Politiki zikorwa kwinshi, iyo muri FDU-Inkingi ni agahomamunwa!
Hashize imyaka irenga itatu (kuva muri 2010), ngerageza gukurikira amakuru y'amashyaka yo muri opposition, ku buryo bw'umwihariko, amakuru y'ishyaka FDU-Inkingi.
Abanyarwanda benshi iri shyaka ryari ryaratumye bongera kugira icyizere mu rugamba rwo guharanira ko ingoma y'igitugu ya FPR-Inkotanyi yahirima, maze abanyarwanda bakishyiriraho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi. Uko iminsi yagiye ishira indi igataha, byaje kugaragara ko hari bamwe mu bayobozi bashyira imbere inyungu zabo bwite, bagasenya ishyaka bakoresheje amatiku n'ubutiriganya ndetse n'icyo twakwita mu gifaransa « indiscipline ».
Hashize imyaka irenga itatu, ishyaka FDU-Inkingi ryaracitsemo ibice, igice cya Ndahayo Eugène n'igice cya Nkiko Nsengimana. Nta munyarwanda uharanira impinduka ya demokarasi, utarababajwe no kubona aba bagabo bombi bataracanaga uwaka kandi ari abavandimwe. Abantu baribazaga bati niba abantu badashoboye guhura ngo baganire, bacoce ibibazo bituma batumvikana, bazashobora gute kumvisha abanyarwanda ko umunsi bageze mu gihugu batazaba abanyagitugu kurusha Paul Kagame, kandi ari Mutarushwa ! Ku bw'amahirwe, ejobundi twumva ngo abo bagabo bombi (Ndahayo na Nkiko), bongeye guhura biyemeza kugarura ubumwe mw'ishyaka ryabo. Abenshi rwose iyo nkuru yaradushimishije cyane. Biyemeje gushyiraho ubuyobozi bumwe, cyakora ntibyabahiriye cyane, kuko hahise havuka igice gishya muri FDU-Inkingi, kiyobowe na Joseph Bukeye.
Nari maze iminsi numva ko hari ibaruwa Bwana Ndahayo Eugène yandikiye igice cya Bukeye Joseph ndetse akabimenyesha n'andi mashyaka, abasaba uko bahura bakagarura ubumwe mw'ishyaka. Nagize amahirwe yo kubona iyo baruwa, murayisanga mu mugereka hano hasi .
Cyakora ngo ba Bukeye iyo nkuru ntabwo bayikozwa, ngo ntibashaka kugarura ubumwe mw'ishyaka FDU-Inkingi ! Niba koko ariyo gahunda bafashe, ibyo bintu byaba biteye isoni n'agahinda.
Indi nkuru ibabaje kandi iteye isoni n'agahinda, ni uko amakuru aturutse ahantu hizewe, yemeza ko iki gice cya FDU-Inkingi kiyobowe na Bukeye Joseph, ejobundi cyakoze campagne de démobilisation, kibuza abantu kujya mu myigaragambyo yabereye i Londres yo kwamagana umwicanyi ruharwa Perezida Paul Kagame tariki ya 20/10/2014. Ibi nabyo bikaba bintera kwibaza byinshi. Ese Bukeye Joseph na bagenzi be, bagamije iki ? Bazakomeza kutubeshya no kudutesha igihe bavuga ko bari muri opposition, mu gihe babuza abantu kujya mu myigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame n'ingoma y'igitugu ya FPR-Inkotanyi ?
Ngo kuri uyu wa gatandatu tariki 25/10/2014 bafite mitingi i Buruseli ? Ese bazavuga iki nyuma y'iyi myitwarire iteye isoni? Bari bakwiye kwibwiriza bakajya ku ruhande, bakareka abakora politiki nyayo bagakora kuko iyabo ni urukozasoni, ni agahomamunwa,…!
John Ntwali
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.