Uko iburanishwa ry’Inkotanyi Karenzi Karake ryagenze kuri 25/06/2015
Leta y’u Rwanda yatanze akayabo ka miliyoni imwe y’amapawundi – ni ukuvuga amanyarwanda arenga miliyari – kugira ngo Inkotanyi Karenzi Karake ifungirwe kijyambere mu nzu ikodeshwa na Ambasade y’u Rwanda i London.
Kuri uyu wa kane tariki ya 25/06/2015, umucamanza Quentin Purdy yatangije urubanza rwa General Karenzi Karake mu rukiko Westminster Magistrates Court.
Icyumba kiburanirwamo cyari cyuzuye abanyamakuru n’abandi bantu bari babukereye baje kureba uko urubanza rugenda.
Hari n’abategetsi bakuru ba Leta y’Inkotanyi y’u Rwanda, barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Williams Nkurunziza ndetse na Ministri w’Ubutabera Johnston Busingye.

Abakozi ba Ambasade nabo bari bahuruye bagaragiwe n’abanyarwanda b’intore za Leta y’Inkotanyi, bari bazinduwe no kwamagana ifatwa n’iburanisha ry’inkotanyi Karenzi Karake. Uretse abo, hari n’abanyarwanda b’impunzi baharanira ko ubutabera bwagera kuri bose, bakaba bagaragazaga ko bishimiye ko noneho n’inkotanyi zitangiye gukurikiranwa ku byaha zakoze harimo ibya jenoside n’ibihonyora inyokomuntu.
Urubanza rwari ruteganijwe gutangira saa 14h isaha y’i London, ariko rwatangiye rukereweho hafi igice cy’isaha.
Muri ekipe y’abavoka baburaniraga inkotanyi Karenzi Karake, harimo Cherie Blair, umugore wa Tony Blair wabaye Ministri w’Intebe w’Ubwongereza igihe kirekire, akaba n’umwe mu bajyanama bakuru b’umukuru wa Leta y’inkotanyi Paul Kagame.
Inkotanyi Karenzi Karake yicajwe mu kumba bashyiramo abashinjwa ibyaha. Yicaye akikijwe n’abacunga-mbohe babili, naho uwa gatatu akaba yari yicaye areba mu cyerekezo cy’abo bagenzi be babiri bakikije uregwa. Inkotanyi Karenzi Karake yazanywe mu rukiko yambaye igisalupeti cy’amabara abonerana y’icyatsi n’umuhondo cyanditsweho mu bitugu amagambo HM PRISON, bita hano mu Bwongereza “escape suits”, bakunze kwambika ba ruharwa bakekwaho ko bashobora gutoroka.
Agitunguka muri ako kumba bicazamo abashinjwa, yambaye icyo gisalubeti, mu banyarwanda bari aho mu cyumba cy’indorerezi hari abatangaye, barimyoza, barahuuma, bigaragaza ko batunguwe no kumubona muri iyo myenda y’imbohe. Hari n’abagore bapfunetse bararira ku buryo bugaragara.
Mbere yo kwicara aho bamweretse yazamuye akaboko areba mu cyerekezo cy’ahicarwa n’indorerezi, bamwe mu ntore za Leta y’Inkotanyi zari zirimo bakoma amashyi.

Mu gutangiza urubanza, umucamanza Quentin Purdyyasabye inkotanyi Karenzi Karake guhaguruka akavuga amazina ye n’igihe yavukiye. Karake amaze kubivuga, yabajijwe niba yemera kwoherezwa mu gihugu cya Espagne kuburanirishwayo ibyo abaespanyole bamushinja, cyangwa niba atabyemera. Yashubije ko atemera kwoherezwa muri Espagne.
Mbere yo gusuzuma niba Karake ashobora kuburana ibyo bya extradition ari mu munyururu cyangwa ari hanze, umucamanza Purdy hamwe na ba avoka bombi, uhagarariye Ubushinjacyaha n’uhagarariye Karake bagiye muby’amatariki kugira ngo bemeze igihe amadosiye n’ibimenyetso bizaba byarangije kwegeranywa n’igihe urubanza rushobora kuzatangira kuburanishwa nyabyo. Bumvikanye ko rwazaburanishwa mu mpera z’ukwezi kwa 10, ku tariki ya 29.
Ku birebana no kuba yahabwa uburenganzira bwo kuba ari hanze ya gereza kugeza igihe umwanzuro urebana na extradition uzafatwa n’urukiko, uhagarariye ubushinjacyaha yasobanuye impamvu abona ko bitaba byiza ko inkotanyi Karenzi Karake yaba ari hanze by’agateganyo. Yavuze ko afite impungenge zikomeye ko Karenzi Karake yakoresha amayeri yose agatoroka akava mu Bwongereza, cyane cyane ko nta muryango cyangwa imitungo afite mu Bwongereza kandi Leta y’inkotanyi ikaba yashobora no kumufasha gutoroka, cyane cyane ko byagaragaye ko iyo Leta na Ambasade yayo mu Bwongereza barwanya bikomeye iby’ifatwa n’iburanishwa ry’inkotanyi Karenzi Karake.
Bwana Mark Summers waburaniraga inkotanyi Karenzi Karake we yasobanuriye umucamanza impamvu uwo aburanira yakurwa mu munyururu akaburana ibya extradition ari hanze.
Mu mpamvu z’ingenzi yatanze harimo:
– Kuba bazerekana bihagije ko impapuro za Espagne zo kumuta muri yombi bagendeyeho zidakwiye guhabwa agaciro
– Kuba Karenzi Karake agendera kuri pasiporo diplomatique akaba yagombaga ubudahangarwa; aha, avoka wa Karenzi Karake yahaye umucamanza pasiporo itukura y’abadiplomates Karenzi Karake yagendeyeho ndetse ikaba yari irimo na viza yatewemo na Ambasade y’Abongereza. Umucamanza yabajije impamvu bavuga ko Karenzi Karake yari mu misiyo y’igihugu kandi viza iteye muri iyo pasiporo ikaba yerekanye ku yari agiye muri Visit na Business. Uwunganira Karenzi Karake yavuze ko ariko Abongereza bakunze kubigenza.
– Kuba bizagaragazwa ko gusaba ko Karenzi Karake ajya imbere y’ubucamanza bwa Espagne ari igikorwa cya politiki atari ukubera gushishikazwa koko n’ubutabera kandi hakaba hari ibimenyetso ko imiryango yo muri Espagne ikomeza gusaba iburanishwa ry’abategetsi b’u Rwanda ifite ubufatanye n’abagize uruhare muri jenoside, harimo na FDLR;
– Kuba Karenzi Karake atari umuntu wo muri rubanda rusanzwe, ahubwo akaba ari umuntu ukomeye cyane kandi wubashwe mu Rwanda no mu mahanga. Aha umwunganizi wa Karenzi Karake yasobanuye ko urebye imirimo Karenzi Karake ashinzwe mu Rwanda, kumufunga ari kimwe no gufunga Diregiteri wa CIA. Yibukije kandi ko Karenzi Karake yabaye umwe mu bayobozi bubashwe kandi bashoboye bategetse Misiyo ngaruramahoro y’ingabo za LONI i Darfur muri Sudan.
Yakomeje avuga ko u Rwanda ari igihugu cyizewe kandi kinafashwa n’Ubwongereza ndetse ko no mu madosiye arebana n’iyicwa ry’abasipanyole, u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu gukora anketi, gucira imanza abo anketi zagaragaje no kwerekana ubushake mu gufatanya na Espagne kurangiza icyo kibazo.
Ku birebana rero no kuba Karenzi Karake yavanwa mu gihome by’agateganyo, umwunganiye yavuze ko Leta y’u Rwanda yamwishingira rwose kandi ikizeza umucamanza ko Karenzi Karake atazatoroka u Bwongereza.
Ku birebana n’aho yaba mu gihe Karenzi Karake ategereje iburanishwa ry’urubanza n’umwanzuro warwo, umwunganira yahaye umucamanza adresi z’amazu abiri akodeshwa na ambasade y’u Rwanda i London ariko akaba adatuwemo ubu , anagerekaho ko umucamanza aramutse atizeye iby’ayo mazu, ashobora kwemerera akazaba kuri adresi y’inzu ituwemo na Ambasaderi ubwe. Umucamanza abajije ibyerekeranye n’ubudahangarwa bw’inzu nk’iyo ya Ambasaderi, umwunganizi yavuze ko Ambasaderi w’u Rwanda yiteguye gusinya impapuro zivana ubudahangarwa ku nzu bazacumbikiramo inkotanyi Karenzi Karake muri icyo gihe cyose.

Umucamanza yabajije abunganira inkotanyi Karenzi Karake kumubwira umubare w’amafaranga y’ingwate baba biteguye gutanga kugira ngo rwose bigaragare ko uwo Karenzi Karake azakurikiza amabwiriza azahabwa yose kugira ngo ategererereze hanze iburanishwa n’umwanzuro by’uru rubanza. Abunganira Karenzi Karake bahise bongorerana hagati yabo, banavugana na Ministri w’Ubutabera w’u Rwanda hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda bari babicaye inyuma, maze babwira umucamanza ko biteguye gutanga ibihumbi 200 by’amapawundi. Umucamanza yabyumvishije ariko ababwira ko umuntu wo mu rwego nka ruriya, uregwa ibyaha biremereye nk’ibyo ashinjwa, atagwatirirwa munsi ya miliyoni y’amapawundi. Umwunganizi wa Karenzi Karake yavuze ko iramutse ariyo yemejwe n’umucamanza nayo bayitanga.
Umucamanza yanabajije niba, aramutse yemeye kumurekura by’agateganyo, bashobora gutanga numero ya telefone igendanwa inkotanyi Karenzi Karake yahora afite aho ari hose kugira ngo igihe abapolisi bamushakiye bamubone. Umwunganizi yemeye ko iyo numero ya telefone bayitanga rwose.
Umucamanza yababwiye ko aramutse yemeye ko Karenzi Karake yarekurwa by’agateganyo yategekwa kujya yitaba kuri stasiyo ya polisi ya hafi y’aho yacumbikirwa. Umucamanza yabahaye urupapuro ruriho urutonde rwa za sitasiyo za polisi i London, abasaba guhitamo stasiyo ya polisi imwe iri hafi y’imwe muri ya mazu abiri akodeshwa na ambasade ariko adatuwemo ubu. Ambasaderi yahamagaye Bwana James Uwizeye, umwe mu bakozi ba Ambasade wari wicaye mu cyumba cy’indorerezi, maze abafasha guhitamo sitasiyo babwira umucamanza.
Ibyo byose birangiye, umucamanza yahise abwira uregwa n’abari aho bose ibyo ategetse.
Yemeye kurekura inkotanyi Karenzi Karake by’agateganyo kugeza igihe umwanzuro w’urubanza rwo kumwohereza muri Espagne uzafatirwa.
Umucamanza akimara gutangaza icyo cyemezo, Cherie Blair yahindukiye areba Ambasaderi na Ministri w’Ubutabera ba Leta y’Inkotanyi bari bicaye inyuma ye, maze yerekeza igikumwe cye hejuru, nko kwerekana ati ‘turagitsinze’!

Conditions zijyana n’iyo ‘bail’ umucamanza yatanze ni:
Karenzi Karake:
1) ategetswe gutanga ingwate ya miliyoni imwe y’amapawundi (£1,000,000) kugira ngo ave mu munyururu aburane urubanza rwa extradition ari hanze;
2) agomba gucumbikirwa gusa mu nzu umucamanza yahisemo muri za zindi ebyiri zidatuwe Ambasade ikodesha;
3) agomba buri joro kuba ari kuri iyo adresi kuva saa 20h nimugoroba kugeza saa 08h mu gitondo;
4) agomba kwambikwa ku kaguru akuma ka ‘electronic tag’ adashobora kwiyambura kagenewe kwereka abapolisi buri gihe aho aherereye kugira ngo bazajye bahita bamenya igihe yaba ageze aho atemerewe kujya.
5) agomba kujya kwiyerekana buri munsi mbere ya saa sita kuri sitasiyo ya polisi y’i Barnet;
6) agomba, aho ari hose, kuba afite telefone igendanwa kandi iyo telefone ntizigere ibura umuriro na rimwe; numero y’iyo telefoni izaba iri ku rupapuro umucamanza azasinya ngo Karenzi Karake arekurwe by’agateganyo;
7) ntashobora gusubizwa pasiporo yagenderagaho;
8) abujijwe kuba yashaka indi pasiporo cyangwa izindi mpapuro z’inzira zatuma ashobora kujya hanze y’u Bwongereza, haba ku mazina ye bwite cyangwa ku matirano;
9) abujijwe kuba yakwegera hafi y’aho abajya mu mahanga bashobora kunyura, nko ku bibuga by’indege;
10) abujijwe kurenga imbibi z’umuhanda M25 ukikije umujyi wa London;
11) azahita afatwa asubizwe mu munyururu naramuka arenze kuri imwe muri izo conditions z’ubugwate kandi icyo gihe ntazasubizwa iyo ngwate ya £1,000,000.
12) azasubizwa iyo ngwate yose uko yakabaye gusa nyuma y’uko urubanza rwo kumwohereza cg kutamwohereza muri Espagne rurangiye atarigeze arenga kuri condition n’imwe y’ubugwate bwe.

Umucamanza yabajije inkotanyi Karenzi Karake niba yumvise neza izo conditions kandi niba azemeye, amusubiza ko azumva neza kandi azemeye.
Umucamanza yategetse ko iburanishwa ry’urubanza nyirizina rizaba ku tariki ya 29/10/2015.
Umucamanza akimara kugenda, abapolisi bahise basohokana inkotanyi Karenzi Karake. Icyo gihe zimwe mu ntore za Leta y’Inkotanyi zasohokaga mu cyumba cy’indorerezi zatangiye kuririmba ngo ‘Tuzarurwanirira’, mu gihe abandi bavugaga ngo ‘shiiiiii” babibutsa ko ari ngombwa kutifata nk’ababuraburere cyangwa abasazi mu rukiko.
Simeon.
Ijwi Rya Rubanda.
Ijwi Rya Rubanda.
PS. Mu byavuzwe n’uwaburaniraga inkotanyi Karenzi Karake ariko ntasobanukiweho neza impamvu byazamuwe, ni ibyerekerana ngo na ‘Mongolian case’ yaba yarateye ibibazo bikomeye hano mu Bwongereza. Aho ntibaba barakoraga reference ku bibazo byavutse mu rubanza rwa maneko mukuru wa Mongolia, nawe wafashwe n’abongereza, imanza zikavurungutana, bikarangira yoherejwe mu Budage bwari bwatanze impapuro zo kumuta muri yombi? Uwaba yari mu rukiko akaba yarumvise neza iby’iyo case bakozeho reference yazadufasha gusobanukirwa.
http://ijwiryarubanda.com/2015/06/uko-iburanishwa-ryinkotanyi-karenzi-karake-ryagenze-kuri-25062015/
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.