On Oct 30, 2014, at 18:10, Leopold Munyakazi Cakazi2004@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
Iribagiza,Uranditse uti "Uyu Ntwali ndabona umubwira nabi nkaho kuvuga uko abibona yaciye inka amabere! " Niba usanga amagambo nandikiye Ntwari afite ubukana bungana n'ubugaragara mu yo yavuze ku ntiti zateguye ivugururwa ry'imyandikire y'ikinyarwanda,mbimusabiye imbabazi ku mugaragaro kuko inyandiko zanjye ziba zidafite intego yo gukomeretsa abandi.Ikindi rero, ntangajwe n'uko waba warize ikinyarwanda mu mashuri y'Igihimba Rusange (TC) ukaba ugishyigikiye imyumvire ya Ntwari ku myandikire y'ikinyarwanda.Aho gukomeza gukorera mu cyuka, reka nifashishe urugero rumwe gusa rw'ikinyazina ngenga kugira ngo ndebe niba dushobora kumva impamvu z'ivugururwa ry'imyandikire y'ikinyarwanda.Dore uturemajambo tugize ikinyazina ngenga muri ngenga ya mbere y'ubumwe:- indangangenga ni (n)gi-- igicumbi ni -eIbyo bice iyo ubikurikiranyije bitanga ibi: (n)gi-eIyo ubishyize hamwe ukarema ijambo bitanga: (n)gy-eUbundi twakagombye kwandika ngo (n)gye(we) ndagiye, ariko ahubwo ivugururwa ryagennye yuko tuzajya twandika ngo (n)ge(we)[nge, ge; ngewe, gewe]kubera impamvu zikurikira.Hari itegeko riboneka mu kinyarwanda gisanzwe rivuga ngo "Iyo ingombajwi k na g zikurikiwe n'inyajwi i cg. e, zivugwa kandi zikumvikana gutya: ki=[kyi] (gukina),g=[gyi](kugira); ke=[kye](gukena),ge=[gye](kugera)".Abitwa"Abanyamulenge" cg. abanyamahanga ni bo batabivuga batyo,bikaba byitwa ubuhindu bushingiye ku karere cg. ku gikundi cy'abantu kihariye.Na none kandi, "Iyo ingombajwi k na g zikurikiwe n'inyerera y n'inyajwi i cg.e na zo zivugwa ku buryo bumwe n'ubwo mu itegeko tumaze kubona". Ni ukuvuga ko: kyi=[kyi] (ikibo),gyi=[gyi](Kagibwami); kye=[kye](urukerera),gye=[gye](amagepfo).Aya mategeko yombi yuzurizwa n'itegeko ry'izigama rigenga imyandikire rusange y'ururimi: "Ibintu bivugwa kimwe bigomba no kwandikwa kimwe, kabone n'iyo isesengura ryaba rigaragaza ko ki na kyi bituruka ahantu hatandukanye".Bityo rero, kubera yuko ki zo mu magambo "ikibo" na "ikigega" zivugwa kimwe, zigomba no kwandikwa kimwe, n'ubwo mu bwinshi hamwe uhasanga "ibyibo" ahandi ukahasanga "ibigega".Niringiye yuko uru rugero rwerekanye yuko intiti zateguye ivugurura ry'imyandikire y'ikinyarwanda zitagendeye ku marangamutima, ko ahubwo zubahirije amategeko ateganywa n'icengerandimi.Ubu buhanga bwari butaragerwa ho mu gihe hashyirwaga ho imyandikire y'ikinyarwanda yo mu bihe byashize. Dukwiriye rero kugendana n'igihe tugeze mo, tukakira ibyo ubushakashatsi bushya butugaragarije.On Thursday, October 30, 2014 3:44 AM, "ilibagiza1975@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
"...... kinteye kukubaza niba warigeze wigishwa ikinyarwanda kugera nibura mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye." (Munyakazi Leopold) Sinsubiriza Ntwali doreko ibyo yibaza hari benshi tubisangiye! Njye uwo mwaka uvuga narawize! Ariko se ahubwo abari barakoze amategeko y'imyandikire ya mbere, waba warahejwe ntutange ibitekerezo byawe ko mbona usa nkaho noneho wahawemo ijambo! Uyu Ntwali ndabona umubwira nabi nkaho kuvuga uko abibona yaciye inka amabere! Njye nako nge nize mu ba mu mi li ma ki bi n n ru ka tu bu ku ha! Ntibizoroha wenda twatabarwa nawe Munyakazi na Eugene Shimamungu mukatubwira uko hazajya handikwa ikibo, ikemezo, igendere nkaho biva kuri kuga! Ntibizoroha! Nari nagizengo n'igisaga(jya) ka (ky/cy)anga (ngwa) ikikonyine none Munyakazi atwerese (atweretse) ko aricyo (harya kuki bitaba arikyo) ky(cy)'umwimerere!
Ntibizoroha wa mugani wa mukuru wanjye!
Claudia
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://realitesdurwanda.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.