Pages

Friday, 24 October 2014

[RwandaLibre] Re:(Ngoga) RWANDA : POUR LA MISE EN PLACE D'UNE COMMISSION VERITE ET RECONCILIATION à la sudafricaine

 

Muvandimwe munyarwanda Ngoga,
Ibyo uvuze by'abanyapoliki bo muri opposition nyarwanda gushyira hamwe ni byo kandi birakenewe rwose. Ikibazo kibaho ni uko hari bamwe bibwira ko ari bo kamara mu gukemura ibibazo u Rwanda rufite ubu. Ko leta mpotozi ya Kagame na FPR iri mu Rwanda ari bo bari entitled/attitres kuyirwanya, ubundi buri wese akabonamo undi(mugenzi we) umugambanyi. Iyo ni ideologie de l'exclusion de l'autre yatwokamye abanyarwanda, ideologie yo kuvangura kwa buri gihe no kwigizayo abandi. Ni yo yica byose, ni yo ituma biriya byose uvuga bidashoboka. Iteka duhora dushaka icyakwigizayo mugenzi wacu aho kugirango tumwegere twegerane nawe dushyire hamwe. U Rwanda kuva rwabaho rwabaye une societe exclusive kugeza ubu. Nta ideologie nta culture de l'inclusion yigeze iharangwa. Twe rero mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, kubera ko kurema une societe rwandaise inclusive ari cyo tugamije imbere y'ibindi byose, igikorwa cyose kiganisha kuri une vraie reconciliation nyarwanda twakitabira, cyane cyane ko byanditse no mu mahame-remezo ya politiki y'ishyaka ryacu.
Obstacle rero iba mu kwiyemera kwa bamwe, abantu bamwe gusuzugura abandi, abibwira ko bihagije ko ntawe bakeneye gufatanya nawe, abibwira ko kurwanya leta mbi iri mu Rwanda ari akarima kabo bakiha prerogatives zo kugena ufite uburenganzira bwo kurwanya iyo leta n'utabufute. Bakirengagiza nkana ko ko leta y'u Rwanda ivuga ko iyobora u Rwanda mw'izina ry'abanyarwanda bose ko rero umunyarwanda wese yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba umutwa, yaba imvange z'abo bose, yaba umukiga yaba umunyanduga, yaba uwakoze muri leta ya MRND yaba uwakoze muri leta ya FPR,  yaba uwahunze mu 1994 yaba uwasigaye mu Rwanda ndetse n'ukiriyo uyu munsi, bose buri we afite uburenganzira busesuye nk'umwenegihgu bwo kurwanya iriya leta ya Kagame na FPR mu gihe abona ko ari mbi, ko imusenyera igihugu aho kucyubaka. Abiha rero kugena ukwiye kurwanya leta ya Kigali n'utabikwiye(reba nka Victor Manene Gakoko muri commentaire ye), bumvisha abantu ko aribo babikwiye bonyine cyangwa se uwo babihereye uruhusa, twibaza aho izo prerogatives bazikuye bikatuyobera. Bamwe mubatekereza batyo bari muri bariya bayobozi b'amashyaka n'ab'amashyirahamwe wavuze n'abo utavuze, ari nayo mpamvu gushyira hamwe nkuko ubyifuza byananiranye. Buri wese aba ashaka kwexclua ndi muri ya ideologoe de l'exclusion tous azimuts yatwokamye abanyarwanda. Kuri twebwe ABASANGIZI, il est plus que grand temps de s'en debarrasser et d'embrasser l'ideologie de l'inclusion, la seule qui puisse nous tirer du fond de l'abime et de l'autodestruction. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2014-10-24 6:59 GMT-04:00 Dieudonné NGOGA diditedy@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Bwana  GASANA muraho ? Ibyo uvuga muri iyi nyandiko yawe ishimangira ibyo Twagiramungu avuga ni byiza kandi nanjye namye mbona aricyo gisubizo gikwiye . Ikibazo ni kimwe . Ni uko abantu nkamwe mwabaye mu mitegekere y'igihugu ndetse mu ngoma zombi zinyuranye , mukaba mwrabibayemo inararibonye mwagombye gufatanya n'abandi nka ba TWAGIRAMUNGU Faustin , ba RUDASINGWA Theogene, RUSESABAGINA , Generali HABYARIMANA , NERETSE , BUKEYE , NAHIMANA, Jean Marie Vianney, MATATA , mbese n'abandi ntashoboye kurondora mwashinze amashyaka na za societes civiles mukishyirahamwe , mwakicarana, mugasaza inzobe mugashaka uburyo habaho iyo table ronde igamije RECONCILIATION NYARWANDA . Kubivuga ni byiza ariko il est grand de le faire  si ce n'est pas tard !

NGOGA 


Le Vendredi 24 octobre 2014 6h19, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
       Innocent Twagiramungu,
Iki gitekerezo uzanye muri debat cya komisiyo "verite et reconciliation" ni byiza ko abantu bakitaho bakakiganiraho aho kukirenza amaso ngo bikomereze kandi nta naho barimo kujya mu by'ukuri. Nyamara tukitayeho wenda cyagira aheza kitujyana.
1.Muri PRM/MRP-ABASANGIZI twagiteganije mu mahame-remezo ya politiki page 20 aho tubona ko iyo komisiyo ifite prealable ikurikira nkuko tuyivuga muri point 7: "Gushyiraho komisiyo yo kwiga kw'iyicwa ry'abantu kubera impamvu za politiki mu mateka yose y'u Rwanda: ku ngoma ya Cyami ntutsi, Repubulika mputu ya mbere, Repubulika mputu ya kabiri, na Repubulika ntutsi ya mbere ari nayo iriho ubu;"
2. Kugirango iriya commission verite et reconciliation igire icyo igeraho, indi prealable twatekereje tukanayitegenya ni iyo kwimakaza kuvugisha ukuri kuko abanyarwanda mu muco wabo bigishijwe kuva bakivuka bazi ko kuvugisha ukuri ari ubucucu ko kubeshya ari ukumenya ubwenge. Ikiri valeur ahandi (nko muri Afrique du Sud) usanga ari anti-valeur iwacu et vice versa.Abanyarwanda umuco wacu urangwa no kutava kw'izima(perseverance dans l'erreur), kugira inzika no guhoora ibi bikajyana no kudasabana imbabazi, kutababarira no kutababarirana biterwa n'uburyarya, imbereka n'ubuhendanyi byose biranga umunyarwanda mu muco we. Ujye utinya un peuple qui ne tourne jamais la page(they never move on. Ever.). Muri point 8 page 20 dutanga igitekerezo prealable cyo 
"
Gutoza abanyarwanda kumva ko uburyo bwiza bwo kurwanya ingoma y'ikinyoma nk'iya FPR Inkotanyi ari ukuvugisha ukuri; ikinyoma ntikizakurwaho n'ikindi kinyoma, kizakurwaho n'ukuri, umwijima ntuzakurwaho n'undi mwijima, uzakurwaho n'urumuri, n'umucyo; ubuhezanguni n'ubutagondwa ntibazakurwaho n'ubundi buhezanguni, bizakurwaho n'ubworoherane, ubwubahane, ubwizerane, ubwihanganirane n'ubusabane hagati y'abenegihugu bose."
3. Commission des experts b'inyangamugayo yamara gukora rapport yayo ku mahano y'ubwicanyi yose yabaye mu mateka y'u Rwanda n'abanyarwanda bamara gukangurirwa ko kuvugisha ukuri bakava mu kinyoma, uburyarya, imbereka n'ubuhendanyi ari byo batezeho umukiro, noneho hakaba(page 20 ingingo ya 9): "Gushyiraho Komisiyo yo kuvugisha ukuri kose, uko mu Kinyarwanda bita ukuri kwambaye ubusa ku mahano yose yabaye mu Rwanda kabone n'iyo ukuri kwawe kwaba kubangamiye ubwoko bwawe, wowe ubwawe cyangwa abawe n'inshuti zawe kuko nta ngaruka habe n'imwe bizakugiraho. Ikigamijwe ni uko ahubwo bizagufasha kubohoka bigaha n'abaguteze amatwi kubohoka nabo maze ubundi wikubite icyubahiro, witere umwenda wera uzira ikizinga, utahe uri umunyarwanda mushya wo kubaka u Rwanda rw'Abanyarwanda bose;"
Muri Afurika y'Epfo mwibuke ko icyo bashakaga cyari ukumenya ukuri kandi ukuri kose ku mahano yabaye, ntabwo byari uguhana abakoze ayo mahano kuko batajyaga kwishinja. Byari ukuvuga ukuri nyakuri buri wese azi hagamijwe kuvura societe yose ibikomere yari ifite(society healing process), ubundi abantu bakicuza bakababarirana bagataha iwabo.Ibi birashaka le sens profond de dire la verite et rien que la verite abanyarwanda badafite, ari nayo mpamvu twasanze ziriya prealables ari ngombwa iriya komisiyo "verite et reconciliation" igakurikiraho. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2014-10-23 6:30 GMT-04:00 Maître TWAGIRAMUNGU Innocent Innocent_twagiramungu@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
RWANDA : POUR LA MISE EN PLACE D'UNE COMMISSION VERITE ET RECONCILIATION       
 
Netters,     
                                                                                                                                          & nbsp ;                                                                                                                    
 Il  nous faut d'urgence une commission "Vérité et Réconciliation" à la sudafricaine pour sortir le pays de la crise et déterminer la place que les criminels ( du FPR et  de l'ancien régime) , qui ont pourtant occupé les hautes fonctions, vont retrouver dans le pays. Il semble que la prison ne soit pas la meilleure solution et que la justice du Vainqueur exercée au Rwanda et au TPIR n'a fait qu'aggraver le fossé de nos divisions au détriment de la Vérité et de la Réconciliation. Qu'en pensez-vous?
 
Innocent TWAGIRAMUNGU
Brussels United Lawyers-B.U.L.
Cabinet d'Avocats
 
Tél. mobile: 0032-495 48 29 21
Tél. fixe: 0032-2-502.10.55
Fax: 0032-2- 215.59.46
 




__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.