Pages

Wednesday 4 March 2015

Re: [fondationbanyarwanda] Re: RE : [amakurunamateka.com] FW: {UAH} Rwanda urged to take criminal action over BBC genocide film

 

IGISUBIZO CYA MRP-ABASANGIZI KW'IJAMBO RYA KAGAME MU MWIHERERO W'I GABIRO

Nk'ishyaka rya politiki, Moderate Rwanda Party-ABASANGIZI ntidushobora kureka ngo ijambo Perezida Kagame yavugiye mu mwiherero w'i Gabiro ku ya 1/3/2015, rigende ntacyo turivuzeho. Ntiturabona inyandiko (transcript) yaryo ngo turisesengure ijambo ku rindi (uzayibona mbere azayitugezeho natwe), ariko duhereye ku kuryumva nyiraryo ubwe aryivugira, turasanga igihugu cyacu ari icyo gutabarwa mu maguru mashya kuko kigeze aharindimuka nk'uko n'ukiyobora ubu nawe ubwe abyivugiramuri ririya jambo rye.

Twarumiwe kumva umunyagitugu Paul Kagame atangazwa n'uko abanyarwanda bari mu gihugu imbere batavuga ngo bamubwire ibitandukanye n'ibyo we atekereza kandi ari we na FPR ye n'ubutegetsi bwe bwubakiye ku gitugu, ikinyoma, urugomo, iterabwoba n'ubwicanyibyabagombye ururimi. Iby'ubutegetsi bwa Kagame bisa n'ibya wa mugani w'intare impyisi na bakame, aho bakame yigiye ku rugomo intare yakoreye impyisi iyikuramo ijisho ngo yateye imirwi nabi. Bariya bagererwa be abwira nabo ni uko. Bakorera ku bwoba, yabagize ibikange, kandi bose baba barwana buri munsino kugeragezakwifindurira(deviner) icyo Afandi Paul Kagame ashaka, akunda, yifuza kugirango batava aho bavuga cyangwa se bakora icyo ari cyo cyose cyabusanya n'ugushaka k'umwidishyi bikaba byabaviramo kutamenya ikibakubise.None se wabona uko yirukanye senateri Penelope Kantengwa muri Sena nk'uwirukana umukozi wo mu rugo bita umuboyesse amujijie igitekerezo cye cy'uko we abona ko inama Perezida Kikwete wa Tanzania yagiriye mugenzi wePerezida Kagame zo kugarura amahoro mu karere k'ibiyaga bigari by'Afurikaari inama zubaka, ukongeraho iki!Wakwibuka ukuntu yirukanyeumushingamategeko Jeanne nka kuriya yirukanye senateri Penelope, amujijije we ko yavuze aganira na bagenzi be ko atari ibintu byiza ku mukuru w'igihugu kuza mu nteko ishinga amategeko agatuka abandi benegihugu cy'u Rwanda nka we ngo ni imbwa ngo ni isazi azicisha inyundo abantu bagakoma mu mashyi, abaziza gusa ko bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n'ibye, ukongera kuvuga iki! Wakwibuka mu 1998 Kagame yirukana depite Kajeguhakwa Valens mu nteko ishinga amategeko nk'uwirukana umujura,amujijije gusa ko yashyirishije ku murongo w'ibyigwa n'inteko ingingo yise icyo gihe "IGIHUGU KIYOBOWE NABI",ukongera kuvuga iki! Ubu se, kuva mu 1998, ni bwo Kagame akibona ko igihugu kiyobowe nabi n'abayobozi bamunzwe na ruswa kandi hashize imyaka 17 yose Kajeguhakwa abivuze! Buri wese ashobora kwiyongereraho izindi ngero azi zo gucecekesha abantu hakoreshejwe iterabwoba n'imvugo nyandagazi nka kuriya byagendekeye bariya bashingamategeko uko ari batatu.

Uriya muperezida w'umunyagitugu, bizwi na buri wese ko adakunda umuhakanya; yarangiza akaza kubeshya abantu i Gabiro hariya ngo "ndashaka ngo mumpakanye", kandi abo abwira bazi ko ubigerageje ahita amwica nkuko yishe Col Cyiza Augustin avuye iwe muri audience kubera ibyo batumvikanyeho; nkuko yishe Col Karegeya kubera ibyapolitiki batumvikanyeho; nkuko yagerageje inshuro ennye kwica General Kayumba amuziza ko yagerageje kumuhakanya; biriya arimo asaba! Nkuko yafunze umuhanzi w'umuririmbyi Kizito Mihigo amujijije indirimbo ye irimo ko "ndi umunyarwanda yari ikwiye kubanzirizwa na ndi umuntu",nkuko yajugunye Col Byabagamba na General Rusagara muri gereza abaziza ko bavuga ibitagenda! N'abandi n'abandi. Kuva mu 1994 umunyagitugu perezida Kagame yashyize abanyarwanda bose muri freezer/congelateur bahinduka ubutita, ababuza gutekereza no kuvuga icyo batekereza; bamaze muri ubwo butita imyaka 21 yose none ubu ni bwo yaba yibutse ko yaba akeneye ibitekerezo byabo! Aragirango bive he se ko umuntu asarura aho yabibye, we akaba yarabibye ubutita! Yubatse authoritarian dictatorship aho abuza abantu gukopfora yarangiza akigira nyoni nyinshi ngo ntazi impamvu abantu batavuga ikibari ku mutima, ngo ntazi impamvu abantu babeshya(to tell the lies) kandi ikinyoma, kubeshya, kubeshyera abandi no guhimbira abantu ibyaha, "gutekinika"(forgery/falsification)nkuko abakada ba FPRye babyita, ari umuco w'ubutegetsi bwe! Azaca hano abahe amabwiriza yo gutekinika ngo bamwibire amajwi mu matora nkuko byagenze mu 2003 na 2010 ubundi ace hirya kubabwira ngo ibyo bakora ahandi sibyo kandi ari we wabateyemo imbuto y'ubujura n'umuco wo kwiba!

Twaratangaye twumvise avuga ngo"how can RPF be part of this mess", ngo bishoboka bite ko FPR yaba iri muri aka gasitwe. Akiyibagiza ko ako gasitwe igihugu kirimo ari we na FPR ye bagateye! Iriya ruswa avuga(corruption) yamunze ubutegetsi bwe n'igihugu cyose kugeza mu nzego z'ubucamanza nkuko we ubwe yabyivugiye mw'ijambo rye, ni we na FPR ye babwiye abatanze imisanzu mu ntambara ya FPR ngo buri wese yiyishyure hirya no hino mu byo arimo no mu byo akora ariko mu mayeli bitagaragarira buri wese mu rwego rwo kubeshya rubanda n'amahanga ngo nta corruption (ruswa) iri mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi kandi ari yo nsa nsa! Imyaka ibaye makumbyabiri n'umwe biyishyura, uhereye kuri Kagame ubwe, kandi baracyakomeza kuko barangije kubyizihirwamo, ntibashobora guhagarara! Arabizi, na bariyaabwira barabizi. Ni bo anatuma kujya gutanga ruswa muri bariya bazungu avuga bahindukira bakaza kumubwira ngo kanaka ni perfomer/arashoboye ukwiye kumugira iki. Ibi byonyine yivugiye ubwe byakagombye kumwereka ko abo bazungu bamubwira biriya basabira abantu imyanya, baba bamusekeera (mock) kubera ko bazi ko leta ye yamunzwe na nepotismekuko we nk'umunyagitugu ari we ugena byose akagenera uwo ashatse baziranye cyangwa uwo agejejweho n'inshuti ze n'ibyegera bye, cyangwa se n'undi wese ubashije kumugeraho nk'abo bazungu aba avuga.

Ikibazo nyamukuru rero u Rwanda n'abanyarwanda bafite, ni Kagame ubwe wubakiye systeme y'ubutegetsi bw'igihugu cyose kuri we ubwe nk'umuntu ku giti cye(as an individual), ukora micro-management y'igihugu cyose;aho abayobozi bandi bose batinya gufata initiative ngo batabizira bagahora bategereje amabwiriza aturuka i Bukuru kwa Kagame n'agatsiko ke k'abagize guverinoma na leta y'ikuzimu(underground system). Biriya abaza bariya bari bateraniye i Gabiro, yakagombye kubibaza abagize guverinoma yindi ikorera mu bwihisho(invisible) akuriye ari nayo iba iyobora igihugu mu by'ukuri.Yakagombye rero kubyibaza ubwe, akibaza akisubiza. Ibindi byose ni amashyengo no gusetsa imikara. Ari nayo mpamvu nkuko yabivuze ababa bateraniye hariyababa bashaka kwitahira ngo bajye kwishakira amafaranga muri ruswa, kubera ko bazi ko biriya baba barimo ari nka theater/ikinamico, ko ibintu byose bakoreramo ari ibintu biri fake by'ibiwani byubakiye ku musenyi bitegereje guhirima gusa nta kindi. Bagashaka rero ko bizahirima bamaze kwikuriramo ayabo nabo; nta kindi.

Uretse n'iyo mungu ya ruswa yashegeshe leta ya Kagame na FPR ye, hari n'indi mungu y'ivangurabwoko aho leta ya FPR yasheshe urwego rw'abakozi ba leta bose bakababwira ngo basabe akazi bundi bushya ari ukugirango abakozi ba leta bo mu bwoko bw'abahutu bari bazi akazi bagatakaze hinjire abatutsi baba babonye Bachelor's Degrees ari uko bagiye kwandikisha ibitabo bya memoires mu bahutu bari muri gereza cyangwa abari hanze bimwe akazi kubera ubwoko bwabo. Abahutu bari muri guverinoma nabo bagiye bamwe bicwa nka Minisitiri Seth Sendashonga, depite Dr. Hitimana Leonard, abandi barafungwa nka perezida Pasteur Bizimungu na Minisitiri Ntakirutinka, abandi bigizwayonka Minisitiri Rugenera Marc na Minisitiri Habamenshi Patrick, abandi barahunga nka Minisitiri Habyarimana Emmanuel, Minisitiri Gasana Anastase, Minisitiri Bumaya Andre Habib, Minisitiri Rwaka Theobard, Minisitiri Mugorewera, n'abandi. Perezida Kagame ubwe yigeze kwivugira muri imwe muri ziriya nama z'umwiherero ko nta guverinoma yigeze abona mu buzima bwe ikora neza nka guverinoma yo mu 1994/1995/1996. Ariko kubera leta ye yubakiye kw'ivangurabwoko, byose yarabishenye abigira imyase none bigeze aho nawe ubwe yivugira ko ari agasitwe(mess). Biracyakomeza kandi kuko mw'ijambo rye yavuze ngo "the killers of yesterday, the liberators of yesterday bose hano they are full of selfishness and self importance". The killers of yesterday (abicanyi b'ejo hashize) ubwo ni abahutu aba avuga, naho the liberators of yesterday (abacunguzi b'ejo hashize) bakaba abatutsi. Ngiyo vision ya perezida Kagame na FPR ye. Hari aho abahishe se? Ntaho. Twarabyumvise bitwibutsa impaka zari mw'idini rya ADEPR mu 1999 mu bibazo by'ubuyobozi bwaryo aho abatutsi baturutse hanze bavugaga ko ADEPR yabo ari yo igomba gufata ubuyobozi bwose kuko ngo "ntawe uvanga amazi meza n'amabi", ameza akaba bo amabi akaba abahutu.

Perezida Kagame arivugira mw'ijambo rye ko leta na guverinoma ayobora ari agasitwe(mess) ko leta nk'iyo ubundi hari hakwiye abantu bahaguruka bagafata intwaro (arms) bakayirwanya, ko ari cyo ikwiriye. Rwose ngo ubundi ni byo byari bikwiriye, ngo iyo biza kuba twebwe nko hambere tuba twarafashe intwaro tukayirwanya nta kindi. Aha akaba yishongora mu cyayenge ku bahutu ko bo bananiwe kurwanya leta mbi y'agasitwe nk'iriya. Abatarumvise ririya jambo mujye kuryumva, abaryumvise mwihuta mwongere muryumve.

Perezida Kagame birumvikana mw'ijambo rye ko biriya bibazo abaza bariya bagererwa be bari bateraniye i Gabiro,nawe ubwe nta bisubizo abifitiye kuko ntabyo atanga. Nyamara kandi ibisubizo birahari mu mashyaka ya opposition atavuga rumwe na FPR. Ariko bariya Kagame abwira, kubera ko yabahahamuye yabagize ibikande, nta n'umwe usoma ibyandikwa n'amashyaka atavuga rumwe na FPR ngo atabizira,cyane cyane ko Kagame abashumuriza Jacques Nziza na Dan Munyuza n'abaDMI babo bakabaka laptops na computers zabo babatunguye ngo barebe ibyo bakunze gusoma ibyo ari byo, ama websites bakunze gusuura ayo ari yo, n'ibindi.

Mu kurangiza, umuntu yakwibaza ati ese ubutumwa(message) bwa Kagame ni ubuhe? Perezida Kagame yarangije kubona ko ubutegetsi bwe bwubakiye ku musenyi kuva 1994, ko amaherezo yabwo ari ugusenyuka bugahirima. Niyo mpamvu arangiza agira ati: 'How do we sustain what we have achieved? I am worried about sustainability". Twagumana dute ibyo twagezeho? Mfite impungenge ku kuramba kwabyo". Ntibizaramba rero bizasenyuka kuko byubakiye ku musenyi. Murabona ko akiri muri logique yabo yo mu kwezi kwa karindwi 1994 aho we n'abaFPR be bavugaga na n'ubu bakivuga ko bafashe leta ku ngufu za gisilikare, ku munwa w'imbunda, ko ari iyabo, ko igihugu cyarangije kubona bene cyo. Impungenge za Kagame rero, nk'uko yazisobanuye mw'ijambo rye, ni uko gahunda ye na FPR yo gukora icyanya cy'abatutsi mu kwiharira ubutegetsi mu Rwanda no mu karere(asseoir une domination tutsi absolue au Rwanda et dans la region) ishobora kuzahura n'ingorane ntishoboke. Birababaje ku muntu umaze imyaka 21 ayobora igihugu akaba yarananiwe kugiha ihumure no kukibumbira hamwe, akaba ameze nkuko yari ameza mu 1990 na 1994, akaba nta leadership capacity aragira yo kurebera abanyarwanda bose atabavanguye. Birumvikana kandi mw'ijambo rye ko nta n'iyo azagira.

Bikorewe I Savannah, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 3/3/2015

Dr. Gasana Anastase, perezida w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr.Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida usinzwe ihuzabikorwa.

Niba ushaka kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura inama n'ibitekerezo, email yacu ni abasangizi@gmail.com


__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.