Pages

Monday, 5 January 2015

[amakurunamateka.com] FW: [fondationbanyarwanda] Nyamagabe; bazifashisha amavuliro mu guhandura abazahajwe n'amavunja!

 

"Abandi bo bavuze ko bafite ubukene butuma batabasha kwigurira isabune yo gukaraba ngo umwanda ubashireho (Igihe).
Bulya mujye mufata akanya mwiyibutse n'ibyavuzwe mbere, bizabafasha gusobanukirwa na byinshi. 
Aho mujya mwibuka Minista Bihozagara muli za 1995 avuga ko baje kurusha Habyarimana na Nzamurambaho batitaye kuli Gikongoro? Bihozagara yemeje kuli radiyo-rwanda ko bazagira Gikongoro ikigega cy'u Rwanda. Abenshi bali bazi amashinge  n'ingorane za Gikongoro bahise bandika bamwamagana, bavuga ko ashora ikinyagisha. Aliko nyine hemejwe ibya minista  kuko bulya nta nduru niyo yaba ifite ukuli irwana n'ingoma yitera amajeki yiralira. 
None ubukene n'amavunja byafashe icyicaro i Nyamgabe. Kandi isuku n'amarondo bitagira ibikoresho n'ubulyo bishobora kutazabyirukana, hagomba no guteganya umusada wa bamukerarugendo n'abacukuzi ba ya zahabu bya Kamiranzovu na Nyungwe yose, kimwe n'inganda z'ibyayi, etc. 
Twizere ko Bihozagara afite akantu gakunda ku bulyo nibura atavugaga ibyo gukungahaza Nyamagabe mu nvunja!

Muzasome nuyu mwandiko:

Karangwa, Antoine. 2008. Diagnostic et essai de typologie des exploitations agricoles de GIKONGORO (au Rwanda). Formulation et analyse socioéconomique des interventions de développement agricole. These de doctorat Gembloux, Belgique.


To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr; ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; jamboasbl@gmail.com; cliir2004@yahoo.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Tue, 30 Dec 2014 20:24:32 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] Nyamagabe; bazifashisha amavuliro mu guhandura abazahajwe n'amavunja!

 


Nyamagabe: Bazifashisha amavuriro mu guhandura abazahajwe n'amavunja

Yanditswe kuya 30-12-2014 - Saa 17:00' na Emma-Marie Umurerwa




Nyuma y'uko mu karere ka Nyamagabe hagaragara ko hari bamwe mu baturage barwaye amavunja, ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko bwatangije ukwezi kw'isuku aho abazahajwe n'amavunja bashobora kujya bahandurirwa kwa muganga bakanitabwaho n'abaganga.
Izi ni zimwe mu ngamba akarere ka Nyamagabe kafashe mu gukemura ikibazo cy'umwanda utera amavunja muri aka karere.
Ni nyuma y'uko bamwe mu baturage bo mu kagari ka Buteteri, umurenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, bari bamaze gutangariza umunyamakuru wa IGIHE, ko bararana n'amatungo mu nzu birinda abajura, bigatuma bugarizwa n'indwara y'amavunja.
Abandi bo bavuze ko bafite ubukene butuma batabasha kwigurira isabune yo gukaraba ngo umwanda ubashireho.
Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, Hategekimana Sylvestre, yahakanye zimwe mu mpamvu abaturage bavuga ko zibatera amavunja ariko ko iki kibazo cy'amavunja cyahagurukiwe.
Yagize ati "Icyo kibazo turakizi, mu kagari ka Buteteri hari abaturage bagera kuri batatu barwaye amavunja cyane, umwe muri bo ni umusore ufite imyaka nka 30 y'amavuko, ariko iyo umurebye ubona ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe. Abandi ni abana babana na se gusa."
Hari abavuga ko ari abakene ariko nta numwe ushobora kurara atanyoye ikigage cyangwa icupa ry'urwagwa, ururmva rero ko ari ikibazo cy'imyumvire bafite."
Hategekimana yemeza ko mu tugari 92 hadashobora kubura umuturage umwe cyangwa babiri barwaye amavunja. Ngo iki cyatumye batangiza ukwezi kwahariwe isuku, kuburyo abaturage bagaragaweho n'amavunja bazajya bajyanwa ku kigo nderabuzima kibegereye bakitabwaho.
Hategekimana agira ati "Bazajya bahandurwa kandi bavurwe mu buryo bwose bushoka, ari nako tubakangurira kurushaho kwita ku isuku. Twasabye ko irondo ryashyirwamo imbaraga kugira ngo abo bararana n'amatungo akabasiga imbaragasa babireke."
Uku kwezi kwita ku isuku kwatangiye ku wa 15 Ukuboza 2014 kugera tariki 15 Mutarama 2015, akarere kakaba kari gushishikariza abaturage kwita ku isuku ku mubiri, ku myambaro hamwe n'aho batuye.
Ibindi bizitabwaho muri uku kwezi, harimo gukangurira abaturage kugira ubwiherero bufite isuku, ikimpoteri, gukangurira abaturage kubaka udutanda two kwanikaho amasahane, hamwe no gukangurira abafite amahoteri n'amaresitero kwita ku isuku.





__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.