From: Agnès Murebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, 24 April 2014, 17:54
Subject: *DHR* Kigali:ngo Contact TV mu bibazo kubera Ifungwa rya CCFR?
Inkuru ya Jean Paul Ibambe mu Igihe
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ifungwa-rya-centre-culturel-franco?page=article_mobile
Nyuma y'aho hatangarijwe ko Umujyi wa Kigali wafunze ikigo ndangamuco cy'u Bufaransa n'u Rwanda (Centre D'Echanges Culturels Franco-Rwandais) kiri mu mujyi wa Kigali ; Contact TV yari ihafite studio ndetse yari yaratangiye gukora, ibikorwa byayo byahise bisubira inyuma kuko bagiye gushaka ahandi ho gukorera.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Albert Rudatsimburwa, Umuyobozi wa Radio na Televiziyo Contact, yavuze ko ifungwa ry'aho yakoreraga ryabashubije inyuma ndetse bagiye gushaka aho bimurira studios zabo.
Yagize ati "Ifungwa ry'aho twakoreraga ryadushubije inyuma cyane, ikibazo ntabwo ari ugufunga kwa Centre Culturel kuko Centre ntabwo bayifunze bashobora kuva hariya bakajya kubikorera ahandi, ikibazo ni uko Abafaransa basabwe gusubiza ubutaka Umujyi wa Kigali, Abafaransa ubwabo bashaka kuhasenya, urumva ko tugomba kwimuka kandi twari twatangiye gukora."
Umuyobozi w'iyi Televiziyo, yakomeje avuga ko igikurikiyeho ari ugusenya ibyo bari baramaze gushyira aho bakorera ubundi bakimura iyi televiziyo nubwo batarabona aho izimukira kuko ngo iki cyemezo cyarabatunguye.
Ku rundi ruhande, avuga ko kwimura Contact TV bishobora kuzafata igihe gito nubwo bibateye igihombo. Aha akaba yagize ati "Ntabwo tugiye gucika intege, turahombye ariko niko business imera, nta muntu wadutegetse kujya hariya, ibyo ni igihombo nyine, nk'abashoramari ni uko bigenze."
Envoyé de mon iPad
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.