Paul Kagame, umwuka wera umumurikire ahe abanyarwanda agahenge!
Kw'itariki 20/3/2015 umunyamakuru wo kuri radio Star Isango yabajije umukuru wa Sénat Makuza ati : "Ko muvuga ngo abaturage barashaka ko itegekonshinga rihinduka ngo Kagame agume k'ubutegetsi, abo baturage muvuga umubare wabo ni nka bangahe kw'ijana (%)"?
Umukuru wa Sénat Makuza ati : "Ntabwo mbizi; Ati ariko aho tujya abaturage barabisaba ndetse no kuri iyi radio yanyu".
Kuri 23/3/2015 umuyobozi w'ishyaka PDC Mme Agnes Mukabaranga yabwiye iyo radio ko ishyaka ryabo rishyigikiye icyo abaturage bari gusaba. Umunyamakuru yamubajije niba ishyaka ryabo ridafite uwategeka igihugu, ati ibyo uzabimbaze ikindi gihe.
Ikigaragara muri ibi ni kwa kudatinyuka kw'abayobozi dufite mu Rwanda basingiza gusa, ariko ntibatinyuke kuvuga icyo bafite ku mutima. None barabazwa ibyo guhindura itegeko nshinga, kuko bazi ko kurihindura ari ukuryica nkana, kuko ingingo bifuza guhindura ari "Ndahindurwa", bakihisha inyuma y'abaturage !
Kuri 21/3/2015 radio Flash mu kiganiro ku byasohotse mu itangazamakuru, umwe mu banyamakuru yavuze ko atajya abona abatavuga ko ingingo y'i 101 itahindurwa. Ariko ubutumwa yabonye muri icyo kiganiro abenshi ni abamubwiye ko batifuza ihinduka ry'iriya ngingo. Bamubwiye ko batari bakwiye kujya babaza abo mu ruhande rumwe gusa.
Mu gusesengura ibyavuzwe na ambassadeur wa EU mu Rwanda mu kiganiro cya City radio cyo kuwa 24/3/2015, aho yavuze ko mu Rwanda hakwiye gukurikizwa icyo abaturage bavuga niba babivuga nta gahato bashyizweho, mbere yo guha ijambo abateze amatwi icyo kiganiro, Umunyamakuru yibukije ko ubwo bakoraga ikiganiro nkicyo ubushize, ku bantu 50 bahamagaye, 5 bonyine aribo bifuzaga ihinduka ry'itegeko nshinga (10%). Ati iby'abanyarwanda biterwa n'uko baramutse. Mugenzi we ati, biragoye kumenya icyo umunyarwanda atekereza. Batanga micro, abahamagaye bari 17, abifuza ko président Kagame ataguma k'ubutegetsi bari 11 kuri 6!
None se abayobozi n'itangazamakuru rya Leta cyanga iriyibogamiyeho, bari kutubwira ngo abaturage barashaka ko Kagame aguma k'ubutegetsi, baravugira umubare ungana ute ?
Kuba dufite ubutegetsi butorohera abatangaza ibitekerezo binyuranye n'ibyabwo ni ikibazo; kuko iyo umuturage umuhaye micro imbere ya camera avuga ibyo ubutegetsi bushaka. Yaba ari guhamagarira aho ntawe umureba akavuga icyo afite k'umutima.
Gukoresha référendum mu gihugu amatora adakorwa mu mucyo nabyo ntabwo ari igisubizo ku kumenya icyo abanyarwanda bifuza. Hashoboka ibintu 2 gusa:
- Niba koko ubutegetsi bwa Kagame bwifitiye ikizere mbere yo gukoresha référendum, nibubanze bufungure amarembo ya politique, butange ubwisanzure habeho impaka kuri iyi ngingo ;
- Abanyarwanda gushirika ubwoba bagasezerera ubutegetsi bwa Kagame mu mahoro, tugaha u Rwanda ubutegetsi bujyanye naho ibihe bigeze. Mwibuke ko ntawe uzaduhindurira ibintu atari twe ubwacu. Mu bihugu duturanye abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta n'abanyepolitiki bahagurukiye kurengera itegeko nshinga ryabo, Amahanga nayo arabashyigikira; None mu Rwanda abari ku ngoma baratubeshyera tugakoma mu mashyi. Abibwira ko amahanga azategeka Kagame kubahiriza itegekonshinga, twe ba mbere bireba twiyicariye cyangwa twijujutira munzu iwacu, turibeshya.
Ni duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu. Niduharanire ko ingingo y'i 101 iba "Ndahindurwa".
Jean-acques Matabaro
25/03/2015
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.