Kuva aho abari batangaje ko bahiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza, bananiriwe gusohoza uwo mugambi, bamwe muri bo bishyize mu maboko ya leta, ndetse ubu batangiye no kugezwa imbere y'ubucamanza. Ariko hari n'abandi bashoboye guhunga, kugeza ubu bakaba bataratabwa muri yombi kubera ko bahungiye hanze y'Uburundi.
Gen Godefroid Niyombare igihe yatangazaga ko yafashe ubutegetsi
Muri aba bahunze, harimo Gen Godefroid Niyombare, wari umukuru w'abari batangaje ko bahiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza. Amakuru IKAZE IWACUimaze iminsi itohoza yemeza ko Gen Godefroid Niyombare hamwe n'abandi benshi bari mu gatsiko ke, bahungiye mu Rwanda, babifashijwemo na ambasade y'u Rwanda i Bujumbura.
Niyombare na bagenzi be bakigera mu Rwanda, DMI yahise ibashakira aho batura hitaruye umugi wa Kigali, kugira ngo abantu benshi batazabarabukwa, bakabitangaza. Nyamara ntabwo watwika inzu ngo uhishe umwotsi, kubera ko IKAZE IWACU, yo ifiteamakuru afitiwe gihamya ko Gen Niyombare na bagenzi be bashoboye kwambukana, ubu batuye mu mazu y'umugore wa Kagame, Jeannette Kagame, ari mu mudugudu uri i Kabuga mu murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo, ni hafi yo ku Murindi uba uri hafi yo kugera ku ruganda rwa Inyange Industries.
Muri uyu mudugudu wa Jeannette Kagame niho amanama yo gutera Uburundi yose ari kubera, abarwanya leta ya Nkurunziza batuye i Kigali mu mugi, basanga ba Niyombare aho za Kabuga bagapanga intambara. Mu nama ziherutse kuba nibwo abajyanama babo bo muri DMI, bababwiye ko bagomba gutangira kwica abantu ba opposition maze bigashyirwa kuri leta ya Nkurunziza. Mu bantu bizweho bakwicwa bigateza akavuyo cyane mu gihugu niLéonce Ngendakumana, wo muri FRODEBU, akaba ari nawe perezida wa ADC-IKIBIRI.
Ubwo rero muraburiwe, Léonce Ngendakumana niyicwa muzamenye ko ahitanywe na DMI ifatanyije naHussein Radjabu, Gen Niyombare, Bernard Busokoza, wahoze ari visi perezida, agahungira mu Rwanda mu ntangiriro z'umwaka wa 2014, n'abandi benshi ubu bamaze kwirunda i Kigali.
Ikindi IKAZE IWACU yashoboye kumenya nuko icyumweru kimwe mbere yuko « coup d'état »itangazwa, umuryango wa Gen Godefroid Niyombare, umugore we n'abana, bari bahungiye mu Rwanda. Aya makuru akomeza avuga ko igihe Gen Niyombare yari umugaba w'ingabo z'Uburundi, yubatse ubucuti bukomeye na Gen Charles Kayonga, nawe wari umugaba w'ingabo muri RDF icyo gihe, kugeza nubwo imiryango yabo yanasuranaga inshuro nyinshi. Ubu bucuti nibwo DMI yanyuzemo mu kwigarurira Gen Niyombare.
Gen Charles Kayonga ari kumwe na Gen Godefroid Niyombare
Andi makuru nayo yemeza ko ubu DMI yafashe icyemezo cyo kujya kuri « Plan B », kubera ko imyigaragambyo yananiwe gusandaza ubumwe bw'abarundi. Iyi « Plan B » niyo yatangiye ejo haterwa ibisasu mw'isoko i Bujumbura. Bazakomeza bice abantu, kugeza ubwo Nkurunziza azicwa na stress, maze bikaboneka ko igihugu kimunaniye, icyo gihe nibwo bazahita bagaba igitero byitwa ko ari abarundi baje kuvana igihugu mu kaga. Hatagize igihinduka, biteganijwe ko icyo gitero kizagabwa mu Cibikoti cya Rugombo.
Abanyarwanda bo ubu barabona neza ko amayeri DMI iri gukoresha mu Burundi, ari yo yanakoresheje mu Rwanda hagati ya '93 na '94. Twitegure intambara turi kuyikozaho imitwe y'intoki!
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.fr
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.