Pages

Sunday 17 May 2015

[amakurunamateka.com] Fw: KAGAME YARI YAHAYE GEN FRED IBINGIRA AMABWIRIZA YO KUGABA IGITERO MU BURUNDI KU WA KANE NIJORO

 




 

http://ikazeiwacu.fr/2015/05/16/rwanda-burundi-kagame-yari-yahaye-gen-fred-ibingira-amabwiriza-yo-kugaba-igitero-mu-burundi-ku-wa-kane-nijoro/

RWANDA-BURUNDI: KAGAME YARI YAHAYE GEN FRED IBINGIRA AMABWIRIZA YO KUGABA IGITERO MU BURUNDI KU WA KANE NIJORO.

16 mai 2015
Nkuko Paul Kagame yakunze kubivuga ngo « nta wuhindura ikipe itsinda », mu gihe mu mugi wa Bujumbura byarimo bicika urwamo rw'amasasu ruvugira hirya no hino hagati y'ingabo z'Uburundi ubwazo, zimwe zivuga ko zahiritse ubutegetsi, izindi zikomera ku nzego za leta iyobowe na Petero Nkurunziza, rusahurira mu nduru, Paul Kagame yahise abona ko icyuho kije ahita atanga itegeko ryo gutera Uburundi.
LT Gen Ibingira Fred
LT Gen Ibingira Fred
Ubushize IKAZE IWACU yatangaje inkuru yukuntu Gen Fred Ibingira ari we wagizwe umugaba mukuru w'igitero kizagabwa mu Burundi, abantu bamwe bagira ngo ni ukubeshya, ariko abashaka kubihinyuza banyarukire i Bujumbura babaze inzego z'iperereza z'Uburundi bazabona amakuru arambuye. Cyangwa se bazabaze abaturage b'abarundi baturiye akanyaru, mu karere ka Huye (Butare) na Bugesera, urujya n'uruza rw'ingabo z'u Rwanda babonye ku wa kane tariki ya 14-05-2015, ku manywa y'ihangu, zikoreye ibikoresho bya gisirikari.
Amakuru IKAZE IWACU yatohoje neza, avuga ko ku wa kane mu gitondo cya kare, Paul Kagame yakoresheje inama yihutirwa y'abakomanda ba za divisions zose za RDF uko ari enye, ngo bige vuba uburyo bahita bafata Uburundi mu gihe aba CNDD-FDD bari kuryana hagati yabo. Twabibutsa ko Division ya kane ya RDF ariyo ifite ingabo zikambitse mu ntara y'amajyepfo, (Butare, Gitarama, Gikongoro), ikaba itegekwa na Gen Maj Alexis Kagame.
Gen Maj Alexis Kagame, komanda wa diviziyo ya 4 ya RDF
Gen Maj Alexis Kagame, komanda wa diviziyo ya 4 ya RDF
Muri izi nama Paul Kagame yasabye abashinzwe idosiye y'Uburundi kumuha amakuru yose, dore ko yari amaze hafi ukwezi azerera isi, igihugu yaragisigiye Jack Nziza. Gen Fred Ibingira na Col Francis Gakwerere, babwiye Paul Kagame ko imyigaragambyo imaze iminsi i Bujumbura nta musaruro ugararagara iri gutanga, kandi ko n'abacengezi ba DMI bariyo batinyagambura neza nkuko bari babiteganyije. Kubera ko Kagame ngo abona ko biri gutinda cyane, yahise aha Gen Fred Ibingira itegeko ryo kugaba igitero uwo munsi nijoro. Aya makuru akomeza avuga ko ingabo zikambitse I Huye ziyobowe na LT Col Matungo zari kugaba igitero mu rukerera nka sa cyenda za mu gitondo.
Ariko ngo aho umutindi yanitse ntiriva, kubera ko nkuko twabibabwiye mu nkuru yacu yo ku wa kane, USA ibinyujije muri za Ambasade zayo i Bujumbura na Dar Es Salaam, yaburijemo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, maze Kagame nawe ahabwa gasopo yo kudahirahira ngo yambuke umupaka, maze bimubera nkuko byamugendeye igihe yazamuraga ibifaru abijyana ku Gisenyi ngo aiye gutabara umutwe we wa M23, icyo gihe warimo uhatwa umuriro na FARDC ifatanyije na MONUSCO.
Ikindi IKAZE IWACU yashoboye kumenya nuko Paul Kagame muri iyo nama yakoresheje yagaye cyane Jack Nziza, ngo kuba hashize amezi n'amezi nta kintu arageraho mu Burundi. Andi makuru nayo yemeza ko nyuma yo kunanirwa kwiba umugono ingabo z'Uburundi, Paul Kagame ngo yaba agiye gukoresha Plan B, ariyo kugaba igitero nka kirya cyo mu Cibitoki, umwaka ushize, maze bikitwa ko ari inyeshyamba za Alexis Sinduhije, ndetse na Hussein Radjabu, bazaba barwanira ko amasezerano ya Arusha yubahirizwa, nkuko M23 yavutse ngo iharanira ko amasezerano yasinywe tariki ya 23-03-2009 hagati ya leta ya Congo na CNDP, yubahirizwa.
Iyo umuntu yumvise uyu mugambi wa Kagame yibaza impamvu mu Rwanda habuze umuntu numwe nawe warwanya FPR-Inkotanyi aharanira ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa. Ese abayasinye nabo yari yahesheje imyanya muri leta bagiyehe???? Tuzakomeza kubamenyesha uko ibya Coup d'Etat y'i Burundi byagenze, ndetse n'ibitero bya RDF muri Congo no mu Burundi, ntituzahwema kubikurikiranira hafi.
Pacis Mugabo
Ikazeiwacu.fr



__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.