Pages

Tuesday 28 October 2014

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Re: Rwanda:igazeti ya leta yatangaje impinduka Kinyarwanda

 

----- Forwarded Message -----
From: "Leopold Munyakazi Cakazi2004@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" 

 
Ncuti kandi bavandimwe,

Muribuka ko insanganyamatsiko y'imyandikire y'ikinyarwanda yakuruye impaka nyinshi kuri murandasi mu bihe byashize.Bamwe bagaragazaga ko hakiri mo udutotsi dukwiriye gukosorwa, abandi bakavuga ko dukwiriye gutegereza amabwiriza ya Reta.

None se ko noneho amabwiriza ya Reta yabonetse, izindi mpaka zifite irihe shingiro cg. se zigamije iki? Mbese gutsimbarara ku byo twamenyereye ni wo murage tuzasigira ab'ejo? Iyo ubushakashatsi bwakozwe n'ababifitiye ubuhanga n'uburenganzira, nta zindi mpaka zakagombye gushozwa.

Koko rero, Reta yashyize ho Inteko y'ururimi n'Umuco by'uRwanda kandi iyishyira mo intiti zo gucukumbura ibibazo byose bijyanye n'izo nkingi zisegasiye imibereho y'igihugu. Ni ukuvuga yuko Reta idashobora kugira icyemezo ifata kuri izo ngingo bidaturutse ku nama z'abagize Inteko. None se hari ingingira umuntu akwiriye kugira ku mivugururire y'imyandikire y'ikinyarwanda mu gihe azi ko intiti ziri ku itonde rikurikira zayigize mo uruhare? Byaba ari ukuburana urwa "Ndanze"!
Nk'uko Iteka rya PEREZIDA No 24/01  ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho abagize Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Abantu bakurikira nibo bagize INTITI 15 zigize Inama Rusange y'Inteko.
1. Intiti NIYOMUGABO CyprienIntebe y' Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco
2. Intiti MUKABACONDO Thérèse, Umwungiriza w'Intebe y' Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ushinzwe Umuco
3. Intiti KAYISHEMA Jean Marie Vianney, Umwungiriza w'Intebe y' Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco  ushinzwe ururimi
4. Intiti RUTAYISIRE Paul
5. Intiti MUKARUTABANA Rose-Marie 
6. Intiti NYIRAHABIMANA Jeanne
7. Intiti RWAGATARE Joseph
8. Intiti RUGEGE Geoffrey 
9. Intiti KAREMERA Carole
10. Intiti NDAHIRO Alfred
11. Intiti KAMALI Alphonse
12. Intiti YANZIGIYE Béatrice
13. Intiti SHYAKA Anastase
14. Intiti MFIZI Christophe
15 .Intiti KAYISABE Védaste



On Tuesday, October 28, 2014 3:49 PM, "nsabifaustin@yahoo.ca [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Nzinik,

Niba numvise neza logique y'iyi myandikire mishya, ndabona ahubwo bigomba kwandika gutya :
« Ikibabi k'igiti » (ni rwo rugero batanze) bikaba « Ibibabi b'ibiti » !

Ikindi, ko wumva "cy" imbere ya "i" ihinduka "k"  (i.e. Icyibo cyandikwa Ikibo), iyi nteruro ya kabiri hepfo aha bazayandika bate ko itavuga kimwe n'iya mbere :
1) « Nta kibyara nk'intare n'ingwe » (progéniture prolifique)
 2) « Nta cyibyara nk'itare n'ingwe » (parlant d'une ressemblance quasi-parfaite entre mère-descendance)

Interuro ya kabiri rero "irakosheje" aliko uyikosoye ntiyaba ikivuga ibyayo ahubwo yavuga iby'iya mbere!
 
FN





__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://realitesdurwanda.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.