Pages

Friday, 26 June 2015

[amakurunamateka.com] Fw: *DHR* U.K: IFATWA RYA GEN KARENZI MU MIKINO Y’ UBUTASI BWA MI6 ISHINZWE IPEREREZA RYO HANZE

 




On Friday, 26 June 2015, 10:57, "itwagira71 itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 

U.K: IFATWA RYA GEN KARENZI MU MIKINO Y' UBUTASI BWA MI6. |


Mu nyandiko nanditse Ubushize ku wa 23-06-2015, nagerageje kwerekana ko bishoboka ko Karenzi w'intasi numero ya mbere mu Rwanda akorana na MI6, ishinzwe ipereza ry' u Bwongereza hanze y' igihugu. Nkuko BBC yabyanditse ejo tariki ya 25 Kamena 2015, Karake yagombaga guhura n' unukuru wa MI6 Alex Younger, ariko inama ntiyaba kubera impamvu zitarasobanuka.
UNAMID in DarfurEse ni iki Karenzi Karake apfana na MI6?
Kuba Karake yari mu Bwongereza kandi ari umukuru wa DMI, ntabwo bitangaje kuko DMI ishinzwe iperereza ry' u Rwanda, mu by' ukuri ihabwa amabwiriza menshi na MI6 ndetse na CIA. Ntabwo MI6 ikeneye kohereza abakozi b' abazungu mu Karere k' ibiyaga bigari kumenya cyangwa kugira uruhare muri politiki y' akarere (Shapping the environment). Kuba I Burundi ubutegetsi bwari bugiye guhinduka, U Bwongereza na Amerika bubiri inyuma, DMI kandi tukaba tumaze kubona ko iri inyuma y' ibikorwa by' iterabwoba, nuko ariyo ishinzwe ako kazi mu Burundi, mu izina rya MI6.
Mu gihe abenshi twiyibagiza ko intambara y' ubutita itigeze mu by' ukuri ihagarara, ahubwo yahinduye isura, mu karere k' ibiyaga bigari, niho hari kandi hahoze hakorerwa iyo ntambara kubera ubukungu bwa Congo, aho Tanzania, n' ibihugu by' amajyepfo y' Africa, kuva cyera byakomeje kutavuga rumwe cyane n' inyungu z'aba mpatsibihugu. U Rwanda n' u Buganda nibyo bihugu byonyine ubu ngubu bishinzwe gukora ibishoboka byose ngo inyungu z' u Bwongereza na Amerika mu karere zidahungabana.
Mu bigomba gukorwa harimo ibikorwa by' iterabwoba (Terrorism) no kwikiza abayobozi batemera (assassinations), cyangwa badashaka gukurikiza amabwiriza ya ba Mpatsibihugu. Ntabwo ari impanuka ko abishe Habyarimana, Laurent Kabila, Col Mamadou ndetse na Ndadaye nta numwe kugeza ubu twumva uhamagarwa n' izo ngirwa nkiko bita ko ari mpuzamahaga.
Mu nama y' ibanga yiswe "African Security meeting" ariyo Karake yari yatumiwemo, Ni inama ki?
Izo nama zitazwi (Unofficial) zigomba kwitabirwa n' Intasi, aho kugirango zitabirwe n' abashinzwe umutekano nka MInistri w' Ingabo, ni inama mu by' ukuri z' amabanga akomeye ashobora no kwicisha abantu. Inzego zishinzwe umutekano w' u bwongereza hagati mu gihugu nka MI5, ntizishobora kubwirwa iby' izo nama uko byagenda kose.
Kubera ko akazi nk' aka ko kwica, Guhungabanya umutekano no kwiba bikorerwa mu bihugu bya Africa ndetse na America y' amajyepfo, amanama nkaya aba azwi na bake cyane cyane abo mu nzego z' ubutasi, kuko mu by' ukuri aba anyuranyije n' amategeko ayo ariyo yose mu bihugu byose, cyane cyane ibyitwa ko byateye imbere nka UK (United Kingdom). Ari yo mpamvu babyita "UBUTASI". Muri Amerika byitwa rimwe na rimwe "Spy Games".
Nongere mbibutse nti, ese DMI ishinzwe iki gituma Karake uzi ko ashakishwa nizo nkiko agomba guhura n' umukuru wa MI6?Uguhindura ubutegetsi mu Burundi, Gutegurira inzira intambara y' ubutaha muri Congo, Guhungabanya SADEC mu bikorwa byayo mu karere?…NGIBI IBIGOMBA KUBAHANGAYIKISHA.
 
Jean Paul Romeo Rugero
Ikazeiwacu.fr
Ref:

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.