Pages

Saturday, 8 September 2018

[haguruka] Ms Louise Mushikiwabo, candidate controversée au poste de Secrétaire Générale de l'OIF, obsédée par ses accusations non fondées sur le rôle de la France dans le génocide Rwandais.

 

Ms Louise Mushikiwabo, candidate controversée au poste de Secrétaire Générale de l'OIF, obsédée par  ses accusations

non fondées sur le rôle  de la France dans le génocide Rwandais.



"UBufaransa bufite inshingano yo guhangana n'amateka yabwo kurusha u Rwanda": Louise Mushikiwabo

October 31, 2017 Muhoza Amakuru, Amakuru ashushye, Politiki 0

Mu kiganiro kizwi ku izina rya Internationales, cyabaye ku italiki ya 29 Ukwakira, cyahuje Minisitiri Louise Mushikiwabo n'abanyamakuru batatu bakorera ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, kikaba cyaribanze ku mubano w'u Rwanda n'Ubufaransa utifashe neza muri iki gihe.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo yasubije ibibazo yabazwaga n'abanyamakuru batatu barimo uwitwa Christophe Ayad wa Le Monde, Françoise Joli wa TV5 Monde ndetse na Sophie Malibeaux ukorera Radiyo Mpuzamahanga y'Abafaransa(RFI).

Iki kiganiro kikaba cyaragarutse ku mubano utameze neza hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa, nyuma yaho igihugu cy'Ubufaransa gihamagaje umwe mu basirikare bakuru b'u Rwanda, ku kibazo cy'ihanurwa ry'indege ya Juvenal Habyarimana wari umukuru w'igihugu cy'u Rwanda mu 1994, ibi byakurikiwe n'igikorwa cyo gukura ambasaderi w'u Rwanda ku butaka bw'Ubufaransa.

                      Emmanuel Macron agomba guhangana n'amateka y'igihugu cye./ Ifoto: Internet

Kugeza ubu Ubufaransa ntiburerura ngo bwemere uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Mushikiwabo yabigarutseho avuga ko nubwo bimeze bityo hari icyizere ko buzasobanukirwa uruhare rwabwo.

Icyo kizere Minisitiri Mushikiwabo agishingira ku kuba mu kwezi kwa Gashyantare 2010, mu ruzinduko yagiriye hano mu Rwanda, Nicolas Sarkozy wayoboraga Ubufaransa yagerageje gusaba imbabazi kubw'amakosa n'ubuhumyi byaranze Ubufaransa mu gihe cya Jenoside. Mushikiwabo yongeyeho ko Ubufaransa bufite inshingano yo guhangana n'amateka yabwo kurusha u Rwanda.

Yagize ati: " Gufasha, kugira uruhare ruziguye mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri Jenoside ntabwo byakwitwa ubuhumyi. Wenda ndi umudipolomate nzi ko hari uburyo bwo guhindura ururimi bujya bubaho, ariko u Bufaransa bufite inshingano yo guhangana n'amateka yabwo kurusha u Rwanda. Ariko twizeye ko igihe kizagera, kandi wenda kiri hafi ko u Bufaransa buzemera uruhare rwabwo rubi bwagize muri Jenoside."

Kuva Emmanuel Macron yarahirira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi uyu mwaka, nta kidasanzwe kirahinduka mu mibanire y'ibihugu byombi, ariko ubwo yahuriraga na Perezida Kagame mu nama rusange y'Umuryango w'Abibumbye muri Nzeri bagaze bimwe baganira.

Mushikiwabo yasobanuye ko Perezida Kagame yashimye ibiganiro yagiranye na Macron kuko yamugaragarije ko u Bufaransa bushaka kuvugurura umubano mwiza n'u Rwanda.

Yongeye ho ko inzira ikiri ndende, kandi bishoboka ko Perezida ashobora kugira ubushake bushoboka ku isi ariko akisanga afite umutwaro munini umurenze.

Ahandi hashingirwa icyizere cy'umubano uzira agatotsi, nuko umujyanama mu bya dipolomasi wa Emmanuel Macron, Philippe Etienne ari mu batumye Nicolas Sarkozy agerageza kwiyegereza u Rwanda ubwo yayoboraga Ubufaransa. Ikindi nuko mu bantu be ba hafi no muri guverinoma ye nta wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Hasohotse Raporo nshya igaragaza uruhare rw'Ubufaransa muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Hasohotse Raporo nshya igaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda
13-12-2017 saa 09:47' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2481 | Ibitekerezo

Leta y'u Rwanda yasohoye raporo nshya yakozwe n'Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Cunningham Levy Muse igaragaza umugambi w'Ubufaransa ndetse n'uruhare rw'iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwahise ruyishyikiriza Leta y'u Bufaransa aho abayobozi b'iki gihugu basabwa kugaragaza uruhare rwabo muri Jenocide yakorewe Abatutsi ndetse n'inyandiko n'amakuru bufite ku bikorwa byabo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside kugira ngo abantu bamenye ukuri.

Iyi raporo igaragaza byinshi mu bikorwa bitandukanye byakozwe na Leta y'u Bufaransa mu gutiza imbaraga Leta y'u Rwanda y'icyo gihe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenocide yahitanye imbaga y'inzirakarengane.

Byinshi mu Bikorwa bikubiye muri iyi Raporo yakozwe n'Abanyamerika bigaragaza uruhare rw'Abafaransa muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda harimo, kuba u Bufaransa bwaratanze ubufasha bwo gutanga intwaro ku bakoze Jenoside, kubarinda mbere na nyuma y'iminsi ijana ya Jenocide, guha ubwihisho abakoze Jenoside, kwinangira kohereza mu Rwanda abaregwa Jenoside barenga 10 ngo bakurikiranirwe aho bakoreye ibyaha n'ibindi bitandukanye.

U Rwanda rugaragaza ko iyi raporo y'Abanyamerika ihamya ndetse ikanashimangira uruhare rukomeye bamwe mu bayobozi b'u Bufaransa bagize mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, dore ko bakomeje kumvikana babihakana bivuye inyuma.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, aherutse gutangaza ko hakunze kubaho ibikorwa byo gukingira ikibaba no kurimanganya ku ruhande rw'u Bufaransa hagamijwe kurengera bamwe mu basirikare bakomeye b'Abafaransa ndetse n'ubufatanye mu bya politike mu gihe cya Jenocide.

Umwaka ushize nibwo Leta y'u Rwanda yatangije iperereza ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi n'abasirikare b'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyi raporo ikaba ije ishimangira ibikorwa bigendanye n'iri perereza ryatangijwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.