Pages

Wednesday 25 March 2015

[amakurunamateka.com] Re: Rwanda/Modification de la constitution: Un geste banal?

 

@Olivier:
Ibyo uvuga ko iriya ngingo ya 193 idashobora guhinduka sibyo kubera ko iyo ngingo ubwayo yivugira ko idashobora guhindurwa ariko igahita yivuguruza ngo ku byerekeye manda "ya" perezida (et non manda "za" perezida) hagomba referendum.

Ndabidubira mo (kandi sinjye gusa), ingingo ndahindurwa y'itegeko nshinga ry'Urwanda ni iriya ya 101 aho ivuga ko "nta kintu na kimwe gishobora gutuma manda "za" perezida zirenga ebyiri.

Ingingo ya 193 ivuga biriya byose wavuze (gusubiza ho ubwami, guca amashyaka menshi, etc) ariko nta na hamwe ivuga ku byerekeye umubare wa manda "za" perezida. 

Igihe manda "ya" perezida imara gishobora guhindurwa (7ans, 5ans, 4 ans etc)  duhereye kuri iriya ngingo ya 193 ariko umubare wa "za" manda ( ebyiri gusa) umukuru w'igihugu yemerewe n'itegeko nshinga nta kintu na kimwe gishobora gutuma uhinduka/uhindurwa nk'uko ingingo ya 101 ibivuga.

Muri make, referendum ivugwa mu ngingo ya 193 ni iyo guhindura igihe manda "ya" perezida imara aho kuba iyo guhindura umubare wa manda "za" perezida.

Ongera usome uko Bwana Ignace yabisobanuye ejo:

"En tout état de cause, la constitution rwandaise à  l'instar des constitutions d'autres pays du monde, a fait une distinction entre la durée du mandat présidentielle et le nombre des mandats. En même temps, elle a consacré les notions de rigidité et de souplesse qu'elle a su bien combiner.

Ainsi pour le nombre des mandats, elle les a limités à deux et de façon rigide car  En aucun cas, nul ne peut exercer plus de deux mandats présidentiels ".Ici les mots en aucun cas  sont déterminants car consacrant le rigidité ci-haut indiquée. Ainsi donc en aucune manière, en aucune façon et j'emplois là exprès les mots qui ont le même sens pour vous montrer la clarté de la pensée du constituant rwandais,nul ne peut exercer plus de deux mandast. Aucune exception n'est donc envisageable. C'est pourquoi je dis que la constitution est rigide en cette matière spécifique:le nombre des mandats.

Concernant la durée du mandat, le constituant rwandais a privilégié le principe de la souplesse et a autorisé la révision de la constitution pour écourter ou allonger la durée d'un mandat présidentiel. Le mandat peut donc passer de cinq à sept ans ou à toute autre durée jugée utile pour l'exécution de la politique du gouvernement."

To conclude, as Prof Charles Kambanda adamantly put it recently, " a referendum to amend Article 101 of the Rwandan Constitution would be illegal and null. Article 101 of the Rwandan Constitution cannot be amended by a referendum because such a referendum would amount to "circumstance," yet Article 101 provides that "under no circumstance" can the Article 101 provision be modified.



On Mar 25, 2015, at 1:11 PM, Olivier Nduhungirehe oliviernduhungirehe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Nzinink,
 
Uragira uti : « Ikibazo nyamukuri ni uko buri tegeko nshinga ry'igihugu iki n'iki rifite ingingo "ndahihindurwa" nk'uko ku byerekeye Urwanda, ingingo rukumbi ndahindurwa ari iriya irebana na manda ntarengwa z'umukuru w'igihugu (zaba zikurikiranye cg zidakurikiranye) ».
 
Ibi uvuze ntabwo bihuye ni ukuri.
 
ICYA MBERE, nibyo koko mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda harimo ingingo imwe « ndahindurwa ». Ariko, iyo ngingo ntabwo ari ingingo y'101 igika cya 2 nk'uko ubivuga, ahubwo ni ingingo y'193 yerekeranye no kuvugurura Itegeko Nshinga. Ibi ubisoma mu gika cya 4 cy'ingingo y'193 (« Nta mushinga w'ivugururwa ry'iyi ngingo ushobora kwakirwa »).
 
ICYA KABIRI, ingingo y'193 igika cya 3 iragira iti : « Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw'ubutegetsi buteganyijwe n'iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko ».
 
Nk'uko nawe wabyisomeye, iyi ngingo yemera ivugururwa ryose ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ariko ikongeraho ko iryo vugururwa rigomba kwemezwa na referendumu. Impamvu Itegeko Nshinga ryasabye ko abaturage bahabwa ijambo kuri iyi ngingo irumvikana, kuko igika cya 3 cy'ingingo y'193 itubwira iby'ivugururwa rijyanye n'inkingi ziranga u Rwanda nk'igihugu, ari zo Repubulika, demokarasi n'ubusugire bw'igihugu.   
 
Et d'ailleurs, nk'uko nabisobanuriye Innocent Twagiramungu, position yo kuvuga ngo Itegeko Nshinga ntabwo ryemera kuvanaho limite ya za mandats présidentiels, nta logique n'imwe ifite ! Et pour cause, igika cya 3 cy'ingingo y'193 cyemera rwose ko habaho referendum yo gusubizaho ubutegetsi bwa cyami, ndetse no gukuraho système y'amashyaka menshi. Ibi ngirango uremera nawe ko bifite ingaruka zikomeye kuri demokarasi ; bikaba bidafite aho bihuriye no gukuraho limites za mandats présidentiels. Et pour cause, contrairement à un projet yasaba gusubizaho monarchie absolue cyangwa se kuvanaho système y'amashyaka menshi, gukuraho limite y'izo mandats byo bizagumishaho amatora ya perezida kandi bigumisheho amashyaka menshi.
 
Bivuze ko la simple logique élémentaire itubwira ko Itegeko Nshinga, niba ryemera referendum ku ngingo ziri extrêmes nko kugarura ubutegetsi bwa cyami cyangwa se gukuraho amashyaka menshi, ridashobora kugira un traitement plus sévère à l'encontre d'une simple levée de la limite des mandats présidentiels, dans le cadre d'une démocratie multipartiste.
 
Bonne journée.
 
Rwemalika Théoneste


 
Le Mercredi 25 mars 2015 9h03, "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
 
Mukomere.
 
Kuba Itegeko Nshinga ry'igihugu iki n'iki ryahinduka inshuro izi n'izi mu gihe gito cg kirekire ntabwo ari cyo kibazo nyamukuru.
 
Numvise ko hari ba gashakabuhake ( babarirwa muri za mpyisi zihora zirejerehe imiranga y'intare) bari mo kwoshya Kagame bamubwira ko guhindura itegeko nshinga ari ibintu bisanzwe, ko n'iry'ibihugu byabo nta gihe ridahindurwa...!
 
Ikibazo nyamukuri ni uko buri tegeko nshinga ry'igihugu iki n'iki rifite ingingo "ndahihindurwa" nk'uko ku byerekeye Urwanda, ingingo rukumbi ndahindurwa ari iriya irebana na manda ntarengwa z'umukuru w'igihugu (zaba zikurikiranye cg zidakurikiranye).
 
Urugero: 
 
Itegeko Nshinga ry'Amerika ryatangiye kwubahirizwa tariki ya 4 Werurwe 1789. Mukwa Cyenda kw'uwo mwaka hemejwe ingingo 10 zihindura iryo tegeko nshinga ( the first 10 amendments to the US Constitution also known as the Bill of Rights). 
 
Kugeza ubu itegeko nshinga ry'Amerika ryahinduwe inshuro 33 ariko ingingo 27 nizo zonyine kugeza ubu zemejwe na leta 50 zigize Amerika mu gihe kitarambiranye (7ans) nk'uko amategeko abiteganya. 
 
Nk'uko itegeko nshinga ry'urwanda rivuga ko  ingingo ya 101 ari ndahindurwa, n'itegeko nshinga rya Amerika rifite ingingo eshatu ndahindurwa: iyerekeye ubucara, iyerekeye imisoro n'iyerekeye uburyo za leta zihagararirwa muri senat (2senateurs/Etat).
 
Muri 1947 ubwo itegeko nshinga ry'Amerika ryahindurwaga ku nshuro ya 22, nibwo hemejwe ko nta mukuru w'igihugu ugomba kurenza manda ebyiri kandi ko n'umuntu wese wazayobora igihugu mu gihe cy'imyaka ibiri ya manda atatorewe ( asimbuye uwatowe ariko utagushoboye kuyobora) uwo muntu ngo ntashobora gutorerwa kuyobora igihugu inshuro zirenze imwe rukumbi.
 
Ibindi namwe mushobora kubyisomera hano:
 
 

On Mar 25, 2015, at 6:37 AM, Innocent TWAGIRAMUNGU itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
 
La Constitution actuelle du Rwanda a été adoptée par référendum le 26/05/2003 . Elle est entrée en vigueur le 04 juin 2003, date de sa publication au Journal Officiel de la République du Rwanda.
Elle a subi 4 modifications:la première le 02 décembre 2003, la deuxième le 08 décembre 2005, la troisième le 13 août 2008 et la quatrième le 17 juin 2010.
 En 12 ans, une 5ème modification est souhaitée par KAGAME pour lui permettre d'être Président à vie!!!
 
Heureusement que le ridicule ne tue pas comme dirait l'autre!
 
UT UNUM SINT 

Maître Innocent TWAGIRAMUNGU, DHR FOUNDER&OWNER 
http://fr.groups.yahoo.com/group/democracy_human_rights

 
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer 
P.L.H.L ,Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!!
Inno TWAGIRA
 
 

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.