Pages

Thursday 13 September 2018

[haguruka] RE: Mutwemerere dushime abatujijuye mu Imvo n'imvano (bbc): ikiganiro kuri "manifeste" y'abahutu.

 


Turashima abatanze urumuli mu imvo n'imvano kuli manifeste y'abahutu (ibiganiro 4: https://www.youtube.com/watch?v=I8UgzWHCZH0 ; https://www.youtube.com/watch?v=LnvOskS1uMQhttps://www.youtube.com/watch?time_continue=44&v=DRApeuGxb-whttps://rugali.com/bbc-gahuza-imvo-nimvano-ku-nkomoko-ya-jenoside-igice-cya-nyuma/ )

byerekanye ukuntu ba nyili CNLG baserukirwa na Dr J.D Bizimana bashakaga kugereka urusyo ku bakurambere bitahiye, babahohotera. Ibi ni agasanzwe kwa  Bizimana, uretse ko yakabije agatoneka cyane ababazi. Bizimana rero Ikabgayi yatumye cya kinyoma ngo republika nizo zazanye amoko, ziyashyira  mu marangamuntu gishwanyuka, herekanwa neza ko byaliho no mu mabuku (book) yo kugihe cya cyami. Atuma abakiliho babibonye babwira isi yose (bbc) ko igice kimwe cy'abanyarwanda cyali cyarakandamijwe kuli cyami, maze bigatera revolusiyo ya 1959, ahabaye ihushagurana hagati y'abatutsi n'abahutu birukana ubwami: s/shefu Benzinge abishimirwe.  Atuma manifeste y'abahutu imenyekana, isomwa na benshi babona ko nta cyaha yakwagilizwa, ubwo igarulirwa icyubahiro. Ishekerwa lye akabya, akagera naho atinyuka abafite-icyo-rubanda-ibaziho-cyiza-bitahiye nka kumwe amenyereye kogera ubulimiro kubo ahekesha jenosidi bakiliho mu itekinika lihanitse, litumye aseba. Reka tubahe n'urundi rugero rumwe rw'ibi byo  kugerekera abantu: 

"CNLG,  Akanama (Commission) kabalizwa muli prezidansi ya Republika, yaragiye igufatira projet yakoreraga mu maprefegitura yose ya Rwanda, ifite icyicaro Ikigali. Nuko ikora listi y'abatutsi bose (abisuma*, ba nyakabyizi, n'abakozi bize) bayikoreye/bayikoragamwo. Irangije, ifata abishwe maze irandika iti  "aba bantu bose biciwe kuli projet Ikigali, kandi bicwa n'ubuyobozi bwa projet, mu gihe cya jenosidi". Nyamara ababizi bahamya neza ko icyo gihe, abakozi bisuma na ba nyakabyizi bakoreraga ahanyuranye mu mishinga ya projet; barangiza amasaha umunani bagasezererwa, bagataha iwabo mu midugudu (amacelire). Imilimo y'abisuma n'iya ba nyakabyizi benshi yahagaze ku ya 6 avril 1994 yongera gutangira RPF imaze gufata ubutegetsi.
Nuko CNLG yandika igitabo, ivuga ko abo bakozi bose bishwe n'umuyobozi wa projet, bamwe abatsinda Ikigali kuli projet, abandi ajya kubashaka mu midugudu yabo ngo abicishe. CNLG ifata ilyo funguro (igitabo), ilyoherereza za ambassades ngo zilihe isi ibafashe guhiga uwo mwicanyi. Umuntu yakeka ko CNLG yali igamije kwicisha inyoni ebyili ibuye limwe, alibyo: gushimisha abashaka ihora n'abashaka ilimbuka ly'abadahamililiza ingoma ku ruhande rumwe, naho ku rundi guha abanyamahanga banga imhunzi ubulyo bwo kuzishushubikanya bitwaje ibicumuro na jenosidi. 
Icyo gikorwa cya CNLG rero cyali cyiza, gifite ubulyohe bwinshi. Ikibazo cyabaye nuko abo Ibwotamasimbi nabo basanzwe barwanya icyitwa umujenosideri cyose. Ibyo byanatumye baza mu Rwanda, bahamara igihe kirekire bashaka kumenya ibyabaye byose, bataretse no gusuzuma ibyabaye muli iyo projet. Bali bafite rero rapports z'uko byagenze byose, bafite n'inyandiko nyinshi zanzuwe n'inkiko zinyuranye. Bahawe igitabo cya CNLG, barasoma basanga gitandukanye kure n'ibyo babonye/bashyikilijwe, kilimwo byinshi byivuguruza, byinculikiranye. Dukeka ko batangaye bati Ese doguta byamugendekeye bite, ko noneho aduhaye ibidasobanutse neza? 
Aliko kuko CNLG ifite ishongoro lya jenosidi n'ilyo aho ikorera, igitabo barakibitse barategereza, wenda ubwo baragira bati "ntawamenya, ibi bishobora kugera igihe bibyazwa umusaruro, ururgero ni nko kuzabera inganzo bamwe bandika n'abakina PBLV https://www.france.tv/france-3/plus-belle-la-vie cyangwa se gufasha guha ubutabera abahemukira abandi bashingiye/banyanganyisha
ubudahangarwa bahabwa n'igihe".

Ibi rero tubyerekanye ngo dushyigikire bwana Yusuf  wa BBC wabwiye P. Ngenzi Nkurunziza wa Brisbane, Australiya ati niyo umuntu yaba abeshya, ntumwima ijambo, uramutumira ngo yisobanure, yagira ubutwari akaza yakwanga ukamwihorera. Kandi ko nibyo, dore lya buku, bamwe bihutiye gutwika, none nilyo lisobanura ibyakozwe n'Ubwami na Republika! 
---------------------------     
*Abisuma ni abaturage bajyaga gushaka akazi, kaba kahali bakagahabwa, kaba ntako bagasubira mu midugudu (amacelire) yabo.


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (12)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.