Pages

Sunday 2 November 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Re: [Dr Shimamungu] Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 

Banyarwanda,

Ibi bibazo byo guhindura ikinyarwanda ntibyagombye kubaho uretse ko biterwa n'igitugu n'ubwirasi.

Abongereza iyo bashaka guhindura imyandikire y'icyongereza bakoresha abahanga ba Oxford na Cambridge  Universities maze bagahindura ibyanditse muri Dictionnaires zabo. Akenshi kandi ntabwo bahindura ibyabaye kamere mu mvugo n'inyandiko. Ahubwo bongeraho amagambo mashya yemewe kubera ko akoreshwa n'abantu benshi. Ayo magambo hari nubwo aba yaraturutse ku zindi ndimi. Abafransa nabo ni uko bakora bakoresheje Academie francaise yabo na za Universites zabo.

Kwirengangiza abahanga b'abanyarwanda dufite nubwo baba badashikikiye Leta ihari ibyo n'ibyo twavuze by'ubwirasi ndetse no gushingira ku moko. Ukirengagiza Dr. Shimamungu wize i Sorbone muri zimwe za universites zikomeye ku isi kubera ko atagupfukamira maze ukishinga abagukomera amashyi  akaba aribo wita abahanga bawe bagufasha guhindura ibyo ushaka. Hari igitugu, ubwirasi, ubuswa birenze ibyo koko? Iyo ukorera umunyagitugu kandi aronda akoko nka Kagame, ibyo ubuhanga bwawe birazimira, ubishyira iruhande, ugakora uko ashaka , dore ko na Kagame ubwe yakunze gupinga abize avuga ko ntacyo bashoboye.




From: "Olivier Nduhungirehe oliviernduhungirehe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Saturday, 1 November 2014, 18:18
Subject: *DHR* Re: [Dr Shimamungu] Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

 
Dr Eugène Shimamungu,


 
Urakoze cyane kugira icyo uvuga kuri aya Mabwiriza ya Minisitiri w'Umuco na Siporo n°001/2014 yo ku wa 08/10/2014 agenga imyandikire y'ikinyarwanda.
 
Jye mu by'ukuri nta bumenyi mfite ku myandikire no ku kibonezamvugo by'ikinyarwanda (mperuka kucyiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza), ariko ibyo wasobanuye byose ndabona bifite ireme. Aha nkaba nishimiye ko na Minisitiri w'Umuco na Siporo amaze kunenga aya mabwiriza, ku buryo agiye gusubirwamo.
 
Uko mbibona ariko, ivugurura ry'ikinyarwanda ntirigomba kugarukira ku myandikire yarwo. Iryo vugurura rigomba no kugera ku kibonezamvugo ndetse no ku magambo agize ururimi. Ubu turi mu mwaka wa 2014, ikoranabuhanga ryateye imbere, isi yibarutse ibintu bishya byinshi, bidafite amagambo abisobanura mu kinyarwanda, ku buryo abanyarwanda aribo bayihimbira. Nkaba mbona rero kunoza imyandikire y'ikinyarwanda, bigomba kuzuzwa no kuvugurura ururimi muri rusange ngo rujyane n'igihe tugezemo. Aha birumvikana ko hanagomba gukorwa inkoranyamagambo idushyirira hamwe amagambo yose asanzwe agize ururimi rw'ikinyarwanda, ndetse ikanaduhimbira andi asobanura ibintu bishya byinshi byadutse, tudafitiye amagambo abisobanura.
 
Aka kazi rero ntabwo gashobora gukorwa n'umunyarwanda ubonetse wese. Hakwiye mbere na mbere ko abahanga bose u Rwanda rufite mu rurimi rw'ikinyarwanda, bakwicara hamwe, bakamara iminsi basesengura urwo rurimi, bakarukosora aho rugomba gukosorwa, bakarwuzuza aho rugomba kuzuzwa, bakarunoza aho rugomba kunozwa, maze bakadutegurira umushinga w'amabwiriza (cyangwa se w'itegeko), ugenga imyandikire n'ikibonezamvugo by'ikinyarwanda, ndetse unadutegurira inkoranyamagambo.
 
Sinzi umubare w'intiti dufite mu rurimi rw'ikinyarwanda uko ungana, ariko nkeka ko atari benshi cyane. Ku bwanjye rero, kuri iyi ngingo tugomba kwibagirwa ibibazo bya politiki bidutanya, maze abahanga dufite bose, bakatunogereza ururimi rumwe rukumbi dufite, kuko uko byagenda kose, uru rurimi ari rwo ruduhuza.
 
Umunsi mwiza.
 
Olivier NDUHUNGIREHE




Le Samedi 1 novembre 2014 11h26, "SHEMA shimamungu@gmail.com [Imbona-Nkubone]" <Imbona-Nkubone@yahoogroupes.fr> a écrit :


 

1 Novembre 2014
Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y'ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014
Eugène Shimamungu
Docteur en Sciences du Langage
(Univ. Paris-Sorbonne)
Grammairien et lexicographe[1]
 
(Ndabanza nisegure : nta mabwiriza mu myandikire y'ikinyarwanda ngendera ho byanze bikunze, kuko hari byinshi nenga amabwiriza yagiye akurikirana, ni na byo mugiye kubona muri iyi nyandiko).
 
Nta rurimi rwandikwa uko ruvugwa. Mu kumvikanisha ibivugwa, imyandikire y'ururimi igerageza gushushanya imivugire yarwo ihereye ku majwi yumvikana (phonologie), imiterere y'ururimi (morphologie), n'inkomoko y'amagambo (étymologie). Wanditse ukurikije amajwi gusa hari aho wasanga amagambo amwe n'amwe nta cyo avuze. (Soma ibikurikira...)





Envoyé par : Olivier Nduhungirehe <oliviernduhungirehe@yahoo.fr>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.