Igikekwa kandi kigaragara n'uko ibihugu bikomeye bishaka guhindura ibintu mu Burundi hamenetse amaraso menshi kugira ngo bishyire ku butegetsi abo bishaka bakorera inyungu zabyo bidaciye mu matora.
Ibi bigaragazwa n'uburyo bitanga amafaranga bigakoresha n'ingufu zabyo zaba iza diplomasi, politiki ndetse n'ibitangazamakuru bikomeye mu gufasha abigaragambya mu Burundi ariko bikaba byarateye utwatsi abashatse guhirika ubutegetsi bari bayobowe na Gen Niyombare.
Kwanga kubafasha si ikindi ni uko bari bazi ko Coup d'Etat ishobotse uwari kugenda yari kuba Nkurunziza n'abantu be ba hafi naho ishyaka CNDD FDD rigasigara ndetse rikaba ryanatsinda n'amatora kandi bo bashaka kuririmburana n'imizi.
Gufasha Gen Niyombare na bagenzi byari byoroshye cyane, kuko birazwi ko ntawe ukora Coup d'Etat ntawe umuri inyuma ukomeye, byari bihagije ko Samantha Power, cyangwa undi ahamagara ba Gen Gaciyubwenge, Gen Niyongabo, Gabriel Nizigama n'abandi akabizeza ko bagumana imyanya yabo cyangwa akabatera ubwoba ko nibatabikora bazabagenza nk'aba Ex-FAR banze kumvira Amerika mu 1994, ako kanya Coup d'Etat ikaba irashobotse.
Ubu uko bigaragara gushotora Imbonerakure ngo zishore mu bwicanyi byarananiranye hasigaye gushakisha uburyo bwose hameneka amaraso menshi kugira ngo ingabo z'u Rwanda na Uganda zitere u Burundi zikinze inyuma y'umuryango w'Afrika y'uburasirazuba n'ingabo zawo (Eastern Africa Standby Force (EASF) bahawe uruhushya n'Amerika ibicishije muri ONU maze hakajyaho ubutegetsi budaciye mu matora buhagarikiwe n'ingabo z'u Rwanda.
Iturufu ya Genocide yahahiye benshi mu Rwanda igakumira Demokarasi kugeza ubu abatumye ishoboka barashaka gukomereza uwo muvuno i Burundi aho amaraso yose yameneka yagerekwa ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza n'ishyaka rye bityo bakava muri politiki ubuziraherezo nka MRNDD yo mu Rwanda.
Hari abarundi benshi bahoza ijambo Genocide mu kanwa nkaho ari ubwoko bw'umukino cyangwa ibintu byiza bumva byababaho ngo barebe ko bahararwa bakanavugwa cyane mu mahanga maze imfashanyo zikisuka ariko bakibagirwa ko nabo ubwabo cyangwa imiryango yabo bashobora kubigwamo.
Uretse Genocide abo barundi batiriye indi turufu ya FPR yo kuvanga FDLR mu bintu byose ngo barebe ko u Rwanda rwabajya inyuma cyangwa baruhe impamvu yo kwisuka kibazo cy'u Burundi.
Ibya ngombwa byose bimeze kujya mu buryo itangazamakuru ryateguye imitima y'abantu, mu mahanga yose byamenyekanye ko Nkurunziza n'Imbonerakure ze ari babi igisigaye nihataba ah'Imana n'uko hagira abantu bapfa gusa maze ba kabuhariwe mu gutubura imibare bagakora akazi kabo.
Icyakurikiraho n'uko u Burundi bwafatwa ku buryo bworoshye kuko ingabo z'u Burundi ntabwo zashyira twa Burende AML nk'utwo mu Rwanda barwanishaga muri za 1990 imbere ya za Burende z'iminyururu T72 na ibindi bitwaro Kagame agura buri munsi nk'ugura amasuka igihe cy'ihinga! Kandi twibuke ko ntawahamya ko igisirikare cy'u Burundi kitacibwamo ibice n'abo banyabubasha bene madamu. Tanzania nayo ntawahamya ko yatabara u Burundi mu giha Amerika yaba yayibujije.
Keretse gusa ingabo z'u Burundi zihagazeho gato kugeza igihe ibihugu nk'u Burusiya n'ubushinwa cyangwa ibindi bihugu by'Afrika wenda byiyemeje kubufasha, ariko muri iyo ntambara y'inzovu ibyatsi nibyo byahababarira ni ukuvuga abaturage b'abarundi.
Hari benshi bibabaza impamvu Perezida Nkurunziza atahitamo kwegura, twirengagije ko ubutegetsi buryoha biragaragara ko Nkurunziza yarangije kubona umukino uko umeze akaba asanga n'iyo yava ku butegetsi bitabuza ibiba kuba kandi nibyo. None se Perezida Habyalimana iyo yegura amasezerano y'Arusha akimara gusinywa byari gutuma FPR yubahiriza amasezerano y'Arusha ntifate ubutegetsi bwose ku ngufu?
Ariko wenda amasomo yo mu Rwanda hari icyo yigishije abarundi, uretse gukora uko bashoboye ngo Imbonerakure zihanganire ubushotoranyi, Perezida Nkurunziza arasa nk'ukina iturufu ya Al shabab kugira ngo yumvishe abanyamerika ko ashobora gukura ingabo muri Somalia hakaba icyuho kandi mu gihe i Burundi hakomeza kuba akaduruvayo Al shabab ishobora kubyuririraho igatera inyungu z'Amerika n'iz'ibindi bihugu nk'iby'i Burayi mu Burundi cyangwa mu karere.
Uretse umutungo kamere w'amabuye y'agaciro ya Nickel u Burundi bufite ariko mu banyabubasha bo kw'isi hari bamwe bareba igihu cy'ubukungu n'umutekano n'ibibare mihimbano Kagame yabashize mu maso bakumva ko igihugu nk'u Burundi gifite byinshi gihuguriyeho n'u Rwanda cyakagombye kumera nk'u Rwanda ndetse bakanagishakira ugitegeka w'umututsi kuko bo bashoboye gutegeka abahutu batabishoboye. Cyane cyane ko haba hari intyoza mpuzamahanga zaba zerekana ko uretse kwica nta kindi abahutu bazi!
Ibi ariko ni ibyo abanyamahanga bibwira bakeka ko bazi abanyafurika kubarusha uko biyizi ubwabo kuko nko ku ruhande rwa Kagame uwategeka u Burundi wese ntacyo byaba bimutwaye apfa kuba ari mu kwaha kwe, ibi kandi ntibikomeye mu gihe hari abanyamahanga benshi basa nk'abemeza ko Kagame ari Imana y'abatutsi bo kw'isi yose yiyemeje kubarengera!
Imana iturinde twese cyane cyane abarundi.
Marc Matabaro
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.