Pages

Thursday 24 April 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Re: Ambassadeur de France au Rwanda: centr e culturel fer mé depuis le 16 avril 2014.

 

Nzeyi

Wakoze kuduha ibisobanuro. Biragaragara ko  Ambassade yagize ikibazo gikomeye kuko siyo  yakwishimira gutungurwa maze ikabura aho ikorera kandi yarategujwe mbere hose. Mbese ubwo  bafite impamvu zo kuba bahisemo kuba sans abri. Burya ngo utabusya abwita ubumera. Buriya ntako batagize ngo ntibabe sans abri cyangwa ngo bagumane ikibanza bari barimo.

Biragoye kuzamenya uko byagenze kuko ni amabanga ya Diplomatie. Reka dutegereze wenda Jeune Afrique izabitangaza



From: "nzeyifreddy@yahoo.com" <nzeyifreddy@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Thursday, 24 April 2014, 16:48
Subject: *DHR* Re: Ambassadeur de France au Rwanda: centr e culturel fer mé depuis le 16 avril 2014.

 
Agnes Murebwayire,

ntabwo nifuje ko basenya amazu yose ashaje ya za Ambassade, kuko hari n'andi mazu yirukanywemo abacuruzi(Guhera kwa VERMA, ukazamuka kugera mu ma Feux Rouges abanza, ugatambika ukagera ku ga station kari haruguru y'ahahoze Gari ukamanuka ukagera imbere yo kwa Rubangura, ukongera ugatambika ugasubira kuri Rond point, amazu yose ari muri ako gace arazitiye nta bakihacururiza hagiye gushira imyaka 2! Aho ntibarahubaka! Yewe no Kwa Venant haracyari uko hari hameze nta byahindutse bidasanzwe! 

Mu bahawe ubutumwa bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by'igishushanyo mbonera, na Amassade y'ubudage yarabibwiwe kuko nayo ifite amazu hariya muri kariya gace kazamuka kerekeza kuri BNR no kuri Plateau(ibi nabibwiwe n'umwe mu badage bo muri Ambassade), nyamara ntawe barasenyera cyangwa ngo bafunge amazu ye! Leta nayo kandi iracyahafite amazu ya cyera(Ex MINAFET, na PVK) ndetse na Rwandatel ihora igurishwa!

Centre culturel Franco-Rwandais rero twigeze tubwirwa ko abafaransa bari baremeye kuzubaka inzu ndende hariya iri ijyanye n'icyerekezo, nyuma y'aho ambassade zongeye gufungurirwa gusa aho byapfiriye ngo gahunda zigende biguru ntege ntimumbaze! 

Naho guha igihugu ABA INVESTAZI byo barakigerereye niba ntabyo wari uzi, uzajye ahahoze ETO mu mujyi uzumirwa, harimo kubakwa Shopping Mall y'akataraboneka, kandi ngo ikibanza cyatanzwe na GUVERINOMA si umujyi wa Kigali wagitanze! Hotel Serena nayo ndibuka ko yubatswe na Cash za Leta nyuma uko yaje kugurishwa ntawe ubizi! Hari n'indi nzu y'amanama iba kuri Primature, nayo yubatswe ku mafaranga ya Leta nyuma tukajya twumva bihwihwiswa ko ari iya TRI STAR, yaje guhinduka Crystal Venture, ubu ntiwamenya nyirayo nyakuri na RWEMALIKA THEONESTE OLIVIER NDUHUNGIREHE ntabyo azi! 

Hari kandi andi mazu yiswe Convention Center arimo yubakwa ikuba gahu, ayo mazu mperuka Leta ijya gutanga Bonds du Tresor bakayiha akayabo ngo iyo centre ikunde yuzure, ejo muzumva ifitwe n'aba INVESTAZI wa mugani! N'ibyayi na za Cimenterie, amakawa, ....byaragurishijwe na nkanswe CENTRE CULTUREL! Yaba nayo wenda nyirayo ni IGIHANGANGE igihe kizagera ayigaruze, nk'udusambu twa Sogokuru twatejwe imirwi ngo aba INVESTAZI baje se nzatugarurirwa nande?!  

Iriya nzu ifite amasezerano yagizwe yubakwa, ba nyirayo bazadusobanurire ikibazo nyamukuru yateje kuko atari yo yubatse nabi cyane muri Kigali. Mwari mwavuga Ste FAMILLE batarategekwa kuyivanaho...!Mbiswa....reka njye kwiyumvira urwa KIZITO!







__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.