Bwana Munyabagisha, ntacyo twapfa, keretse tubaye aka bya binyogote byarwaniye muzarumbye! Duhirwe rero, maze aya macuho (Inda nini, ubucakura, ikinyoma) abe atarokamye benshi!
Naho ibyo igihugu, ntaho wahera ubihakana kuko na bamwe bibera mu mashara no muzasenyutse bavuga ko bafite amazu! Icyo gihuru rero werekana neza ibikiberamwo, nicyo twita igihugu.
Kwigenga byo koko ntabihali. Abagisha nibo bacungira benebyo inka n'isambu bitagomba kuvuga, gusaba, birayoborwa/birarongorwa gusa. Iyo uyoborerwa (USA, EU, UN) ashimye, biba ali sawa: ibyo izishwe, ibyo izahowe, ibyo aharajwe cyangwa se izitaragiwe ntibibara..
Wenda abuzukuruza bacu bazigenga, aliko tubyemeranywaho ko bizaruhanya, kuko ntawutunze winyaga agifite imbaraga. Ibyo Urumuli byo dutangiye kubishidikanyaho, kuko tubona bamwe mu bajigitiye ubushakashatsi (bazi/bunva neza ikigomba gukorwa), bahatanira ahubwo kuruzimya ngo umwijima ukomeze!
Envoyé : mercredi 26 septembre 2018 18:30
À : kota venant; Faustin Twagiramungu; madochka_2@hotmail.com; Rwagasana Gerard; liza.kez@yahoo.com; chakara70@yahoo.fr; Joseph Ngarambe; haguruka@yahoogroups.com
Cc : Maurice Niwese; Joseph Sebarenzi; Jonathanmusonera; Ruhorahoza Theophile; Kagomashenge; Bona Sin; Perpétue Muramutse; Chkayihura; Hakiza Canada; Niyopaci; Etienne Karekezi; abelbanga@gmail.com; Paulrusesabagina; Tuzatsinda Aimable; Jean Paul Turayishimye; Jean-Marie Higiro; Samuel Desire; Abdallah. Akishuli; Jambo Asbl; Iyamuremye David; Kabandac2; Darius Murinzi; Pascal Kalinganire; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Gasana31; Sinumvayabo; Cyprien Mugabo; Christophe Tuvugishukuri; Nkiko. Nsengimana; Kalebucyusa01; Em. Hame; Eug Ndah; Biramahire Salvator; Yonkad; Marie Kampororo; Jmarie Micombero; SHEMA; Ijwi Ryarubanda; Ngombwa; UDAHEMUKA Eric; Emmanuel Ntabajyana; Pierre Nzabagerageza; Imanzi Pdp; Kanyamibwa Pilote; Mugabo. Frank13; Olivier Rukundo; Pierre Foucher; Semahoro; Intabaza Info; Alexis Semana; Joseph Matata; Amakuruyurwanda; Gahima; Tharcisse Semana; Psimberakuri; Jeangatera; Michel Niyibizi; Semahoro; Katarypa; Zac Biampa; Samcyprien; Nsabij12; Mbonigaba Ismaïl; RNC Itahuka; Innocent Twagiramungu; Inumanews; Emasozera; Paul Umusaza; Mbonigaba; Bihibindi .; Lyarahoze Samuel; lafianceearmee@gmail.com; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; jeanmarie.ndagijimana@gmail.com
Objet : RE: Akabaye icwende ntikera!
"Ni ya nda mbi, ubucakura n'ikinyoma byokamye abanyarwanda…", K. Venant.
Ibi bivugitse vuba aliko ni ukuli kw'igice. Inda mbi n'ikinyoma ni byo, aliko byokamye abanyarwanda si byo. Ngo umukobwa umwe aba ikirumbo akabengesha benshi.
Bene kaliya gahinda rero ke kujya kagira uwo gacira ishati. Kimwe cyo Illuminatio et salus populi. Ikindi si ku bamararungu urumuli rutezweho. Ku isi hose, imhumyi, Inyanda n'abanyenda baba benshi, abacanarumuli n'abatwararumuli bakaba bacye kandi baba bihagije. Ikibazo I Rwanda ni uko formule izwi aliko ubugeni bwo kurema abanyabwenge n'imfura bukaba intagwira. Buhoro buhoro inyoni yubaka icyali.
"…byatumye twisenyeraho igihugu…", K.V
Ikihe gihugu? Uwanyumva nabi yagira ngo ndatebya! Oya, ndakomeje. Ubu se hali uwahakana ko urwanda rwabaye igihuru kiganjemo intare n'uruziramire, inkima n'inkende zikiniramo rubito? Ugishidikanya azanshakire igisobanuro cy'iyicwa ry'abantu rya buli jo n'isenyenywa ry'inyumba rizira sigaho na Rekeraho.
U Rwanda rwajyaga kuba igihugu, abakoloni barugira urwuli rwabo baragiramo inka zabo, bakarulindisha abagisha bishakiye cyane abafite mu mutwe hatoya n'inda zajyaga gufatana n'umugongo. Igihugu ni nk'isambu, uwayikatishije akayizitira ni we nyirayo, naho uyituyemo aba ayimuragiriye. Urwanda rwakatiwe I Berlin kimwe n'ibindi bikingi by'abakoloni. Tuba abacakara babo batwemerera kwiyongoza ngo turigenga! Twigenga dute duhora duhoora, twica twiicira, ali nako duhoza ibyo kutubyimbisha inda n'umutwe?
Tuzagira igihugu twipakuruye imipaka y'abakoloni tukimura imambo tukigenera isambu ikwiye idukwiye. Bizatugora aliko bizagerwaho haguma urumuli naho ugushaka ni umurama w'urwiri.
Mugire imhagarike.
Sent from Mail for Windows 10
From: kota venant
Sent: Wednesday, September 26, 2018 10:47 AM
To: Faustin Twagiramungu; madochka_2@hotmail.com; Rwagasana Gerard; liza.kez@yahoo.com; chakara70@yahoo.fr; Joseph Ngarambe; haguruka@yahoogroups.com
Cc: Maurice Niwese; Joseph Sebarenzi; Jonathanmusonera; Ruhorahoza Theophile; Kagomashenge; Bona Sin; Perpétue Muramutse; Chkayihura; Hakiza Canada; Niyopaci; Etienne Karekezi; abelbanga@gmail.com; Paulrusesabagina; Tuzatsinda Aimable; Jean Paul Turayishimye; Jean-Marie Higiro; Samuel Desire; Abdallah. Akishuli; Jambo Asbl; Iyamuremye David; Kabandac2; Darius Murinzi; Pascal Kalinganire; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Gasana31; Sinumvayabo; Cyprien Mugabo; Christophe Tuvugishukuri; Nkiko. Nsengimana; Kalebucyusa01; Em. Hame; Eug Ndah; Biramahire Salvator; Yonkad; Marie Kampororo; Jmarie Micombero; SHEMA; Ijwi Ryarubanda; Ngombwa; UDAHEMUKA Eric; Emmanuel Ntabajyana; Pierre Nzabagerageza; Imanzi Pdp; Kanyamibwa Pilote; Mugabo. Frank13; Olivier Rukundo; Pierre Foucher; Semahoro; Intabaza Info; Francois Munyabagisha; Alexis Semana; Joseph Matata; Amakuruyurwanda; Gahima; Tharcisse Semana; Psimberakuri; Jeangatera; Michel Niyibizi; Semahoro; Katarypa; Zac Biampa; Samcyprien; Nsabij12; Mbonigaba Ismaïl; RNC Itahuka; Innocent Twagiramungu; Inumanews; Emasozera; Paul Umusaza; Mbonigaba; Bihibindi .; Lyarahoze Samuel; lafianceearmee@gmail.com; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; jeanmarie.ndagijimana@gmail.com
Subject: Akabaye icwende ntikera!
Banyarubuga, ntimutangazwe nibi twunva mu bato, basebanya bashinjanya inkomoko zo mugi-PARMEHUTU (iminota 1:05- 1:21), basubiranamwo, nka za nyamaswa zilya ibilizo http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/09/26/jean-nepo-mporamusanga-turaganira-nabayobozi-bihuriro-mu-gihugu-cyububiligi.
Ni ya nda mbi, ubucakura n'ikinyoma byokamye abanyarwanda bashaka inyungu, tutaretse n'imilyango yacu.
Ibisa bityo byarabonetse ku gihe cy'ubwami; biboneka muli Parmehutu, nyuma muli MRND; turabibona muli Rupiyefu ubu kandi tuzanabibona mu ngoma zizaza! Ntabyo gusobanuka iwacu! Ngiyo imhanvu bitoraha gukora mobilisation mu banyarwanda, bamwe ntibabikozwa kubera ubuhemu burenze babonye, abandi bakabikwepera mu masengesho.
.
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (15) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.