Pages

Thursday 21 May 2015

[amakurunamateka.com] Fw: [uRwanda_rwacu] Re: [fondationbanyarwanda] Re:Ikiganiro Twagiramungu F.-Muligande C.-Rudasingwa T.-Gasana A. kiyobowe na Jambo Karibu kuri facebook

 

On Thursday, 21 May 2015, 10:08, "Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com> wrote:



Mu gihe cy'ubwami n'ubuhake, abahutu batangaga amaturo anyuranye bayaha abatutsi. Mu Rwanda, ubu Kagame abanyarwanda amaturo bamuha n'amajwi babinyujije mu nyandiko barimo kumwoherereza ko bamusaba kongera kwiyamamaza.



On Wednesday, 20 May 2015, 22:21, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:


 
JAMBO Karibu Jambo: mbanje kugushimira iki kiganiro watekereje no gushimira abandi batumirwa bawe bagenzi banjye. Mw'izina ry'ishyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party-Abasangizi mbereye umwe mu bayobozi, ngiye guhita nsubiza ibibazo byawe uko ari 14 mu magambo ahinnye. Abasomyi utazajya yumva icyo nashatse kuvuga kubera guhina amagambo cyangwa se ashaka ibisobanuro birambuye azajya ambaza musubize:
(1) MANDA YA 3 YA PEREZIDA KAGAME:ntikwiriye nta n'iyo akwiriye kuko mu bakuru b'igihugu 35 (abami 32 n'abaperezida 3) u Rwanda rwagize kuva mu 1600 kugeza ubu, Kagame ni we wabaye umukuru w'igihugu mubi kurusha abandi bose, n'abandi babaye babi ariko we yarengeje urugero.Nta baturage basaba Kagame gukora manda ya 3, ni we na FPR ye babategeka kubimusaba ku gahato. Ikihishe inyuma cyangwa se ikigamijwe ni ugukumira undi wese n'irindi shyaka iryo ari ryo ryose ku butegetsi mu Rwanda. Mu by'ukuri Kagame amaze kumara manda 4 z'imyaka 5 buri manda nk'uko umushinga w'itegeko nshinga wabivugaga atarashaka umunyaUganda wo gushyira muri Komisiyo ngo amutume ko atanga igitekerezo ko manda yamara imyak 7 aho kuba 5. Manda rero Kagame shaka nta n'ubwo ari iya 3 y'imyaka 7 buri manda, ahubwo ni iya 4 kuko ari we wategekeraga muri perezida Bizimungu. Manda ya 3 cyangwa ya 4 yo kumaza iki ko nawe yivugiye ubwe i Gabiro ko leta ayobora yasuruye ko ari agasitswe(a mess).N'iyo yareka manda ya 3 kandi akaza undi wo gutegekeramo nk'uko yategeraga muri perezida Bizimungu ntitwabimwemerera. Turashaka regime change, turashaka impinduka y'ubutegetsi mu Rwanda.
(2)UBUTABERA BWA BOSE: nta butabera bwa bose buri mu Rwanda kuko ubucamanza bwakagombye gutanga ubutabera kuri bose butigenga bukaba bukora ibyo Kagame na FPR babutegetse gukora. Ikindi ni uko amategeko yakagombye kubera bose kandi akareshyeshya bose ategurwa akanashyirwaho nk'ikote ryo kwambika Kagame na FPR ye mu nyungu zabo bonyine bitari mu nyungu z'u Rwanda n'iz'abanyarwanda bose. Ikihishe inyuma ni uko leta ya Kagame na FPR ye bakoresha amategeko comme instrument de repression aho kuyakoresha mu gutanga ubutabera no kurengera inyungu z'abenegihugu bose: hari amategeko yashyiriweho kumvisha no gupyinagaza abahutu by'umwihariko nk'itegeko ry'ingengabitekerezo ya genocide bitirira umuhutu wese badashaka, n'itegeko ry'inkiko gacaca rigamije gusiga umubare mw'inshi w'abahutu ushoboka icyasha cy'icyaha cya genocide. Umuti ni uko tuzashyiraho ubucamanza bwigenga butavugirwamo na perezida wa repubulika uwo ari we wese na guverinoma ye kandi tukaba tuzakuraho amategeko yose Kagame na FPR badoze mu nyungu zabo bwite tukayasimbuza amategeko mashya abereye igihugu cyose n'abenegihugu bose nta vangura rijemo.
(3)GUSHYINGURA MU CYUBAHIRO, KUNAMIRA NO KWIBUKA ABANYARAWANDA BOSE BAZIZE GENOCIDE TUTSI N'ABAZIZE GENOCIDE HUTU NTA KUVANGURA ABAPFUYE: ukuri nta munyarwanda utakuzi, ni uko habaye genocides ebyiri: imwe yakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, abaPOWER, n'abatechiniciens ba FPR Inkotanyi bari bivanze muri bariya bose;n'indi genocide hutu yakozwe n'ingabo za FPR zitwaga APR n'abakada ba FPR mu Rwanda hose no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho impunzi z'abahutu zari zarahungiye. Hakenewe gushyirwaho LETA YO KUGANGAHURA IGIHUGU abanyarwanda bose bibonamo maze igatanga ihumure n' ubwisanzure ku munyarwanda wese akavuga akamuri ku mutima, abahutu nabo bagatanga ubuhamya bwabo ku bwicanyi bwabakorewe n'uburyo bwakozwe n'uko ababo bishwe n'uko bo barokotse, ubwo burenganzira ntibuharirwe abatutsi gusa nkuko bimeze ubu.
(4)IKIBAZO CY'AMOKO HUTU/TUTSI MU RWANDA CYATANGIYE RYARI, CYATANGIYE GITE CYATANGIWE NA NDE? Mbere y'uko gitangira abahutu abatutsi n'abatwa babanaga mu mahoro no mw'ituze ntawica undi. Icyo gihe ni mbere ya 1600 mu gihe cy' Abami b'abahutu.Abatutsi bagera mu Rwanda bariya Bami b'Abahutu ntibabarwanyije ahubwo barabakiriye barabatuza baraturana ari nayo mpamvu usangaga abanyarwanda batuye uruvangitirane(pele mele) nta hutuland cyangwa tutsiland bihari. Nyuma mu 1600 ni bwo abami b'abatutsi bakoresheje uburyarya uburiganya n'ubuhendanyi, bagaba ibitero ku bami b'abahutu bari babanye neza barabica babashahura ibyo bambariyeho babyambika ingoma y'ubwami bwabo Kalinga. Ni uko conflit hutu/tutsi yatangiye. Umuti w'ikibazo ni uko hagomba kuba ibiganiro bitagira umupaka hagati y'abatutsi n'abatuhu ku mateka nabi yaranze ighugu cyabo bose nta kubogama kuko usanga abatutsi benshi bashaka guhunga responsabilites z'ubwoko bwabo mu mateka mabi yaranze u Rwanda bakitwara nk'aho ari abahutu bonyine bayagizemo uruhare kandi atari byo. Ibi inyangamugayo Aloysia Inyumba wari Executive Secretary wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge yashatse kubigeraho mu nama y'umushyikirano 2000(nari nyirimo), Kagame n'abatutsi extremistes bo muri FPR na PL barabimuziza.
(5) UBUKENE MU RWANDA: Hari ikiganiro kigeze guhita kuri CNN/Fareed Zacharia bavuga ko imwe mu mpavu u Rwanda ruri mu bihugu byanyuma bikennye cyane kw'isi ari uko ari igihugu gifite leta ifite muri gahunda zayo ibikorwa bigamije gukenesha nkana bamwe mu baturage bacyo. Hari n'indi nyandiko iherutse gusohorwa n'ishami rya ONU rishinzwe kurwanya ubukene kw'isi ryavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya nyuma kw'isi bifite abaturage batishimye badatekanye mu mitima yabo badafite umudendezo n'uwidegembyo mu gihugu cyabo.Mu Rwanda rwa Kagame na FPR ye indicateurs zose z'ubukene n'ubutindahare zirahari: amavunja yaragarutse, kurwara inda mu mutwe no mu myenda byaragarutse, ibibwa n'ibiheri mu nzu no mu buriri byaragarutse, kurwara "shishikara ushime" byaragarutse, hari abantu barya rimwe mu munsi gusa cyagwa ndetse rimwe mu minsi ibiri n'abandi basimburana mu kurya, etc...Umuti ni uguha amahoro abanyarwanda n'ubundi bari basanzwe birwanaho bakitunga kuko nta aides sociales zigeze zihaba, leta iyo ari yo yose ikareka kubacuza utwabo ibambura amasambu yabo, ibasenyera amazu, ibarandurira imyaka,ari nako ibakenesha kurushaho iyo ibaka imisanzu ya buri gihe kandi bakennye ntaho bagifite bakura.
(6) na (7) IHIMBAHIMBA(ITEKINIKA) RY'IMIBARE Y'ABAZIZE GENOCIDE TUTSI: Ibarura rusange ry'abaturage mu Rwanda ryabaye mu 1991 rihagarikiwe na ONU(PNUD na FINUAP) rivuga ko abatutsi bari 650.000. ONU na International Red Cross bivuga muri rapport zabyo z'icyo gihe ko mu gihe cya genocide hapfuye abatutsi n'abahutu moderes 500.000. IBUKA ivuga ko abatutsi barokotse ari 400.000. Miliyoni y'abatutsi bapfuye propaganda ya leta ya FPR ivuga iyikura he? Twese turabizi ko ari ibihimbano kuko minisiteri ya local government n'abayobozi b'ibanze babihimbaga tubibona. Umuti ni uguca umuco mubi w'ubusuma ubujura n'ubugegera uranga leta ya FPR muri biriya byayo byo gihimbahimba imibare no gutekinika ibintu byose, tugashyiraho leta nshya yimika umuco mwiza wo gukorera mu kuri no gukorera mu mucyo(verite et transparence).
(8)UBWISANZURE BW'ABASHYAKA YIGENGA N'ITANGAZAMAKURU RYIGENGA: nta mashyaka menshi yigenga aba mu Rwanda nta n'itangazamakuru ryigenga rihaba kuko bibujijwe kunenga ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye Kagame ubwe akaba yaravuze ko uzabigerageza "atazamenya ikimukubise".Kubera ko abanyarwanda bari muri FPR ye ku ngufu za leta, atinya ko haje amashyaka menshi yigenga adakorera mu kwaha kwe agasobanurira abanyarwanda programmes politiques zayo, abanyarwnda bava muri FPR nk'uva mu nzu ihiye bakirukira mu mashyaka bihitiyemo ubwabo ntawe ubashyizeho igitugu agahato n'iterabwoba nkuko FPR ibigenza. FPR nkuko nayo ibyivugira ubwayo ntabwo ari ishyaka rya politiki, ni UMUTWE W'ITERABWOBA warangije kuzuza ibyangombwa byose muri urwo rwego. Umuti ni DEMOKARASI isesuye na Repubulika kuko iyo ushyize mu bikorwa neza amahame ya repubulika ntibe repubulika kw'izina gusa n'amahane ya demokarasi ntibe demokarasi kw'izina gusa, ugira igihugu cyiza cyane kibereye abeneguhugu bacyo baose.
(9)IKIBAZO CY'UBUHUNZI MU RWANDA N'IKIBUTERA: ubuhunzi mu Rwanda buterwa n'ubutegetsi bubi buba buhari butegekesha igitugu, ikinyoma, ivangurabwoko, akarengane, urugomo, gukumira abandi ku butegetsi bw'igihugu cyabo nabo no ku bindi byose igihugu kigenera benecyo, n'ubwicanyi. Ibi ni byo Kagame na FPR ye bakora gusa kuva 1994 kugeza ubu ari nayo mpamvu abanyarwanda bahora bahunga igihugu cyabo. Umuti ni ugushyiraho leta shya mu Rwanda ishoboye gukora changements paradigmatiques maze ikibi cyose cyahabaye n'igihari ubu kigasiburwa n'icyiza.
(10)IKIBAZO CYO GUTAGAGUZA, GUPFUSHA UBUSA NO KUNYEREZA(KWIBA) UMUTUNGO WA LETA Y'U RWANDA: ibi byabaye umucio muri leta ya Kagame na FPR ye. Mwibuke abanyamakuru mpuzamahanga b' i New York bandika ko perezida Kagame arara mu mahoteli ahenze bikabije y'ibihumbi makumyabiri by'amadolari y'amanyamerika($20,000) ku cyumba cye kimwe kw'ijoro rimwe mu gihe Premier Ministre w'u Bwongereza (UK) ari mu cy'ibihumbi bitatu($3,000).Murebe amafaranga y'igihugu cyacu batagaguza muri za Rwanda Day no mu ntore za Kagame banyagiza hirya no hino muri ambassades ngo bararwanya amashyaka ya politiki y'abanyarwanda b'impunzi baba hanze kandi abana mu Rwanda barabuze ubufasha bwa leta bwo kwiga(bourses d'etudes).Kagame na FPR ye ntabwo bakorera leta y'u Rwanda nk'aho ari abanyarwanda bakagombye gukorera abandi banyarwnda, ahubwo bakora nk'abacancuro(mercenaires/mercenaries) bagenzwa no gusahura umutungo w'u Rwanda n'uwa Congo DRC bawusahurira mu mifuka yabo no mu mifuka ya criminal organization yabo yitwa FPR. FPR ngo ubu imaze kugira umutungo ukabakaba miliyari z'amadolari y'amanyamerika mirongo itanu($50 Billions). Irusha leta y'u Rwanda ubwayo ubukire, ndetse ngo hari n'igihe FPR ijya ipfa agasoni leta y'u Rwanda ikayigiriza ho duke ariko birumvikana leta y'u Rwanda ikazishyura ibya Mirenge! Ibyo FPR n'agatsiko k'abayigize bibye mu Rwanda no muri Congo DRC tugomba kuzabigaruza bigasubira mu mutungo wa leta y'u Rwanda no mw'isanduku ya leta. Ni uko bigomba kugenda kandi ni ko bizagenda. Umuco mubi wo gusahura ibya rubanda ugomba gucika mu gihugu cyacu.
(11)UBURENGANZIRA BW'ABANTU KU MITUNGU YABO BASIZE MU RWANDA: FPR n'abayigize muri kwakundi ko kwitwara kibandi bihereza ibyo bahuye nabyo byose birimo n'imtungo y'abantu bahunze kabayigira iyabo cyangwa bayisenya ku bwende n'ubugome ngo bahombye ba nyirayo, bakoze za abus du pouvoir nyinsi bityo bakaba bagomba kuzazishyura mu byabo batunze basahuye. Leta nshya tuzashyiraho izasuzuma iby'imitungo y'abanyarwanda bahunze n'uburyo bagomba kuyisubizwa n'abayibye cyangwa se n'abayishenye nkana bagamije kubahombya. Ziriya miliyari 50 z'amadolari y'amanyamerika FPR ifite yasahuye nazo zigomba kuzaba mu bizafasha kwishyura abahunze imitungo yabo basize mu Rwanda FPR n'abayo bakayigabiza.
(12) IMANZA Z'INKIKO GACACA: imanza z'inkiko gacaca zari zigamije gusiiga icyaha cya genocide umubare w'abahutu mwinshi ushoboka kugirango bashyirwe muri gereza abandi bamburwe ubureganzira bw'abo bakagombye kugira nk'abenegihugu nk'ubwo kwiyamamariza kuyobora inzego z'ibanze kugeza k'urw'umukuru w'igihugu, gukora akazi ko kwigisha, gukora kwa muganga n'utundi tuzi iyo warezwe icyaha cya genocide utemerewe gukora. Ibi byakozwe mu rwego rwa politiki ya Kagame na FPR ye yo gufungira amayira yose abahutu kugirango batagira uruhare n'ijambo mu miyoborere y'igihugu cyabo. Leta tuzashyiraho izakuraho itegeko ry'inkiko gacaca inafungure abafunzwe n'izo nkiko bose kimwe n'abaciriwe imanza n'izindi nkinko zose zo mu Rwanda bizwi ko zitigenga kuko ari imfungwa za politiki atari imfungwa de droit commun.
(13)GUKURIKIRANA NO GUCIRA IMANZA ABAKOZE GENOCIDE BOSE BABA ABAKOZE GENOCIDE TUTSI BABA N'ABAKOZE GENOCIDE HUTU: bose bagomba gukurikiranwa kimwe kugirango duce umuco wo kudahana wabaye karande mu Rwanda ari nawo utuma abanyarwanda bahora bicana kuko baba bazi ko nta nkurikizi. Ni yo mpamvu mubona Kagame na leta ye ya FPR banze ko igihugu cyacu kiba kimwe mu bihugu bigize Urukiko mpuza mahanga ruhana ibya genocide n'ubundi bwicanyi bwo mu ntambara(ICC) .Leta nshya tuzashyiraho izashyiraho ubucamanza bwigenga bwo gukurikirana abagize uruhare muri ziriya genocides zombi kandi izahita yinjiza u Rwanda mu bihugu bigize ruriya rukiko mupuzamahanga ICC kugirango rudufahse gukurikirana no guhana abazaba baragize uruhare muri genocide hutu kuko abagize uruhare mu gukora genocide tutsi bo urukiko rwa ONU/UN rwarangije kubakurikirana no guhana abagaragaweho icyo cyaha muri bo.
(14)ESE FPR ISHOBORA KUNGA ABANYARWANDA? Yabunga ite se kandi bitarigeze biba muri gahunda yayo.Ahubwo kuva yafata ubutegetsi mu 1994 aho kubunga ihora ibateranya. FPR ni rusarurira mu nduru z'amoko. Iyo ibonye uri umuntu ushobora guhuza amoko yombi hutu na tutsi mu buryo buri genuine udakina imikino yayo yo gukoresha imbereka. ikinyoma uburyarya n'ubuhendanyi, waba umuhutu waba umututsi irakwikoma ikakwibasira kuko uba ubangamiye inyungu zayo. Inyungu za politiki za FPR ni uguhozaho urwango rudashira n'inzigo hagati y'abatutsi n'abahutu kugirango ikomeze ifate bugwate abatutsi ibabwira ko Kagame na FPR badategetse u Rwanda ak'abatutsi kaba gashobotse kandi atari byo. Nkuko nigeze kubivuga, twe turateganya gushyiraho leta yo kugangahura igihugu igizwe na sensibites politiques zose z'abanyarwanda kugirango bihe ikizere impunzi zose ko zishobora gutaha mu Rwanda nta nkomyi. Kuko iyo Healing government ariyo ishobora kunga abanyarwanda mu by'ukuri bitari ikinyoma, igatunganya igihugu, igaha urubuga amashyaka yose ya politiki kwishiyira akizana asobanurira abanyarwanda programmes poliques zayo kugeza habaye amatora mu nzego z'ibanze, mu rwego rw'abashingamategeko no mu rwego rwa perezida wa Repubulika.
UMWANZURO WANJYE ngwusangiye na mugenzi wacu kuri facebook witwa Burimijabo Dominique wanditse taliki ya 18/5/2015 agira ati" "FPR nitareka ubutiriganya bwayo turahagarukira rimwe abahutu n'abatutsi bakunda UKURI twifatanye tuyirwanye kandi tuzayitsinda; harakabaho u Rwanda ruzira ivanguramoko". (Gasana Anastase, umuyobozi wa Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka ry'imberabose rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi, ntawe ubundikiye ipfunwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi ntawaje kuvumba iwabo).




__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.