Pages

Sunday 16 September 2018

[haguruka] Rwanda : Victoire Ingabire is under house arrest -see articles 1-3 of the Presidential decree

 


Victoire Ingabire is under house arrest -see articles 1-3 of the Presidential decree below:


ITEKA RYA PEREZIDA Nº 131/01
RYO KU WA 14/09/2018 RITANGA 
IMBABAZI

Twebwe KAGAME Paul,
Perezida wa Repubulika,
Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya 
Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003, 
ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu 
ngingo zaryo, 109, iya 112 n'iya 176;
Dushingiye ku Itegeko nº 30/2013 ryo ku 
wa 24/5/2013 ryerekeye Imiburanishirize 
y'Imanza z'Inshinjabyaha cyane cyane 
mu ngingo zaryo, iya 236, iya 237, iya 
238, iya 239, iya 240, iya 241 n'iya 243;
TWATEGETSE KANDI 
DUTEGETSE:

Ingingo ya mbere: Guhabwa imbabazi
Madamu INGABIRE Victoire Umuhoza 
ahawe imbabazi ku gihano cy'igifungo 
yari asigaje ku gihano cy'igifungo 
cy'imyaka cumi n'itanu (15) yari 
yakatiwe n'Urukiko rw'Ikirenga mu 
rubanza N0 RPA 0255/12/CS.

Ingingo ya 2: Ibyo uwahawe imbabazi 
agomba kubahiriza

Uwahawe imbabazi uvugwa mu ngingo 
ya mbere y'iri Teka agomba kubahiriza 
ibi bikurikira:
1 º kwiyereka umushinjacyaha wo ku 
Rwego rw'Ibanze rw'aho aba, aho 
ubushinjacyaha bukorera, no 
kumumenyesha Umudugudu, 
Akagari, Umurenge n'Akarere 
by'aho aba, mu gihe cy'iminsi 
cumi n'itanu (15) kuva iri teka 
ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya 
Repubulika y'u Rwanda;
2 º kwitaba umushinjacyaha ku 
Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, 
aho ubushinjacyaha bukorera, 
inshuro imwe mu kwezi (1) ku 
munsi wagenwe 
n'umushinjacyaha ku rwego 
rw'Ibanze. Iyo bidashoboka 
kwitaba ku munsi wagenwe, asaba 
kutitaba mu nyandiko igenewe 
umushinjacyaha mbere y'uko uwo 
munsi ugera. Umushinjacyaha 
asubiza mu minsi itatu (3). Iyo 
adasubije bifatwa nkaho ubusabe bwemewe.

3 º gusaba Minisitiri ufite ubutabera 
mu nshingano ze uruhushya igihe 
cyose ashatse kujya mu mahanga.
Ibyo uwahawe imbabazi agomba 
kubahiriza bivugwa mu gika cya mbere 
cy'iyi ngingo birangirana n'igihe 
cy'igifungo cyari gisigaye uwahawe 
imbabazi yababariwe.

Ingingo ya 3: Kwambura imbabazi
Imbabazi za Perezida zishobora 
kwamburwa uwazihawe bitewe n'imwe 
mu mpamvu zikurikira:
1 º akatiwe kubera ikindi cyaha, mu 
rubanza rwabaye ndakuka;
2 º atubahirije kimwe mu 
byategetswe muri iri teka..
Iteka rya Perezida ryambura imbabazi 
rigaragaza impamvu imbabazi zambuwe
Ingingo ya 4: Inkurikizi zo 
kwamburwa imbabazi
Nyuma yo kwamburwa imbabazi, uwari 
wahawe imbabazi afungwa igice 
cy'igihano cy'igifungo yari asigaje, 
kibarwa uhereye ku munsi yambuwe 
imbabazi

Ingingo ya 5: Guhindura cyangwa 
kuvanaho ibitegetswe
Ibitegetswe biteganyijwe mu ngingo ya 2 
y'iri teka bishobora guhindurwa cyangwa 
kuvanwaho hakurikijwe imyifatire 
y'uwahawe imbabazi.
Uwahawe imbabazi ni we usaba ko 
ibitegetswe bihindurwa cyangwa 
bivanwaho. Abisaba Perezida wa 
Repubulika mu nyandiko agaragaza 
impamvu, akagenera kopi Minisitiri ufite 
ubutabera mu nshingano ze. Minisitiri 
ahita agira inama Perezida wa 
Repubulika, akimara kubona iyo kopi.

Ingingo ya 6: Abashinzwe gushyira mu 
bikowa iri teka
Minisitiri w'Intebe na Minisitiri 
w'Ubutabera bashinzwe gushyira mu 
bikorwa iri teka.

Ingingo ya 7: Ivanwaho ry'ingingo 
zinyuranyije n'iri teka
Ingingo zose z'amateka abanziriza iri 
kandi zinyuranyije na ryo zivanweho.

Ingingo ya 8: Igihe iri teka ritangira 
gukurikizwa
Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi 
ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya 
Repubulika y'u Rwanda.

Kigali, ku wa 14/09/2018

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.