Pages

Thursday 5 November 2015

Fwd: [fondationbanyarwanda] Hacyenewe Revolisiyo y'Abanyarwanda!


Revolisiyo yo muri 1959 yiswe iy'Abahutu bari barakandamijwe n'ingoma y'ubucakara n'uburetwa y'Umwami yatumye Abahutu bagira ijambo mu gihugu cyabo, n'uruhare kubyiza no k'ubutegetsi by'u Rwanda, nubwo bwose habayemo ubwicanyi n'ubuhunzi bwa bamwe mu Banyarwanda, uretse ko no muri izo mpunzi hari izagiye ku bushake zitemera ubutegetsi bw'Abahutu.
Izo mpunzi nizo zisuganije, zifashijwe n'amahanga, zishinga FPR INKOTANYI, zitera u Rwanda, zigira uruhare rukomeye mu kumena amaraso menshi kugeza kuri jenoside. 
Kuva zafata ubutegetsi kugeza magingo aya, zaboshye Abanyarwanda zikoresheje iterabwoba, igitugu, inzara, indwara, gufata no gufungira ubusa, irondakoko, kwiharira ubutegetsi n'ubukungu bw'igihugu, cyane hibandwa ku Batutsi bavuye i Bugande.

Abanyarwanda rero bageze aharindimuka kubera ubwo butegetsi bw'agatsiko ka FPR na Kagame kabogamiye ku bwoko, bukoresha iyozabwonko, ubuhendabana n'ikinyoma, bugamije inyungu z'ako gatsiko, guheza Abanyarwanda mu icuraburindi no guhuma amaso y'abanyamahanga!

Ningombwa rero, nkuko byabaye kuva muri 1957 na Manifeste y'Abahutu berekanaga akaga n'akababaro kabo ko guhezwa mu gihugu cyabo, ko Abanyarwanda bo mu bwoko bwose babangamiwe n'ingoma y'agacinyizo ya FPR na Kagame, bakora nka bariya bababanjirije, bagashirika ubwoba, bagahaguruka nk'umugabo umwe, bagakora Revolisiyo yo kwibohora buriya butegetsi bubakandamiza, bubacyenesha, bubahahamura, bubabuza uburenganzira bwabo bw'ibanze, aribwo bwo kugira igihugu bisanzuriramo!

Imiryango ya politiki n'andi mashyirahamwe afite impirimbanyi ziyemeje guharanira ukuri, demokarasi, ukwishyira ukizana mu Rwanda, irangajwe imbere n'intwari nka Madame Victoire Ingabire,  Mushayidi Déo, Matata n'abandi biyemeje kwitangira Abanyarwanda kugeza naho babizira nka Rwisereka, Karegeya na Léonard Rugambage, nashishikarize, hakoreshejwe uburyo bwose, abayoboke bayo, Abanyarwanda bose n'inshuti zayo, biyemeje kurwanya akarengane akariko kose kugirango amahoro, umutekano n'ubusabane birangwe mu Baturarwanda, bagaragaze ko banze agasuzuguro n'ubwicanyi bwa kariya gatsiko, maze bigobotore iriya ngoma yitwara nk'iya cyami Abarwanashyaka basezereye muri 1959!  

Twese hamwe tuzatsinda!

Michel Niyibizi.

Nyiramatwi niyumve!

Michel Niyibizi.

__._,_.___

Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.