Pages

Saturday 27 June 2015

[amakurunamateka.com] Re: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Rwanda:P rof. Lw akabamba ntakiri Minisitiri w’Uburezi

 

Uretse Lwakabamba, njye mbona Kagame agomba gusezera n'abandi banyamahanga bamukorera. Ni abahashyi gusa. Abo ni Abagande nka ba Busingye n'abandi. Imyaka ibaye 20 Kagame avuga ko yateje imbere igihugu harimo n'uburezi,za universites zabaye akayabo, igihe kirageze ko abo banyamahanga bose basezererwa. Barize, si bimuga, ni bagende baje kwikorera hashyireha entreprises mu Rwanda cyangwa se iwabo.





On Friday, 26 June 2015, 10:53, "Martin Bangamwabo mbangamwabo@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Ku byo Ministiri GASANA avuze nagira ngo nongereho ko bucya havaho umwe.
Abanyarwanda twahunze ejo bundi nyamara hashize imyaka makumyabili. Uwasohotse afite 40 ans amaze kugira 60 usibye ko tutabyumva.
Wakubitiraho ko iwacu amateka asa n'agomba kubahiriza intego za politiki bigatera akoba.
Muti kuki mvuze ntya. Simplement pour dire que dans quelques années amateka yacu ashobora gusibangana burundu ni tudakora attention.
Namwe se BYILINGIRO ati kiriya gisigo nticyumvikana. Niba tutacyumva buno ( yemwe ntitunagitunze usibye abahizi nka BYILINGIRO n'abandi bake),
tukaba tutacyumva kandi twibwiraga ko dukunda amateka twanayakuriyemo, twize mu kinyarwanda tugikunda,abato kuri twe bazacyumva bate barakuze biyigira mu cyongereza kivanze n'igifaransa n'igiswayire?
BYILINGIRO rero ( wambujije kuvuga Nyakubahwa kandi nabyemeye nzabikurikiza) nkeka ko ufite des devoirs envers les rwandais. Mbisubiremo. Andika n'aho tutabyumva biribazwa.
Ese kuki utateganya twa conférences cyangwa twa discussions n'abandi banyarwanda bajijukiwe ibya kinyarwanda kandi ko bariho.
Si numva ko ba Dr Shimamungu na bo baminuje mu kinyarwanda. Kuki atatanga umuganda mu gusobanura ibidasobanutse. Hari n'abandi nka ba MUREME ariko nabonye uyu mugabo afite
projets politiques, bishobora kugorana.
Hari n'abapadiri, kera babagamo abahanga umuntu yabashakisha akababona.
Nkeka ko ubigizemo projet utabura abagufasha.


De : "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
À : f <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; f <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Zephanie SEMAHORO <byilin@yahoo.com>
Envoyé le : Vendredi 26 juin 2015 4h28
Objet : Re: [fondationbanyarwanda] Re: *DHR* Rwanda:P rof. Lw akabamba ntakiri Minisitiri w'Uburezi

 
Urakoze Byilingiro Semahoro kuri ibi bisobanuro utugejejeho. Uzige uburyo wazafata biriya bisigo by'abasizi b'ukuri watubwiye bifite kuba byafasha gusoobanukirwa kurushaho n'amateka y'u Rwanda maze ubyegeranye ubidusesengurire,  tubisome tunasoma isengura wabikoreye.Ibi bizafasha buri wese bifashe n'igihugu cyose kumenya amateka yacyo.
Mbaye ngushimiye.
Anastase Gasana.

2015-06-25 20:39 GMT-04:00 byilin@yahoo.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:


 
Bavandimwe Martin Bangamwabo na Dr. Anastase Gasana,
Mbanjirije kuri Dr. Gasana, nagirango musabe arebe neza, ntacyo navuze cyavuzwe na Nsoro.
Nyamara kumuvuga bifite impamvu, gusa ikibazo n'uko, kumva ibyo namuvuzeho bisaba kumenya icyo izina Nsoro rivuga. Tugendeye kumateka yakozwe n'umuntu, atubwira ko Nsoro yari  umwami wo mu Bugesera, ariko ntabwo yari umuntu umwe  gusa, ahubwo ni umuryango, ni inkomoko, ni imyumvire/imyemerere [esprit] ya Ryangombe/Kiranga.

Ntangiriye kuntangiriro, NyiraGihanga cyahanze u Rwanda yahanuye ko bizageraho rwa Rwanda rwe ruzahinduka rukaba u Rwanda rwa Nsoro, akazarwiha ntawe wigeze arumuhamo ikibanza, ariko ko igihe kizagera...,

Nyuma [kera karabaye], Ruganzu arinawe Rubanda yajekubwira mwene Nsoro ko we [umwami w'uRwanda wahawe Kalinga na Minyaruko] yari Rubanda, ariko uwo GorekaNsoro akazarumusimburamo ari Kibanda.

Wibuke kandiko uriya Nsoro utagoretse, niwe wafatiwe mucyuho, kuburiri bwa Yuhi Mazimpaka. Bavugako ngo yari yaje kubera amatsiko yagiriye ubwiza bw'umwami w'i Rwanda, ariko yageze mumirambizo kukagambane k'abacyabakazi yari yarishakiye [nyamara yari yarabakuye mu Bugesera kwa Nsoro], barimo uwitwaga Kiranga nka Ryangombe.

Uko byagendekeye Mazimpaka byabara umupfu, ariko abacyabakazi yari amaze kubashiririza kurwa Ndaba, maze agasigara yibaza ati : "Ngisabe nde?" nk'aho anyarwandakazi bari badoze. None ngo mwene Nsoro nadategeka u Rwanda ruzategekwa nande?

Uko Nsoro yinjiye mu Rwanda akarugira urwe ntuzabimbaze [nawe uzabyishakire], ariko umuvuzi w'amateka [umusizi] wanyuma, Sekarama, uriya wanigishije Alexis Kagame kuyandika, yaje gutura igisigo Mutara Rudahigwa cyo kumushimira yimye. Uzagisome neza, n'ujya kukirangiza, uzasanga Sekarama yita Rudahigwa "mwene Nsoro"!

Niba wemerako se wa Mutara Rudahigwa, Yuhi Musiga, ari umwuzukuru wa Rwakagara kuri se no ku nyina [Kabare na Kanjogera], wagombye kuba unabona ko rwa Rwanda rwa Ruganzu Ndori rwabaye urwa Nsoro. Ikindi kandi, uwasize avuze ubwo buhanuzi, yanavuze igihe urwo Rwanda ruzagarukira kuko ari umurage we, igihe cy'uburetwa kirangiye. 
Kumenya igihe kiriya gihe kizazira biri mubyatumye hajyaho rya shuri ry'abasizi, kuko umwami wanyuma kuli listi ya Ngomijana x4 yagombaga kuba ari Mutara, agatangira ubwami kuri Mt. Kigali, nyuma y'abami 43. 

Umenye aho uriya mubare 43 uturuka, unahita ubona uko amakuru azakurikirana nyuma yo gutanga ubwami, bimwe byabereye i Nyanza kuli 27/10/1946.

Icyangombwa ni ukumva neza imvugo y'umusizi, kuko na Alexis Kagame yitabye atarasobanukirwa neza ibyari mugisigo cyambere cyose, ariko ibyo yari yaramenye byari bihagije, kugirango acire amarenga abandi.
Muvandimwe Gasana, numenya Nsoro uwariwe mumvugo y'umusizi, ntuzirirwa umbaza ibyo yavuze, kuko we atari umusizi.

Nsubize Martin Bangamwabo, 
Mbanje kukwisabira kumbabarira ntazongere kunyita "Nyakubahwa".
Naho kubibazo byawe binsaba kwandika amateka y'u Rwanda,  nakubwirako yanditse, ikibazo ikibazo gihari ni ukuyasobanura no kuyasobakirwa.
Amateka yacu yahawe abasizi bashyizweho n'umugabekazi wambere kungoma ya Ruganzu Ndori [1510-1543].
Uyu mugabekazi yabakuye mubwoko [clan] y'abasinga, bavugako aribwo yakomokagamo. Yabashyizeho kugirango bajye bafata mumutwe amateka y'abami ngo atazibagirana. Abo basizi rero, bari bafite inganzo bavomamo ayo mateka kuburyo gusobanukirwa ubwenge bavomye udafite impano yabyo bitigeze byoroha. 
Niyompamvu n'igisigo cyambere cyatanzwe n'uwo mugabekazi wambere kitigeze gisobanurwa kugeza uyu munsi. Nikimwe n'ubuhanuzi bwanditswe n'umuhanuzi Daniel [Muli Sainte Bible] aho Imana ivuga ko nawe, Daniel, atazabwumva, keretse abazaba bariho, nabo bazahabwa ingabire igihe cy'imperuka kigeze. 

Nkiri kubasizi bashyizweho bo mubwoko bw'abasinga, hari n'abandi bo mubundi bwoko, cyane cyane abegeraga ubwami [bugeze mumaboko ya bene Nsoro] biganaga abasizi ariko bo bagahimba amateka ashimishije umwami. Rimwe narimwe abo basizi b'impimbano nibo batoneshwaga bakandikisha amateka atariyo, ubu tukaba ariyo dusoma mubitabo, kumbuga..... 
Iyi niyo ntambara yabaye hagati ya Alexis Kagame n'umunyamateka w'umuBiligi witwa Jan Vansina, kuko uyu Vansina yaje gusanga amateka Alexis Kagame yanditse atagiraga references, n'izihari yazisuzuma ntizihure n' ibyanditswe. 
Ibyanditswe rero ku u Rwanda n'ubwo biriho, bigomba gushungurwa, kuko byanditse kuburyo bukeza ingoma yariho icyo gihe, nkuko bigenda mubihe twanyuzemo byose, kandi atariyo gahunda yari igamijwe igihe umugabekazi ashyiraho itorero [ishuli] ry'abasizi.
Muri make, amateka arahari, akozwe n'ibisigo [rimwe narimwe bikomeye kubisobanukirwa], ikibazo si ukuyasoma, ahubwo ni ukuyumva, cyane cyane uziko ayoroshye kuyumva akenshi aba yarahindaguwe cyangwa yarakozwe n'abasizi batari ab'umwuga.
Jyewe ibyo nandika hano mbanabanje kugenzura icyo abasizi banyabo babivuzeho, kuko abasizi bavuga ukuri kandi ukuri iyo ukuyujije muziko ntigushya.
Ndi Semahoro  
  








__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.