Pages

Thursday 19 November 2015

[haguruka.com] ntawarubara!

 

Aliko se bwana Serge aho wabereye wali wabona agasimba kikura mu mwobo wako ushyushye gashoboye kubona ubulyo bwo kuwugumamo? 
Tugaruke ibutware kwa HE: Uragira se ngo Nyakubahwa yikure mu Rugwiro igihe agishoboye kubona abamufasha kurugumamo, maze asubire gucuruza amagi cyangwa yishore abajyajyi nka bamwe birwa bakinira kuli ba prof Munyakazi  ( Rwanda: Ibimenyetso Simusiga bya CNLG ni Ibinyoma Gusa. ), J. B. Habinshuti (private secretary of late A Uwilingiyimana  Immigration reporter, Published on Mon Nov 09 2015 )? 
 
Oyaa! Yava mu Rugwiro ali amaburakindi, naho ubundi nkuko mubivuga azarusaziramo ndetse ni biba ngombwa arusigire umwe mu bibondo bye, baduha iterambere lisa na bya byiza Semuhanuka na Nyirarunyonga bakoranaga bakanabisangira.  
Erega bulya na Habyarimana yali umunyarwanda nk'abandi bose, uretse ko yaliganyaga buhoro kandi ntabe yarashize igitsure gikomeye mu banyarwanda maze ngo bamuhakweho kabisa, nkuko umwami Musinga yabibwiye abazungu.
"Niba abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gukora ibyo bashaka byose bakagera naho batoba constitution bikemerwa, none kuki babakulikiranira ibibi bakoze muli 1994" ibi Abdul Karim avuga ntawabirenza yewe bwana Serge.  Karim ati abanyarwanda bategekeshwa amategeko (rule of law) aliko ntibategekwa hakulikije amategeko (rule by law), nta na social capital bafite. Yabitoye. 
 
Ese bwana Serge wowe ni bakurega kwangisha abanyarwanda ubutegetsi uzabiburana ute, dore ko wowe ibyo uvuga abazaguhamya banabifata ku mavideo? Ikindi niba umugabo wa Roza-wacu na brigadier general Rusagara baliho bagirwa kuliya, nka rubanda rusanzwe murabona rwakora iki uretse kwikorera ibiseke bakabishyikiliza inteko nshinga-mategeko, bagira amahirwe ligaserura? Mbiswa daa!
 
Bwana Serge uratangara uti "ese Amateka (tuvuga ko ali mabi) y'abanyarwanda yavumbutsemo iterambere ate? Byasabaga se genocide kugira ngo Urwanda rutere imbere bagenzi"?  Ngaho abazi ubwenge ni bahatane badusobanulire, uretse ko tuzi ko genocide yatumye za UN n'ibindi bihugu bisuka imali nyinshi mu Rwanda, igatanga n'ubudahangarwa mu gukora ibidasobanutse byose by'abavuga ko bayihagalitse nyamara bagaculilirwa!  

Aliko reka tubakopeze: None Rwanda yaba yaragenderewe na wa mu genie-voyageur wo muli  "Candide ou l'optimiste" par Voltaire!

 



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.