Murakoze cyane yemwe ba bwana Rwamapfa na Udahemuka! Uyu muyobozi w'ikigo-nderabuzima cya Byimana mwoye kumurenganya, alivugira ibibazo bye. Ntabwo se mwemera freedom of expression tubona n'abiyita ba Mwalimu bakoresha uko babyunva?Bwana Rwamapfa ati "isesengura:Nta muganga nta murwayi uzwi wari muri icyo kigo, Hoshi genda aho mutugeze turahazi byavuzwe na nde? Abo barokotse imbere y, ikigo barokotse nde? Barokotse se abo baganga? Ngo hari abantu babaga bakomeretse , abaganga bakababwira ngo nibabave imbere........ Abaganga ntibazwi, abakomeretse ntibazwi, abarokotse ntibazwi."Ibi bya "analyse cartesienne" se bili mu muco wacu abanyarwanda, aho tuzi ko abami bacu bavukanaga imbuto, abavuye i Bugande barwana bakatubohora banadukiza jenosayidi yaje guhinduka umusingi mushya wa Rwanda (Kwibuka Jenoside niwo musingi wo kubaka ubunyarwanda – Minisitiri Uwacu(igihe.com)! Muragira se ngo kiliya kigo-nderabuzima kitagira uruhare muli uwo musingi?Bwana E. Udahemuka akemuye kiliya kibazo cy'ingutu ikigo cya Munyemana cyali gifite cyo kutamenya umubare w'abaganga n'abarwayi babo bazize Jenoside, bagasaba buri wese waba ubazi gutanga amakuru ku buyobozi bw'iki kigo. Ni uwo gushimirwa bwana Udahemuka.Icyokora ntibyunvikana ukuntu kiliya kigo cyaba cyarakoraga mu gihe cya Gacaca, biliya byose ntibivugwe, ngo abemewe muli jenosayidi bahabwe ibibagenerwa, abatali qualified basunikirwe hilya. Uyu musore A. Munyemana usa nusohotse vuba aha yakagombye gushakisha imhanvu ibi bitakozwe ahubwo. Ubundi ababa barahungiye ku kigo bakahapfira biturutse ku babahigaga nta kuntu yakagombye gushaka kubagereka ku baganga, keretse niba yiruka inyuma y'inyungu z'amanyanga (byamushyira mu ba salopards).
Date: Fri, 15 May 2015 18:52:47 +0330
Subject: UBUNDI BUHAMYA BWUNGA NAHAGAZEHO: IBYO BAVUGA BYABEREYE KU KIGO NDERABUZIMA CYA BYIMANA MURI RUHANGO NI IBINYOMA BYAMBAYE UBUSA
From: udaheric@gmail.com
To: Buakiae5@gmx.net
CC: amakuruyurwanda@gmail.com; theafricawatch@gmail.com; ikazeiwacu1@gmail.com; ndagijimanagustave@yahoo.com; umusoto@yahoogroups.com; urubuga_rw_igihuha@yahoogroupes.fr; johndayi@yahoo.com; radioitahuka@gmail.com; hakizimanabonavaenture@yahoo.fr; info@impinduka.com; paulrusesabagina@yahoo.fr; Rwanda-All@yahoogroups.com; Rights@yahoogroupes.fr; bylnoel@gmail.com; mbonyifo@yahoo.fr; emukanku@voanews.com; abdallah.akishuli@yahoo.com; rushyashya@gmail.com; great-lakes@yahoogroups.com; gahima@gmail.com; fdusabdu@gmail.com; inezadeus@yahoo.fr; infotubeho@yahoo.fr; donatienkwibeshya@yahoo.com; innocent_twagiramungu@yahoo.fr; therwandan@ymail.com; lafianceearmee@gmail.com; gasana31@gmail.com; info@igihe.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com; nuwagabae19@yahoo.com; b2003n@yahoo.fr; akagera@yahoogroups.com; pdg.hakiza57@gmail.com; ekarekez@voanews.com; rwanda-l@yahoogroups.com; em.hame@laposte.net; democratie2020@gmail.com; mngolole@yahoo.com; cpcinfo@gmail.com; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; byilin@yahoo.com; johnmugisha2300@gmail.com; edimugabo2020@gmail.com; uwimanapouma@yahoo.fr; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; tuzatsindaa@gmail.com; info@inumanews.com; tsalmyd@yahoo.fr; mail@demolink.org; mahoriwacu@gmail.com; biramahire98@gmail.com; sisievariste@yahoo.fr; ngombwa@gmail.com; ndahayo_eugene@yahoo.fr; elengakoy@hotmail.com; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; rwandalibre@yahoogroups.com; fredus12@hotmail.com; therwandan@gmail.com; kotakori@hotmail.com; veritasinfo@yahoo.fr; diditedy@yahoo.fr; fmunyabagisha@hotmail.com; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; eugeneu2003@yahoo.fr; inumanews@gmail.com; bisaugus@gmail.com; isamuke5@gmail.com; eugenerwamucyo@yahoo.fr; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; ndekezi82000@yahoo.fr; sam4des@yahoo.com; fdlrsrt@gmail.com; jkanya@free.fr; batungwanayoj@gmail.com; inkuruzagasabo@yahoo.fr; editor@umuvugizi.comBavandimwe mwese duhuriye kuri uru rubuga rwo kungurana ibitekerezo tugamije kubaka u Rwanda,
Mbonye inkuru RWAMAPFA ashyizeho irebana no kwibuka ku nshuro ya 21 mu Byimana aho umunyamakuru ERIC MUVARA wataye iyi nkuru akanayandika yabwiwe ko abahungiraga ku bitaro ari abatutsi basubizwaga inyuma ibi bikaba atari byo na busa nk'uko ngiye kubisobanura
MU BYIMANA AHO NIHO MVUKA KANDI BYOSE NDABIZI:
Kuva aho ikigo nderabuzima cya Byimana cyubatse kugera ku irembo ry'urugo navukiyemo ariho iwacu ku ivuko hari metero 450 gusa. Nahavukiye mu 1977 kandi muri '94 nari mpari. Iki kigo nderabuzima cya Byimana nanyuraga ku marembo yacyo buri munsi ngiye kwiga mu mashuri abanza kuko nize kuri Ecole Primaire Byimana ya Kiliziya Gatulika.
Genocide itangira, abakoraga ku kigo nderabuzima cya Byimana ni aba bakurikira kandi buri wese ndavuga uko byamugendekeye kuko mbizi:
1. NYANGEZI: Nyangezi uyu yari umuhutu akavuka munsi y'iwacu ahitwa MAYEBE-KU RUTARE MU NGENDO MBI ZA MUKINGI. Uyu yishwe n'inkotanyi zimwicira hamwe na mushiki we GATARINA wayoboraga ishuri ribanza rya MAYEBE bishwe kuri 19 bapfanye n'abandi banyabyimana iwacu benshi bagambaniwe na MUPAGASI Fidele. Uyu Nyangezi yari umuhutu kandi hano ku bitaro yavuraga ntawe yigeze ahohotera.
2. Virginie mwene MASENGE-KIRENGERI: Undi mukozi wavuraga ku bitaro bya Byimana ni Virginie mwene MASENGE ukomoka i Kirengeri hakurya y'iwacu. Uyu Virginie niwe wayoboraga icyo kigo nderabuzima cyacu. Uyu Virginie ni umugore wa KARAMAGA Alexandre ukomoka i Mpanda muri 94 yari Prof. muri Ecole des Scinces Byimana-BUKOMERO KWA RUVARUSI muri 1,5 km uvuye ku kigo nderabuzima. ICYEMEZO KO BAVUGA IBINYOMA: Nyuma ya 94 Uyu Virginie yagiye kuvura muri HOPITAL ROI FAYCAL ku Kacyiru naho umugabo we Karamaga Alexandre agirwa diregiteri wa LYCEE DE KIGALI MU RUGUNGA. Uyu Virginie na Karamaga babyaye abana 3 aribo Maurice twiganaga twicarana ku ntebe, Gasinzigwa na Liliane. None niba abayoboraga ibitaro barahemukiye abatutsi kuki ntawafunze Virginie n'ubu akaba yidegembya mu Bubiligi??? Kuko avuye muri Fayçal yagiye Bruxelles ubu niho yibera n'abana be umugabo we KARAMAGA aracyibera i Kigali. Mama umbyara yari umututsi muri genocide irimbanije twarazamukanye ajya kwivuza kandi Virginie(titulaire) yamwakiriye neza. None se abo bavuga ibyo binyoma barushaga mama kuba abatutsi???
3. Umukozi wa 3 wakoraga ku kigo nderabuzima cya Byimana ni BIGIRIMANA Tharcisse: Uyu ni umututsi. Tharcisse uyu nta muturage wo mu Byimana wigeze amusagarira. Uyu Muganga Tharcisse ni umugabo wa Depute NYIRABAGENZI Agnes ku Kimihurura. Muri Genocide, Agnes uyu yari AFFAIRES SOCIALE muri Komini Mukingi igabana igipangu n'ikigo nderabuzima. Iyi komini ubu hahinduwe umurenge wa Byimana. Kugeza uyu munsi Tharcisse nta muturage wo mu Byimana arashinja ko yamuhemukiye. Uyu Tharcisse muganga ni we wagiye kunsabira umugeni ku italiki 31 Kanama 2007 kuko yari inshuti na Data wapfuye taliki 10 Mutarama 1993. Uyu muganga Tharcisse w'umututsi ni se w'umukobwa we twiganye abanza n'ayisumbuye mu Byimana witwa NGWINONDEBE Germaine. Ubu batuye KIMIRONKO I KIGALI
4. Umukozi wa kane wakoranaga n'aba bose 3 mvuze hejuru yitwaga MADALINA WO KWA EVODE WARI UTUYE I MWENDO YA SARUHESHYI: Uyu Madalina yari umuhutukazi akavura kuri iki kigo nderabuzima cya Byimana. Akaba umubyeyi w'imfura cyane. Ndamuzi neza kuko niganaga n'umuhungu we witwa UDAHEMUKA MAURICE twanakundanaga cyane kuko twitiranwaga. Madeleine inkotanyi zamutsinze mu rugo rwe n'umugabo we Evode n'urubyaro rwabo babaziza ubusa rwose!!!
Uyu bavuga ko baremeye atishoboye barabeshya kuko umukobwa we witwa DOGISIYA akora kuri iki kigo nderabuzima. Ibi bisobanuro byose ntanze nashakaga kwerekana ko impamvu FPR ivuga ibi binyoma ari ukugira ngo yikure mu isoni n'ikimwaro gikomoka ku nzirakarengane z'abanya-BYIMANA yarimbuye.
NOTA: NDASABA MAITRE INNOCENT TWAGIRAMUNGU NA RUTAYISIRE BONIFACE KO IYI E-MAIL NANDITSE MWAYISHYIRA MURI ARCHIVE KUKO NYUMA IZI MSG TWAHAGAZEHO ZISHOBORA KUZADUFASHA MU KUNGA ABANYARWANDA.
Murakoze
Eric UDAHEMUKA
JOURNALISTELe 15 mai 2015 17:20, "JB Rwamapfa" <Buakiae5@gmx.net> a écrit :Abize pédagogie-psychologie-sociologie- politique-ubucamanza ibintu murikubigira shyeshye bigeze aho bidasubira inyuma. Iyi nkuru iri hasi ni iy, umuntu uyobora ikigo nderabuzima. Ari kubwira abantu ibintu atigeze abona, ibintu bitagira uwo bishinja, ibintu bitagira umunsi byabereho. Ubisomye aravuga ngo yayaya ni inkotanyi. Biriya birenze kuba inkotanyi, ni Sosiyete yacu irikwangirika. Kandi ababikora ntibarenze 21.reka mfatemo gusa interuro 3 zerekana ubwenge buke, ubugome no gukorera inda:1. ( uyu muyobozi)Ati "Birababaje, kubona umuganga umurwayi yarazaga amugana, yarangiza akamubwira ati 'hoshi genda aho Abatutsi mutugeze turahazi', cyangwa akamwica aho kumuvura".2. Bamwe mu batangabuhamya barokokeye Jenoside imbere y'iki kigo nderabuzima, bavuga ko mu matariki ya 22 Mata 1994, igihe Jenoside yari itangiye kugera muri aka gace, ngo hari abantu babaga bakomeretse bajya kuhivuriza, abaganga bakabirukana ngo nibabave imbere3. Kugeza ubu ikigo nderabuzima cya Byimana ntikiramenya umubare w'abaganga n'abarwayi babo bazize Jenoside, bagasaba buri wese waba ubazi gutanga amakuru ku buyobozi bw'iki kigoisesengura:Nta muganga nta murwayi uzwi wari muri icyo kigo, Hoshi genda aho mutugeze turahazi byavuzwe na nde? Abo barokotse imbere y, ikigo barokotse nde? Barokotse se abo baganga? Ngo hari abantu babaga bakomeretse , abaganga bakababwira ngo nibabave imbere........ Abaganga ntibazwi, abakomeretse ntibazwi, abarokotse ntibazwi.Kagame ari kwivamo, ibyo tutari tuzi byose arikubivuga. Kuva i Gatuna/Kagitumba ari inyuma y, abantu akambuka Goma na Bukavu ari kwivugira uko yicaga abari bafite intege nke n, abandi bari basigaye hagati ya Mata na Nyakanga 1994 kugeza ubu.Nyamara tugiye tunyomoza inkuru zose zijyana na ruriya rwango rwubakiye kuri genocide, banyirazo bajya kwa muganga kwisuzumisha indwara bafite bagashyira ubwenge ku gihe.Kuremera umuntu byaba bisonura iki?iyo nkuru:Ruhango: Abaganga bijanditse muri Jenoside ngo bakwiye guhanwa kurusha abandi
Yanditswe ku itariki ya: 15-05-2015 - Saa: 07:50' Ibitekerezo ( ) New 0 0 0 0
Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Byimana, Abdallah Munyemana, aravuga ko bibabaje cyane kubona abantu bari bashinzwe gukiza ubuzima bw'abantu barabaye abambere mu kubusonga, agasaba ko umuganga wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w'1994 akwiye kujya ahabwa ibihano biruta iby'abandi bayikoze.
Ati "Birababaje, kubona umuganga umurwayi yarazaga amugana, yarangiza akamubwira ati 'hoshi genda aho Abatutsi mutugeze turahazi', cyangwa akamwica aho kumuvura".
Ibi uyu muyobozi yabitangaje ku wa 14 Gicurasi 2015, ubwo ikigo nderabuzima cya Byimana cyari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi.
Munyemana asanga abaganga bakoze Jenoside badakwiye guhanwa nk'abandi.Munyemana yavuze ko abaganga, abanyamategeko n'abihaye Imana, bari bakwiye kujya bahabwa ibihano biremereye kuko bitwaye nabi imbere y'abantu kandi ari bamwe mu bakagize uruhare mu kubafasha.
Bamwe mu batangabuhamya barokokeye Jenoside imbere y'iki kigo nderabuzima, bavuga ko mu matariki ya 22 Mata 1994, igihe Jenoside yari itangiye kugera muri aka gace, ngo hari abantu babaga bakomeretse bajya kuhivuriza, abaganga bakabirukana ngo nibabave imbere.
Murambe Semana ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Byimana yagaye cyane abaganga bitwaye nk'inyamaswa, bakananga kuvura ababaganaga kubera ubwoko bwabo, asaba abaganga b'iki gihe kuzirinda icyo ari cyo cyose cyabagusha mu mitego nk'iyo aba mbere bahuye nayo.
Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Byimana.Yashimiye ingabo za RPF zitanze zikarokora abahigwaga, asaba abantu bose kwirinda amacakubiri, ahubwo bakimakaza inzira ya ndi umunyarwanda.
Kugeza ubu ikigo nderabuzima cya Byimana ntikiramenya umubare w'abaganga n'abarwayi babo bazize Jenoside, bagasaba buri wese waba ubazi gutanga amakuru ku buyobozi bw'iki kigo.
Mu gikorwa cyo kwibuka abahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi, abakozi b'ikigo nderabuzima cya Byimana baremeye umukecuru Bankundiye Agnes utari uhari wari mu bitaro kubera uburwayi.
Ikigo nderabuzima cya Byimana cyanaremeye umukecuru warokotse Jenoside.Eric Muvara
- See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article24015#sthash.7tXt3gn2.dpufUwanyu Mag. Rwamapfa
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.