Pages

Saturday 5 April 2014

[RwandaLibre] Fw: [rwanda_revolution] Kugeza ikibazo kuri Perezida w'u Rwanda byabaye icyaha kuva ryari?

 


----- Forwarded Message -----
From: Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr>
To: Fondation <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Cc: "netherlands_group@yahoogroups.com" <netherlands_group@yahoogroups.com>; uRwanda_Rwacu <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>; Rwanda <rwanda_revolution@yahoogroups.com>
Sent: Saturday, 5 April 2014, 12:01
Subject: [rwanda_revolution] Kugeza ikibazo kuri Perezida w'u Rwanda byabaye icyaha kuva ryari?

 

Umwana w'umukobwa yafunzwe ashinjwa kuvogera ibiro by'Umukuru w'Igihugu

Author : Izuba Rirashe
alt 3
alt 2 531
04/04/2014
Ikirango cya Polisi y'Igihugu (Ifoto/Interineti)


Polisi ya Rwamagana yari yafunze umwana w'umukobwa nyuma y'uko afashe inzira akerekeza i Kigali aje ku biro by'Umukuru w'Igihugu kumugezaho ikibazo cye.

Niyigena Claudine w'imyaka 21 y'amavuko wiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye ngo yabuze ubuyobozi atakira nyuma yo kwirukanwa mu nzu n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kigabiro; Akarere ka Rwamagana ,maze kuwa 28 Werurwe 2014 yerekeze aho Umukuru w'Igihugu akorera.

Umubyeyi we, Mukagatare Françoise, yabwiye Izuba rirashe ko umwana we "yakiriwe n'abashinzwe umutekano w'Umukuru w'Igihugu; ariko bumaze kwira bahamagara polisi kugira ngo imushakire icumbi kuko atashoboraga gusubira i Rwamagana".

Polisi ya Nyarugenge ngo yamucumbikiye muri gereza nyuma iza kumwimurira muri Polisi ya Rwamagana ari naho afungiye kugeza ubu.

Umupolisi mukuru utashatse kugaragara muri iyi nkuru yabwiye Izuba Rirashe ko uyu mwana yagiye muri perezidansi kuwa gatanu (tariki 28 Werurwe 2014) yifuza kubona umukuru w'igihugu ariko abashinzwe umutekano w'umukuru w'igihugu bamubwira ko adashobora kumubona kuko ari hanze y'igihugu.

Mu gihe twakurikiranaga iyi nkuru, inzego za Polisi zamenyesheje Izuba rirashe ko uyu mukobwa yarekuwe nyuma y'icyumweru afunzwe, aya makuru akaba yemejwe n'umubyeyi w'uyu mwana wari ufunzwe, Mukagatare Françoise

Umubyeyi w'uyu mwana ufunzwe yahamagaye Izuba rirashe aribwira ko Polisi yamumenyesheje ko ifunze Niyigena Claudine kubera "guteza umutekano muke ku biro bya Perezida wa Repubulika"

Intandaro y'iki kibazo ni imitungo

Intandaro ni amakimbirane ashingiye ku nzu iri mu kibanza cyaguzwe n'ikigo cy'ubwiteganyirize bw'abakozi mu Rwanda (RSSB).

RSSB yaguze inzu y'uwitwa Turatsinze washakanye na Mukagatare Françoise ariko aza kumuta nk'uko abaturanyi babivuga.

Akarere kamaze kugurisha uwo mutungo; amafaranga yahawe umugabo utarasangiye n'umugore n'abana.

Uyu muryango (Abana na mama wabo) wagumye mu nzu yaguzwe na RSSB ndetse abashinzwe umutekano n'ubuyobozi babonaga ko yabagwaho; bityo kuwa 28/03/2014 birukanwa muri iyo nzu ndetse ihita isenywa.

Kugeza ubu inzego zibanze ngo zashakiye uwo muryango aho kuba mu gihe bashakirwa indi nzu ariko nabo banze kuyijyamo basaba ko bahabwa ibyo bemerewe n'urukiko.


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.