Pages

Wednesday 18 March 2015

[amakurunamateka.com] Manda za Perezida ntizikwiye imipaka, Kagame ni intwari- Me Evode Uwizeyimana

 





 
Bwana Gasana,

Izo mvejuru zibarizwa ku yihe "planet"? Zitegereje iki kindi ngo zitabare abanyarwanda bashiriye ku icumu mu Rwanda no hanze? Ese muri gahunda yanyu ko ntacyo tubona mukora ngo mutabare impunzi zirenga 300.000 barimo gutwika muri iyi minsi muri Kongo byaba ari amahoro?

Ese aho izo mvejuru ntizaba ziri mu mitwe yanyu gusa?
Niba zihari koko niziseruke muhagarike iyo jenoside. Iyo hari itsembabwoko nta gutinda naho ubundi wazasanga babamaze.

Niba izo ngabo ntazihari, please, nimube imfura mureke gusinziriza abanyarwanda, kereka yaba ariyo mission mwahawe.

Envoyé de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU


Le 17 mars 2015 à 03:26, Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :

 

KAGAME GUHINDURA ITEGEKO-NSHINGA NO KUTARIHINDURA TWE NTACYO BITUBWIYE KUKO N'UBUNDI  TUTARYEMERA


                Nimumureke ariko arihindure. Murarwana  nawe mubimubuza kubera iki ko n'ubundi ririya tegeko-nshinga rye na FPR ye tutigeze turyemera. Uretse natwe abari hanze, n'abanyarwanda bari mu gihugu imbere ntibaryemera kuko bataritoye ku bushake bwabo; bategetswe kuritora agafuni ka DMI kabari ku mutwe! Iriya myaka irindwi Kagame yategetse ko ijyamo birazwi ko abanyarwanda bari mu gihugu imbere batayishakaga, ko batigeze banayitekereza, ko bashakaga itanu gusa. Yitwaje umugande  umeze nka Andrew Mwenda uriya wari i Gabiro,  maze aba ari we wadukana iyo myaka irindwi ari umutwe wacuzwe na Kagame na FPR kugirango bazitire mu gihe cy'imyaka myinshi yose ishoboka undi muntu wese cyangwa irindi shyaka ryose ritari mu kwaha kwa FPR kugera ku butegetsi. Kagame ubwe yivugiye muri 2013 ko atabona impamvu FPR itategeka u Rwanda imyaka mirongo ine mirongo itanu! Iyo niyo gahunda ye. Amategeko yose ari mu Rwanda rwa Kagame na FPR ye, uhereye kw'itegeko nshinga n'andi mategeko arigaragiye, byakozwe ku bushake nk'ikote ryo kwambika Kagame na FPR ye gusa. Ntabwo ari umwambaro w'igihugu n'abagituye bose. Yarihindura rero atarihindura byose ni kimwe kubera impamvu zikurikira:

1. Nkuko tumaze kubivuga, Itegeko nshinga ririho n'ubundi ntituryemera kandi tuzi ko atazarihindura ngo ribe itegeko nshinga ribereye twese abanyarwanda turyemere. Uko yazarihindura uko ariko kose, uko tutaryemera ubu niko tutazaryemera.

2.Ashobora kutarihindura akarirekera uko riri agashyiraho umuntu w'agakingirizo wa FPR cyangwa wo mw'ishyaka riri mu kwaha kwayo wo kwiyamamaza mu 2017 ubundi remote control y'ubutegetsi akayitwara iwe kuri Muhazi uwo muperezida mushya n'abandi bose akaba ariyo bazajya bamusanga gufata amabwiriza. Ibyo ntituzabyemera.

3.Ashobora kurirekera uko riri ubundi akabigira nka Putin wa Rusiya agashaka umuhutu w'agakingirizo wo kwiyamamaza  ngo abeshye abanyarwanda n'amahanga ko hari icyahindutse,  we akaba Minisitiri w'Intebe,  akikomereza ubutegetsi bwe bw'igitugu ategekera muri iyo ngirwaperezida nk'amezi cyangwa umwaka ubundi abaDMI bagakuraho ishyano rikabisa nyir'ubwite Kagame akongera agatangira mandats ze z'imyaka irindwi irinwdwi bundi bushya ingirwaperezida nshya yari "yaratowe" imaze gupfa (kwicwa). Ibi nabyo ntituzabyemera.

4.Ashobora kurihindura kugirango akomeze kuba perezida w'u Rwanda kuko bimufasha kwihisha ubucamanza mpuzamahanga ngo butazamufata bukamucira imanza za genocide hutu n'ubundi bwicanyi ndengakamere yakoze mu Rwanda no muri Congo DRC, ariko noneho  mu guhuma amaso abanyarwanda n'amahanga akavuga ko mandats zibaye eshatu aho kuba ebyeri, ko imyaka ivuye kuri irindwi ikajya kuri itanu, ko rero agiye gutegeka mandat yanyuma ari yo ya gatatu ubundi mu 2022 sakindi ikazabyara ikindi ! Ibi nabyo ntituzabyemera.

                Mbese ibyo Kagame na FPR ye na leta ye bazatekinika byose kugirango we na FPR bagume ku butegetsi,  ntituzabyemera. Kagame ni we FPR na FPR ikaba Kagame ku buryo nta kuvuga ngo umwe aragiye undi arasigaye. Oya. Nta Kagame nta FPR Inkotanyi, bose ni abicanyi gusa gusa. Bombi gahunda yabo ni ukumara ku butetegetsi imyaka myinshi yose ishoboka(mirongo ine mirongo itanu nk'uko Kagame ubwe yabyivugiye) kugirango babone igihe cyo gusibanganya ibimenyetso by'ubwicanyi bakoze,  ababizi babice abandi  basaze bave mu nzira maze ubwicayi bwabo buzasigare nta babuhamya ko babwiboneye n'amaso yabo bakiriho bityo n'inkiko ze kuzabona uko zibakurikirana. Ng'icyo ikigamijwe. Ni cyo perezida Kagame mw'ijambo rye ry'i Gabiro yise sustainability, ukuramba k'ubutegetsi bwe na FPR ye, n'ibyabo byose.

                Umuti waba uwuhe rero! Kagame ubwe ejobundi i Gabiro yivugiye ko leta ye yasuruye, ko ari agasitwe(a mess), ko icyo leta mbi nk'iriya ikwiriye ari uko hagira abafata intwaro bakayirwanya, ko iyo baba bo nk'uko bari bameze hambere, baba barafashe intwaro bakayirwanya. Natwe mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI turabibona nka perezida Kagame, ari nayo mpavu twahisemo kwifatanya n'abandi banyarwanda mu mutwe w'ingabo witwa COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA/COALITION DES FORCES DU CHANGEMENT AU RWANDA-CFCR-IMVEJURU, ingabo zitavangura abanyarwanda, zifite umugambi wo kubohora u Rwanda n'abanyarwanda ku ngoyi y'agafuni kamenagura umutwe, umugozi uhotora ijosi  nk'uwo bicishije Col Karegeya, n'akandoyi gasatura agatuza bikorwa na Kagame na FPR ye mu gukora jenoside ya bucece(slow silent and systematic hutu genocide) nk'uko umushakashatsi w'umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/8/2014. Iriya jenoside ya bucece, igomba abayihagarika kandi izahagarikwa n'abahutu n'abatutsi bemeye gushyira imbaraga zabo hamwe kugirango bayihagarike bahe igihugu ihumure n'amahoro arambye mu Rwanda no mu karere kose k'ibiyaga bigari by'Afurika.

Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taili ya 16/03/2015.

Dr. Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by'ishyaka.

Niba mushaka kutwandikira ngo mutwungure ibitekerezo cyangwa se mutugire inama, email y'ishyaka ryacu ni  abasangizi@gmail.com

Murakoze.

2015-03-16 12:31 GMT-04:00 dominique muny muny_dominique@hotmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:

 
Banyarubuga

None aba Prezida nka Habyarimana, Kadafi, Sadam bazize iki kandi bari baratowe n'abanyagihugu babo benshi 99%?
U Rwanda ntirukeneye : "les hommes forts mais des institutions fortes" dixit Barak ObamaEmoji

Aho kuvanaho imipaka kuri mandats za président wa république havaho l'élection du président de la république au suffrage universel. Le président de la république rwandaise serait alors élu au second degré par les élus du peuple rwandais dans une séance de l'Assemblée nationale et du Sénat réunis. Il aurait un mandat présidentiel sans limites car il peut être destitué à tout moment par motion d'ordre ou à la demande d'un ou des partis à l'Assemblée Nationale ou au Sénat. Pourquoi les Rwandais veulent-ils se cramponner sur le système bicéphale  comme s'il n'y avait pas d'autres formes de pouvoir? La mise en place d'un régime des partis peut résoudre facilement et à moindre coût le problème des limites de mandats présidentiels. Si Paul Kagame est un chef d'Etat exceptionnel,   rien ne se pose à ce qu'il soit élue parmi d'autres membres des partis à la Présidence de la République si c'est lui qui a la majorité des voix à l'Assemblée Nationale et au Sénat. 
Par ce système, la Primature en sortirait  renforcée et est responsable devant le Parlement! Les Rwandais ne vont pas s'entre-déchirer pour autant  parce qu'ils n'auront pas élu l'élément déclencheur du génocide au suffrage universel.



To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr; rwanda-l@yahoogroups.com
From: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 15 Mar 2015 16:59:36 +0000
Subject: *DHR* Manda za Perezida ntizikwiye imipaka, Kagame ni intwari- Me Evode Uwizeyimana


 

 Banyarubuga,
Ni agahomamunwa.Dore ibitekerano FPR irimo kuvugisha imizindaro y'abo yita abahutu.
Abashaka impinduka mu Rwanda nta kindi bagitegereje ngo batangire ibikorwa bya diplomasi byo kwamagan aaka kavuyo FPR ikomeje mu Rwanda ku byerekeye ihindurwa ry'itegekonshinga ngo Umwami NyiruRwanda aganze kugeza atangiye (apfiriye) ku butegetsi.
Inno
 
Manda za Perezida ntizikwiye imipaka, Kagame ni intwari- Me Uwizeyimana
Yanditswe kuya 15-03-2015 saa 11:17' na Deus Ntakirutimana


Loading...

Me Evode Uwizeyimana, Umuyobozi wMungirije muri Komisiyo y'Igihugu yo Kuvugurura Amategeko, yatangaje ko asanga manda z'umukuru w'igihugu mu Rwanda zidakwiye kuzitirwa n'imipaka n'imwe kuko abaturage ari bo bazi akamaro k'ababayobora.

Mu Rwanda hakomeje kumvwa abaturage basaba abadepite ko bahindura Itegeko Nshinga ku ngingo ijyanye na manda kuko ngo bakeneye ko Perezida wa Repubulika uriho ubu yazakomeza kubayobora mu gihe manda ebyiri yemererwa n'itegeko nshinga ririho ubu zazaba zirangiye.
Me Uwizeyimana yakunze kunenga amwe mu mategeko yariho mu Rwanda mbere ya Mata 2014 ubwo yabaga mu mahanga, akabigaragaza mu biganiro yatumirwagamo kuri BBC ndetse akaba yaranabaye umwe mu bamamaza Twagiramungu Faustin bari mu ishyaka rimwe ari umujyanama mu by'amategeko.
Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2015 mu kiganiro cy'isesenguramakuru cyatambutse kuri Radio Rwanda, Uwizeyimana yavuze ko manda za Perezida wa Repubulika zikwiye kugumaho ariko ntizigire imipaka, abaturage babona umuyobozi wabakoreye neza bakaba bahitamo ko akomeza kubayobora n'uwabakoreye nabi ntibongere kumutora.
Yagize ati "Iyi limite (imipaka) ya manda mbona ikwiye no kuvaho, ku rwanjye ruhande mbona nta kintu imaze; manda iravuga ngo abaturage bagiye gukorera evaluation (isuzumamikorere) umuntu barebe uko yabakoreye, nibasanga yarabakoreye neza baramuha iyindi manda, atarabakoreye neza baramwamurura agende, urugero rw'ibihugu byinshi binateye imbere nka Canada nta limite ya manda ihari Minisitiri w'Intebe baramutora yakora nabi bakamwamurura akagenda. Ni ibihugu byinshi birimo na Isiraheli."
Kuvanaho iyi mipaka kandi ngo nta mukozi wakoreye neza abaturage bizigera bigiraho ingaruka mbi.
Ati "Igikwiye kuvaho ni limite ya manda ku buryo bitazigera bizitira umuntu uwo ari we wese n'umuntu ushoboye kuba akora neza.U Rwanda ntirukeneye umuntu uvuga ngo babuze uwo batora barantora cyangwa babuze uwo batuma barantuma."
Yatanze urugero rwo mu Bufaransa aho bari bakeneye impinduramatwara bavanaho Nicolas Sarkozy batora Francois Hollande ariko nawe bakaba bamugera amajanja kuko babona atabakorera neza, yagereranyije ko abaturage bashobora kuba bamwishimira ku kigero nk'icya 20%, akavuga ko ari yo demokarasi ikwiye aho gushyiraho imipaka muri manda.
Ati "Ubu habaye amatora Hollande ntiyagaruka. Umubare wa manda niwo bagombye kuvanaho hagashyirwa imbere ubushake bw'abaturage kuko gushyiraho umupaka, binawushyira ku bushake bw'abaturage."

Me Evode Uwizeyimana, asanga nta mupaka wari ukwiye kuzitira ibyifuzo bya rubanda
Yakomeje avuga ko abaturage badakwiye kwamburwa uburenganzira bwabo mu gihe babona hari uwabayoboye neza baha amanita nka 95%, uyu muntu ngo ntiyagakwiye kubuzwa ko bongera kumuhitamo.
Ati "Ni yo mpamvu uzajya kumva ibyo abandi bita demokarasi ari iki? ukumva umuntu yatowe ku majwi 38%, wenda abantu baravuga ngo iyo ni demokarasi, buriya iyo watowe ku majwi 40% uba uzagira ibibazo no ku miyoborere kubera ko biba bigaragra ko ufite igice kinini kitemera porogaramu yawe."
Urundi rugero yatanze ni ikipe y'umupira w'amaguru itsinda iba itagomba gukorwaho; ati "Ikibazo kimwe kiravuga ngo njye ku rwanye ruhande ntabwo manda zagombye gushyirirwaho imipaka, kubera ko umukinnyi utsinda cyangwa ikipe ikina neza ntabwo wafata umwanzuro ngo reka nyihindure kuko imaze igihe kinini mu kibuga itsinda, noneho nshyiremo iyo ntabyizeye neza."
Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko Perezida Kagame yeretswe n'abaturage hirya no hino ko bakimushaka kuko yabagejeje kuri byinshi, akavuga ko atazigera yanga kubayobora mu gihe cyose babishaka kuko azi ubutwari bwe bwatumye yiyambura icyubahiro muri Amerika aho yigaga akemera akaza akayobora urugamba rwo kubohora igihugu.
Iki kibazo yagishubije ubwo umunyamakuru yamubazaga niba Perezida Kagame wakomeje kwifuzwa n'abaturage adashobora kwanga inshingano bamusaba gukomeza.
"[…] Ntiyagundiriye Amerika nk'igihugu cyiza ahubwo yahisemo kuza urugamba ararutisnda. Umuntu ufite amateka ameze gutya , yagera ahantu abaturage bamusabye bati wa mubyeyi we turacyagukeneye noneho akabyanga? Njye byangora kuvuga ngo azavuga ngo oya."
Yagereranyije amateka yabayeho nko muri Burkina Faso aho abaturage bigaragambije ko badashaka Perezida wari uriho ngo biragoye ko Perezida wakoreye neza abaturage, bakigaragambya basaba ko yongera kubayobora maze akabyanga akurikije ubupfura amuziho.
Ati "Mu bindi, hari aho abaturage bigaragambya bavuga ngo uwo muntu ntitumushaka, umunsi abaturage noneho bazazindukira ku muryango we bagakora imyigaragambyo bavuga ko bamushaka noneho ibyo bintu azabyifatamo ate?"
Innocent TWAGIRAMUNGU
Brussels United Lawyers-B.U.L.
Cabinet d'Avocats
Tél. mobile: 0032-495 48 29 21
Tél. fixe: 0032-2-502.10.55
Fax: 0032-2- 215.59.46



Envoyé par : Twagiramungu Innocent <itwagira71@gmail.com>


__._,_.___

Posted by: Afrika Watch <afrikawatch@yahoo.com>

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont j ai le plus peur, c est des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
- The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
- I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
- The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------





.


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.