYAREMYE
2.10. Relations extérieures et porte-parole: Justin BAHUNGA
2.11. Affaires sociales et Promotion féminine: DUKUZEMUNGU Emmanuel
2.12. Jeunesse: Flora IRAKOZE
2.13. Information et communication : NDEREYEHE Charles
2.14. Bien-être des réfugiés : HATEGEKIMANA Félicien
2.15. Etudes et stratégies: Dr MANIRARORA Jean-Népomuscène
2.16. Sécurité et documentation: KARANGWA Pierre Claver
Kongere yamenyeshejwe na Komite Nyobozi yatowe, kandi irabyemera, inamenyeshwa ko Bwana Théophile NTIRUTWA ari we uhagarariye FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali.
3. Ku byerekeye za « Commissions » zihariye, zirebana n'ingingo ya 17, 18 na 19 za « Règlement d'ordre intérieur », hemejwe abazishinzwe bakurikira :
3.1. Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y'ishyaka igizwe n'abantu batanu iyoborwe na Perezida : Joram MUSHIMIYIMANA
3.2. Komisiyo nkemurampaka mu rwego rw'ishyaka igizwe n'abantu batanu ikayoborwa na Perezida: Jean Baptiste RUMAGIHWA
3.3. Komisiyo y'inararibonye igizwe n'abantu batanu.
3.4. Komisiyo y'akanama gashinzwe amatora (AGA) igizwe n'abantu batanu, iyoborwa na Perezida: Dismas NDAHAYO
4. Kongere ya Alost ishimiye by'umwihariko akanama gashinzwe amatora kubera akazi gakomeye kakoze kugira ngo imirimo y'iyi Kongere igende neza. Kongere ishimiye inzego z'ishyaka zicyuye igihe Komite Mpuzabikorwa (Comité de coordination-CC) na Komite nshingwabikorwa y'agateganyo (Comité exécutif provisoire-CEP). Yemeje ko Inzego zari ho zisimbuwe n'izigiye ho muri iyi Kongere ya Alost ari zo Komite Nyobozi (Comité directeur) na Biro politiki (Bureau Politique).
5. Ubumwe bw'ishyaka
Kongere yibukije ko FDU-INKINGI nta mashami ifite. Kongere yongeye gushimangira icyemezo cyafashwe na Kongere ya Breda ku byerekeye abantu bavuye cyangwa bitandukanije n'ishyaka. Kongere yibukije ko baramutse bashatse kugaruka, imiryango ishobora gukingurwa bitewe n'uko bitwara.
6. Ubufatanye n'andi mashyaka
Kongere yongeye gushimangira ko:
- abashaka guhindura ubutegetsi batahiriza umugozi umwe;
- ishyaka FDU-Inkingi rikomeza gushyikirana n'andi mashyaka ariko ko rigomba kugira ubwigenge bwaryo;
- Kongere yibukije ko ishyigikiye ku buryo budakuka amasezerano FDU-Inkingi yagiranye n'andi mashyaka ariyo RNC n´Amahoro- PC;
- Abagize Kongere, bashingiye ku ntambwe imaze kugerwaho mu mikoranire hagati ya FDU-Inkingi n'amashyaka akurikira, PDR-Ihumure, PDP Imanzi na PS-Imberakuri, bashyigikiye ko hakomeza guterwa intambwe izagera ku masezerano.
7. Gusoza inama no gushimira
Inama yashojwe na VP2 bwana Bukeye Joseph. Afata ijambo, yabanje gushimira bwana Eric BAHEMBERA ubuhanga n'ubushishozi yayoboranye inama. Yakulikijeho ashimira bwana Dr Emmanuel MWISENEZA n'abari kuri lisiti ye kuba barashyize imbere inyungu z'ishyaka. By'umwihariko, yashimiye bwana Dr Emmanuel MWISENEZA ibitekerezo yatanze byatuma Kongere iba mumutuzo no mubworoherane.
Bwana Joseph BUKEYE yashimangiye ko kuba amalisiti yombi yagiye hamwe bigaragaza ko twese dushishikajwe n'ubumwe bw'ishyaka FDU-INKINGI kandi ko azakora ibishoboka byose kugirango ubwo bumwe butazigera buhungabana.
Yarangije asaba abarwanashyaka kuzashyigikira Komite nyobozi kugirango izagere kunshingano yahawe.
Bikorewe Alost, kuwa 14 Nzeri 2014
Joseph Bukeye
Visi-perezida wa 2, FDU-Inkingi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.