Pages

Friday, 26 June 2015

[amakurunamateka.com] DMI irimo gushaka aba EX-FAR bo kwemera ko ari bo bishe abanyaEspagne 3 mu Ruhengeri.

 







DMI irimo gushaka aba EX-FAR bo kwemera ko ari bo bishe abanyaEspagne 3 mu Ruhengeri.

espagnol
26/06/2015 15:31   Amakuru
Mu gihe ibijyanye n'ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake bikomeje kuvugwaho cyane mu bitangazamakuru by'isi yose, ubu Leta y'u Rwanda yatunguwe n'ifatwa rya Lt Gen Karake ntabwo yicaye ubusa abaturage basutswe mu mihanda, abakozi bavanywe ku kazi, abana bakuwe mu mashuri ndetse hari n'abashyize amagodora imbere y'Ambasade y'Abongereza ku Kacyiru ngo bazahava KK atashye!
Ntabwo nabura kuvuga ariko ko abaturage batitabiriye iriya myigaragambyo tumaze kubona amakuru ko hari abaciwe amande y'amafaranga y'u Rwanda 2000, ntawamenya niba ari ukwegeranya ingwate KK agomba gutanga cyangwa azishyurwa muka Blair wunganira KK mu rukiko.
Uretse kwegeranya amafaranga arenga Miliyaridi y'amanyarwanda agomba gutangwaho nk'ingwate kugira ngo Lt Gen Karake ave mu buroko ahubwo afungishwe ijisho gusa atemerewe kuva mu Bwongereza, ubu hari gukorwa irindi tekinika ryo mu rwego rwo hejuru.
Amakuru agera kuri The Rwandan avuye mu basirikare bamwe bahoze muri FAR ndetse no muri FDLR aravuga ko ubu DMI irimo gushakisha abashobora gutozwa ibijyanye n'iki kibazo cya Lt Gen Karenzi Karake kugira ngo bazashyirwe imbere y'ibitangazamakuru byaba ibyo mu Rwanda cyangwa mu mahanga bamwe bemera ko ari bo bishe cyangwa bari mu gitero bariya banyaEspagne baregwa KK biciwemo cyangwa bavuge ko bafite amakuru kuri icyo gitero.
Turacyakora iperereza neza ngo tumenye abashinzwe iryo tekinika ariko hagati aho ntibibatangaze nimubona Gen Rwarakabije cyangwa undi mu bo bazanye agiye mu itangazakuru avuga ko azi abishe bariya banyaEspagne mu bo bari kumwe.
Hagati aho nabibutsa ko abo banyaEspagne bakoreraga umuryango utegamiye kuri Leta ufasha Medicus Del Mundo biciwe mu Ruhengeli nyuma y'aho bafatiye amafoto y'imirambo n'ibyobo rusange by'abantu bari bishwe mu cyahoze ari Komini Nyakinama n'abasirikare barimo abari baturutse muri EGENA bayobowe na Evariste Kabalisa, Firmin Gatera n'abandi basirikare bakuru. Amakuru amaze kumenyekana ko abo banyaEspagne bafotoye ibyo babonye hakozwe inama yo guhimba ikinamico cya DMI cyo kubica bikitirwa abacengezi, amakuru dufite n'uko icyo kinamico cyayobowe na Justus Majyambere, Evariste Kabalisa n'abandi basirikare nabibutsa ko DMI icyo gihe yategekwaga na Lt Gen Karenzi Karake.
Ikindi abantu bagomba kumenya hano n'uko abo banyaEspagne bishwe bari kumwe na mugenzi wabo w'umunyamerika we ntabwo yishwe wenda kuko abahawe amategeko yo kwica bategetse ko aticwa kubera gutinya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ni nayo mpamvu iki kibazo usanga ku ruhande rw'Amerika basa nk'abakigurutsa kuko wenda bafite ibyo bumvikanye n'ubutegtsi bwa Perezida Kagame.
Abazi imikorere yo mu Rwanda bazi neza ko nta kuntu umuntu uwo ari we wese muri FPR n'igisirikare cyayo yari gutinyuka kwica bariya banyaEspagne ngo asige umunyamerika bidahawe umugisha na Kagame ngo abivemo amahoro.
The Rwandan
26.06.2015
Email: therwandan@ymail.com
http://www.therwandan.com/ki/dmi-irimo-gushaka-aba-ex-far-bo-kwemera-ko-ari-bo-bishe-abanyaespagne-3-mu-ruhengeri/

Envoyé depuis mon appareil Samsung

Envoyé par : itwagira71 <itwagira71@gmail.com>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)



__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.