Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Ms Louise Mushikiwabo, candidate controversée au poste de Secrétaire Générale de l'OIF, obsédée par ses accusations
non fondées sur le rôle de la France dans le génocide Rwandais.
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo ahamya ko intambara ubufaransa burwana bukingira ikibaba Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi budashobora kuyitsinda.
Yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na Tereviziyo y'Abafaransa, TV5 kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017.
Muri icyo kiganiro kitwa Internationales, abanyamakuru babajije Minisitiri Mushikiwabo ibibazo bitandukanye birimo icy'umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa nyuma yaho u Rwanda ruhamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa, Jaques Kabale.
Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko mu myaka 23 ishize Ubufaransa bwakomeje gushaka uburyo bwasibangamanya ibimenyetso bigaragaza uburyo bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri ubu u Rwanda rwahamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa, Kaques Kabale nyuma yuko umucamanza w'umufaransa yongeye kubyutsa iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana wari Perezida w'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rwagerageje gushaka uburyo rwagirana umubano mwiza n'ubufaransa ariko Ubufaransa bwo bugakomeza kunangira, bugatanga amakuru y'ibinyoma ku ihanurwa ry'iyo ndege.
Agira ati "Ubu twahamagaje Amabasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Jaques Kabale kuko hari ikibazo cy'izo manza zidashira: ukajya kumva ngo habonetse umutangabuhamya, abacamanza basimburana! Birakwiye ko izo 'ngirwa manza' zigera aho zikarangira. Niba Ubufaransa butazirangije twe tuzazirangiza."
Akomeza agira ati "Hano mu Rwanda iyo uvuze ubucamanza bw'Ubufaransa, ntitwumva ubucamanza ahubwo twumva Politiki. Ntabwo ari ubucamanza ahubwo ni Politiki. Hano mu Rwanda iyo uvuze ubucamanza bw'Abafaransa ntacyo twumva."
Akomeza agaragaza ko izo manza Ubufaransa bwatangije ku ihanurwa ry'Indege ya Habyarimana zitari zikwiye kubaho kuko ngo ntako u Rwanda rutangize kugira ngo rugirane umubano mwiza n'Ubufaransa.
Ati "Iyo ntambara u Bufaransa burimo kugira ngo bukingire ikibaba bamwe mu Bafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni intambara Ubufaransa budashobora gutsinda kuko ni intambara y'ikinyoma."
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Ubufaransa bukwiye kwemera uruhare rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo izo manza zidashira, raporo zidashira atarizo zizakuraho urwo ruhare rwabwo.
Muri Nzeli 2017, Perezida Paul Kagame na Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa bahuriye i New York bagirana ibiganiro, ubwo bitabiraga inama rusange y'Umuryango w'Abibumbye.
Abanyamakuru bahereye aho babaza Minisitiri Mushikiwabo icyo bivuze ku mubano w'u Rwanda n'Ubufaransa.
Yabasubije ko icyo cyari igihe cyiza kuko bigaragaza ko Ubufaransa bushaka kugirana umubano mwiza n'u Rwanda kandi ngo byashimishije Perezida Kagame.
Akomeza avuga ko ariko umubano w'ibihugu ushingira ku bintu byinshi. Ati "Ibyo rero ni Ubufaransa buzamenya uko bubyitwaramo."
Mu Gushyingo 2016, Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG, yasohoye urutonde rw'abasirikare 22 b'Abafaransa, bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yatangaje ko amakuru y'ibinyoma Abafaransa batanga ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, biri mu buryo bwo kuyobya uburari ku ruhare abasirikare b'icyo gihugu bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngo ni na yo mpamvu nyamukuru itera ubuyobozi bw'Ubufaransa kutemera ko raporo ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimina yakozwe n'impuguke z'Abafaransa muri 2010 irangira.
Iyo raporo ivuga ko misile zahanuye iyo ndege zaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.
|
Nkotsi: Babangamiwe n'ikimoteri kiri rwagati mungo z'abaturage
U Rwanda ni ishusho y'ibyo twifuza kubona muri Afurika - Strive Masiyiwa
Amatora y'abadepite yabaye ntamakemwa - Indorerezi
Bugarama: Imiryango 14 yasenyewe n'imvura yiganjemo umuyaga
Musanze: Agahinda k'abana batagira aho baba
Minicom yagennye igiciro cy'ibirayi, urugaga rw'ababicuruza rwanga kubikurikiza
Abagore batorewe guhagararira bagenzi babo mu nteko bamenyekanye
Abagore b'abakuru b'ibihugu bya Afurika bahize guhashya burundu Sida mu 2030
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo guhemba Abanyafurika bitangiye ubuhinzi
Nkotsi: Babangamiwe n'ikimoteri kiri rwagati mungo z'abaturage
U Rwanda ni ishusho y'ibyo twifuza kubona muri Afurika - Strive Masiyiwa
Tuzatanga ibyo dufite byose ku mukino wa Cote d'Ivoire - Mashami
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.