Pages

Tuesday, 3 November 2015

Fwd: [fondationbanyarwanda] FDU-INKINGI IRAMAGANA UBUSHOTOZI BWA FPR YAKA KU NGUFU ABANYARWANDA IMISANZU YO GUTERA “UMURYANGO FPR" INKUNGA. |



FDU-INKINGI IRAMAGANA UBUSHOTOZI BWA FPR YAKA KU NGUFU ABANYARWANDA IMISANZU YO GUTERA "UMURYANGO FPR" INKUNGA. |

http://www.therwandan.com/ki/fdu-inkingi-iramagana-ubushotozi-bwa-fpr-yaka-ku-ngufu-abanyarwanda-imisanzu-yo-gutera-umuryango-inkunga/



FDU-INKINGI IRAMAGANA UBUSHOTOZI BWA FPR YAKA KU NGUFU ABANYARWANDA IMISANZU YO GUTERA "UMURYANGO" INKUNGA.

FDU Logo
02/11/2015 23:55   Politiki
ITANGAZO
Amakuru akomeza kutugeraho aratumenyesha ko, kuva mu kwezi kwa cumi 2015 FPR yatangiye kwaka abanyarwanda imisanzu ku ngufu yo gutera "UMURYANGO" inkunga. Ndetse biteganijwe ko izajya iyafatira ku mishahara y'abantu (1/10), harimo n'abarwanashyaka ba FDU-Inkingi.
Nubwo bigaragara mu gihugu hose, ariko mu Karere ka Gatsibo, mu Mirenge ya Rwimbogo na Gitoki ho birakoranwa imbaraga zidasanzwe. Hakozwe inama ku Karere batumiramo abayobozi b'ibigo bose n'ab'imirenge, bagena uko bizakorwa, banzura ko uhereye ruhande buri mwarimu agomba gutanga ayo mafaranga; ko kandi utazayatanga azafatwa nk'umwanzi w'igihugu.
Kuba ayo mafaranga azajya ava ku mushahara, umukozi agahembwa asigaye, bitandukanye n'uburyo busanzwe FPR yakoreshaga kugeza ubu, n'ubwo nabyo bidakwiye, kuko ubundi abakozi ba leta bayatangaga bayakuye ku mufuka wabo. Birumvikana lero ko iki kibazo cyahangayikishije abakozi ba leta, cyane cyane abarimu bahembwa intica ntikize. Ibyo kandi biragenda byiyongera ku bigega bitandukanye : nk'icyagaciro, icya Karake, amafaranga ya FRG, ay'uburezi, n'ibindi byinshi bitarondorwa, byiyongera nabyo ku misoro ikabije iri mu Rwanda. Ayo mafaranga yose ava ku mushahara w'umukozi, ariko abaturage bo bakubitwa buri munsi bazira kuyabura.
FDU-Inkingi irasanga guhatira abantu gutanga umusanzu muri FPR, kandi Abanyarwanda bose batayirimo, binyuranije n'amasezerano mpuzamahanga ku burengenzira bw'ikiremwa-muntu, ndetse n'ingingo ya 53 y'itegeko-nshinga yagenderwagaho n'ingoma ya FPR kugeza ubu : "Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo; nta Munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z'uko ari mu mutwe wa politiki uyu n'uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo ".
FDU-Inkingi ikaba isabye ko ibyo bintu byahagarara mu maguru mashya.
Bikorewe i London kuri 31/10/2015
Bahunga Justin
Komiseri ushinzwe Ububanyi n'Amahanga akaba n'Umuvugizi wa FDU-Inkingi
"Pour un Etat de Droit, la Démocratie et l'Egalité de chances" ; "For the rule of law, democracy and equal opportunity"



Envoyé depuis mon appareil Samsung


__._,_.___

Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)
-----------------------------------------------------------------------

FONDATION BANYARWANDA est un forum libre.  Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent  être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance. 
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05             
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda


-----------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.