From: "Olivier Nduhungirehe oliviernduhungirehe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Saturday, 1 November 2014, 18:18
Subject: *DHR* Re: [Dr Shimamungu] Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014
Dr Eugène Shimamungu,Urakoze cyane kugira icyo uvuga kuri aya Mabwiriza ya Minisitiri w'Umuco na Siporo n°001/2014 yo ku wa 08/10/2014 agenga imyandikire y'ikinyarwanda.Jye mu by'ukuri nta bumenyi mfite ku myandikire no ku kibonezamvugo by'ikinyarwanda (mperuka kucyiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza), ariko ibyo wasobanuye byose ndabona bifite ireme. Aha nkaba nishimiye ko na Minisitiri w'Umuco na Siporo amaze kunenga aya mabwiriza, ku buryo agiye gusubirwamo.Uko mbibona ariko, ivugurura ry'ikinyarwanda ntirigomba kugarukira ku myandikire yarwo. Iryo vugurura rigomba no kugera ku kibonezamvugo ndetse no ku magambo agize ururimi. Ubu turi mu mwaka wa 2014, ikoranabuhanga ryateye imbere, isi yibarutse ibintu bishya byinshi, bidafite amagambo abisobanura mu kinyarwanda, ku buryo abanyarwanda aribo bayihimbira. Nkaba mbona rero kunoza imyandikire y'ikinyarwanda, bigomba kuzuzwa no kuvugurura ururimi muri rusange ngo rujyane n'igihe tugezemo. Aha birumvikana ko hanagomba gukorwa inkoranyamagambo idushyirira hamwe amagambo yose asanzwe agize ururimi rw'ikinyarwanda, ndetse ikanaduhimbira andi asobanura ibintu bishya byinshi byadutse, tudafitiye amagambo abisobanura.Aka kazi rero ntabwo gashobora gukorwa n'umunyarwanda ubonetse wese. Hakwiye mbere na mbere ko abahanga bose u Rwanda rufite mu rurimi rw'ikinyarwanda, bakwicara hamwe, bakamara iminsi basesengura urwo rurimi, bakarukosora aho rugomba gukosorwa, bakarwuzuza aho rugomba kuzuzwa, bakarunoza aho rugomba kunozwa, maze bakadutegurira umushinga w'amabwiriza (cyangwa se w'itegeko), ugenga imyandikire n'ikibonezamvugo by'ikinyarwanda, ndetse unadutegurira inkoranyamagambo.Sinzi umubare w'intiti dufite mu rurimi rw'ikinyarwanda uko ungana, ariko nkeka ko atari benshi cyane. Ku bwanjye rero, kuri iyi ngingo tugomba kwibagirwa ibibazo bya politiki bidutanya, maze abahanga dufite bose, bakatunogereza ururimi rumwe rukumbi dufite, kuko uko byagenda kose, uru rurimi ari rwo ruduhuza.Umunsi mwiza.Olivier NDUHUNGIREHELe Samedi 1 novembre 2014 11h26, "SHEMA shimamungu@gmail.com [Imbona-Nkubone]" <Imbona-Nkubone@yahoogroupes.fr> a écrit :
1 Novembre 2014
Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014Eugène ShimamunguDocteur en Sciences du Langage(Univ. Paris-Sorbonne)Grammairien et lexicographe[1](Ndabanza nisegure : nta mabwiriza mu myandikire y'ikinyarwanda ngendera ho byanze bikunze, kuko hari byinshi nenga amabwiriza yagiye akurikirana, ni na byo mugiye kubona muri iyi nyandiko).Nta rurimi rwandikwa uko ruvugwa. Mu kumvikanisha ibivugwa, imyandikire y'ururimi igerageza gushushanya imivugire yarwo ihereye ku majwi yumvikana (phonologie), imiterere y'ururimi (morphologie), n'inkomoko y'amagambo (étymologie). Wanditse ukurikije amajwi gusa hari aho wasanga amagambo amwe n'amwe nta cyo avuze. (Soma ibikurikira...)Eugène Shimamungu
Site: http://www.editions-sources-du-nil.fr/
Blog: http://www.editions-sources-du-nil.over-blog.com
Envoyé par : Olivier Nduhungirehe <oliviernduhungirehe@yahoo.fr>
Répondre en mode Web • Répondre à expéditeur • Répondre à groupe • Nouvelle discussion • Toute la discussion (1)
Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.